Iga na Techinika 2: Amahirwe mbonekarimwe yo kwiga

Techinika Rwanda ifite intego yo gufasha abanyarwanda kumenya gukoresha ikoranabuhanga rihari, kumenya uko bakora ikoranabuhanga ryabo, ndetse no kubibyaza umusaruro. Dufite uburyo bwinshi buteguye dukoresha ngo intego zacu zigerweho, harimo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga zacu, ndetse no mu biganiro dutegura buri kwezi, ari byo twita Iga na Techinika, tukaba turi kubibatumiramo.

Muri uku kwezi, twatumiye umugabo witwa Eddy Robert, akaba ari umuyobozi w’ikigo kitwa The Noble Group gikora ibikorwa bitandukanye harimo iby’ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi. Eddy Robert ni umuntu uzi kureba amahirwe ari ahantu kandi akamenya kuyabyaza umusaruro. Twizera ko nabaganiriza ku ngingo ivuga uko mwabyaza umusaruro ikoranabuhanga, bizagira icyo bibongereraho.

Ikiganiro kizaba ku itariki 25, z’uku kwezi kwa Gashyantare, azaba ari ku wa 5 wa nyuma w’ukwezi kwa kabiri, i saa 15:30 z’amanywa. Tubararikiye mwese kutazacikwa.

Tuzakoresha ikoranabuhanga rya ZOOM mu kwitabira ikiganiro.

Link tuzakoresha:  https://us04web.zoom.us/j/7782619426?pwd=OwRWCeskbIsJX4wC-qEr263ygK1BFe.1#success

Meeting ID: 778 261 9426
Passcode: techinika

IYANDIKISHE

Ntimuzacikwe, kandi tubasabye ubufasha bwanyu mu gutumira n’inshuti zanyu kuko ubu bumenyi ni imbonekarimwe! Mwabaha link yo kwiyandikisha ariyo https://bit.ly/techinika

Mwadukurikira kandi ku mbuga nkoranyambaga mukazagezwaho amakuru yose mashya ndetse mukamenya n’ibindi bitandukanye twabafashamo!

Instagram: https://instagram.com/techinika
Twitter: https://twitter.com/techinika
Facebook: https://facebook.com/techinika
Linkedin: https://www.linkedin.com/company/techinika-rwanda

Ntimuzacikwe, mufite n’ikindi kibazo mwatwandikira kuri email yacu ariyo info@techinika.com.

5 Comments

Duhe igitekerezo