Ni ibihe bintu byingenzi nakora nkimara kubura telephone yange?

Ese wari wabura telephone? Wumvise ukuntu bibabaza? Ukoresheje ubu buryo twakubwiye, ushobora kugaruza telephone wabuze ndetse ukarinda amakuru yawe ariho.

Kubura telephone, yego kubura telephone ni ikintu kibabaza buri muntu wese bitewe n’uko telephone muri iyi minsi yabaye nka kimwe mubicyenerwa by’ibanze umuntu akenera kandi sibyo gusa kuko telephone ni we munyamabanga wa hafi umuntu uwo ariwe wese nkeka ko afite, bishobora no kukubabaza bitewe n’igihombo mu mafaranga byaguteza. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu byingenzi wakora ukimara kubura telephone yawe bikaba byakongerera amahirwe yo kuyibona cyangwa utanayibona ukaba wahita urinda amakuru yawe abitse muri telephone kuba yabonwa n’umuntu wayitoye cyangwa wayibye( ngo ni ukuyitiza da! Niyo mvugo numva hanze aha). Reka twirebere ibyo bintu.

Nk’ibisanzwe iyo uri gukemura ikibazo icyo aricyo cyose utangirira ku kintu cyoroshye, rero kugira ngo wizere neza ko telephone yawe wayitaye banza uyihamagare wumve niba itari buvugire mu ntebe wari wicayemo, mu cyumba wahozemo cyangwa se ahandi hantu waba wayibagiriwe ariko ikaba itibwe. N’uyibura uhite ugerageza ibi bikurikira:

  1. Rinda konti zawe
Uru ni urugero rw’uko bikorwa kuri konti yawe ya Google – Photo (Wikihow)

Shaka indi telephone cyangwa mudasobwa yinshuti yawe cyangwa undi muntu ukuri hafi uyikoreshe urinda konti zawe kumbuga nkoranyambaga ukoresha ndetse na email yawe. Kubirinda tuvuga ni ukubisohokamo, ibyo twita SIGN OUT mu ndimi z’amahanga.

Ubundi niba hari serivise za banki wakoreshaga muri telephone yawe ushake uburyo wahagarika ikoranabuhanga rya banki ryifashisha telephone (mobile banking services) ushobora no kujya kuri banki ukababwira bakabigufashamo.

2. Koresha ikoranabuhanga rya GPS mu gushakisha aho yaba iherereye

Ushakisha aho iherereye ukoresheje GPS

Aha noneho umaze kwizera ko amakuru ndetse n’amafaranga yawe bifite umutekano. Noneho niba wari warafunguye uburyo buba muri telephone bufasha kwerekana aho ihereye (location) hifashishijwe ikoranabunga ryitwa GPS cyangwa global positioning system mumagambo arambuye.

GPS ni uburyo bwifashishwa iyo umuntu ashaka kumenya agace runaka, aho ikintu runaka giherereye, nagira ngo nkumenyeshe ko ari naryo koranabuhanga ryifashishwa n’ibinyabiziga bitagira ababiyobora nka twa tudege dutwara amaraso, imodoka zitagira abayobozi n’ibindi. Ni naryo kandi ryifashishwa na google map, igufasha kumenya nk’inzira iva ahantu runaka ijya ahandi.

Rero ukoresheje ubwo buryo ushobora kumenya ahantu runaka telephone yawe iri wabona hatandukanye n’aho uri, ubwo ntakabuza wayibwe. Komeza usome inkuru (jya kuri 3).

3. Bimenyeshe Police

Menyesha Police, wahamagara 112, cg ukegera station ya police ikwegereye

Noneho umaze kwakira ko telephone yawe wayibuze kandi ntakindi wakora ngo ubashe kuyibona ariko nagirango nkubwire ko kubimenyesha police bishobora kugufasha kuyibona kuko bo bafite ikoranabunga rya Tracking ( gukurikirana by’umwihariko) bakifashisha IMEI( international Mobille Equipment Identity) cyangwa imibare yihariye iranga telephone ku isi hose (niba udasobanukiwe IMEI soma iyi nkuru) bakaba bakurikirana ikintu cyose iyo telephone ikoreshejwe bityo bakaba bayifata. Icyo usabwa ni ukuvuga ibimenyetso byemeza ko ari iyawe gusa, no gutinyuka kujya kuri police. Bitinyuke kuko bashinzwe kudufasha kandi nzi ko babikora neza nkatwe mu ikoranabuhanga. Ndabeshya? Ntago mbeshya!

Rero nk’uko tubibonye iyo ubuze telephone yawe ntago biba birangiye kuko mwabyiboneye ko hari ibyo wakora bikagufasha kuyibona cyangwa kugabanya ingaruka waterwa no kuyibura harimo no kubura amafaranga (ndabizi ko uyakunda kandi nange ni uko humura nturi wenyine!) ariko kandi nk’uko mwabibonye hari ibidashoboka igihe hari ibyo utari wakoze mbere y’uko uyibura rero niba ukeneye kumenya ibintu wakora kuri telephone yawe bikazagufasha kuyibona igihe wayibuze soma iyi nkuru.

Dukomeje kubashimira uburyo mudukurikira. Ni ukuri birashimishishije niba ushimishwa nibyo twandika tushyigikire utanga ibitekerezo ku inkuru zacu cyangwa inyunganizi. Haha uronke..

2 Comments

Duhe igitekerezo