Ese wifuza ko ikoranabuhanga ryagusimbura ku kazi?

"Mu myaka ishize, mu ruganda habaga hari abantu bakoze umurongo bahererekanya ibikoresho buri wese afite icyo akora, nyamara ubu, ibyo byose hari imashini zibikora." Bivuze ko umuntu utarize kugenzura izo mashini, ubu yabuze akazi.

Mu minsi ishize, nanditse ku ikoranabuhanga rigiye guhindura isi mu myaka iri imbere. Numvaga ari byiza ko abantu babimenya, kandi koko nibyo. Gusa, ikintu cy’ingenzi twakora, ni ukwirinda ko twasigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga riri kuvudukana isi. Ese turemera kuryiruka inyuma? Cyangwa turaba bamwe mu baritwara tukariyobora tukariha icyerekezo?

Soma: Amakoranabuhanga 5 agiye guhindura isi

Dukwiye gukoresha ubwenge bwa muntu tukikura ku ngoyi y'ikoranabuhanga rigakora mu nyungu zacu.
Dukwiye gukoresha ubwenge bwa muntu tukikura ku ngoyi y’ikoranabuhanga rigakora mu nyungu zacu.

Mu mwaka wa 2004, Mark Zuckerberg yashyize ku mugaragaro urubuga yari amaze igihe akoraho. Urubuga rwitwa Facebook. Nizera ko wowe nanjye twese dukoresha uru rubuga. Ndetse n’abandi bantu barenga ama miliyari. Ese ni ukubera iki yakoze urwo rubuga? Nyirubwite yavuze ko yifuzaga guhuza isi. Kandi koko yabigezeho, ari mu batumye isi iba nk’umudugudu nk’uko dukunze kubivuga.

Icyo gikorwa yakoze, cyahinduye isi. Ariko we icyo yari agamije, kwari ugukemura ikibazo afite ndetse n’abandi bantu bafite gusa. Uko yagakoze urwo rubuga, yasanze koko abantu bari babikeneye, ndetse bikaba byaranamugize umuherwe uyu munsi. Nifashishije iyi nkuru, ndetse n’izindi nkuru zose z’abantu nshobora kukubwira bagiye baba abaherwe, byatewe nuko bakemuye ibibazo byari ingutu mu bantu, cyangwa bakareba icyagirira akamaro rubanda.

BIHURIYE HE N’IKORANABUHANGA?

Ibibazo uhura na byo buri munsi, mu buzima bwa buri munsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byabonerwa ibisubizo. Niba uhura n’ikibazo birashoboka ko hari undi muntu wahuye n’icyo kibazo. Kandi ndizera ko byinshi mu bibazo duhura na byo bishobora kuba byakemurwa n’ikoranabuhanga. Ntabwo ari ngombwa ngo ribe rihambaye, ikintu cyiza kiva mu gukemura ibibazo, ni uko uhindura ubuzima bw’abantu, kandi nawe ugahindurirwa ubuzima.

rekera aho kwibaza uko bizakemuka, ufate iya mbere ubikemure
Wikwibaza uko bizakemuka, fata iya mbere ubikemure.

Ibyo twabigize intego yacu. Tugufasha gusobanukirwa ikoranabuhanga ndetse no kugufasha kubona ko byoroshye nawe wabikora.

ESE BIRANDEBA?

Yego. Ikoranabuhanga ryinjiye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ese ni nde utakwifuza guhinga, akeza neza, byinshi, kandi akabigeza ku isoko bitamuvunnye? Ni nde se utakwifuza kugira ubushobozi bwo kujya amenya igihe imvura izagwa n’igihe izuba rizaba ryinshi? Ni nde se utakwifuza kuba mu nzu irinzwe? Ibi byose wabikora ukoresheje ikoranabuhanga.

Ikindi, akazi kose dukora, gafite uburyo gashobora gukorwa byoroshye hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi kagakorwa vuba. Niyo mpamvu nanone ukwiye kumva uko iryo koranabuhanga rikora kandi ukarirusha ubwenge ngo ritazagusimbura mu kazi. Ibyo wabikora ute? Ba umunyabwenge, urigenzure.

Urugero ruto kuri ibi: “Mu myaka ishize, mu ruganda habaga hari abantu bakoze umurongo bahererekanya ibikoresho buri wese afite icyo akora, nyamara ubu, ibyo byose hari imashini zibikora.” Bivuze ko umuntu utarize kugenzura izo mashini, ubu yabuze akazi.

Imashini zifite imbaraga ziterura ibintu biremereye, zikabikora vuba, nta muntu ugiye mu byago. Icyo zitakora ni ukwitekerereza kuko zikoresha amakuru n’amabwiriza zahawe.

Uru ni urugero rw’inganda zikoresha amarobo mu gukora akazi kahoze gakorwa n’abantu.

ESE DUKORE IKI?

Ikintu kimwe nakubwira gukora kandi cy’ingenzi, ni ugutyaza ubwenge n’ubumenyi, kandi ukajya ushakisha uburyo wakemura ibibazo ukoresheje ubumenyi bwawe, kandi ugahera ku bibazo bikubangamiye wowe ubwawe. Ntabwo ari ngombwa ngo ugende wige mudasobwa ube intiti mu kuyikoresha, cyangwa ngo ube umuhanga wa mbere mu isi, bisaba ubushake no gushaka ubushobozi.

Jya uhora kandi ushakisha kandi usobanukirwa no kwiga byinshi ku usanzwe ukora, ube inzobere muri byo, ushakishe n’ukuntu ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kazi kawe bigatanga itandukaniro. Kandi ntibiherukire mu kubimenya gusa, bishyire mu bikorwa.

Ntabwo bigoye kumva ko uko ikoranabuhanga ryinjira mu buzima bwacu, aribwo twagakwiye kujya ku gitutu cyo guharanira kurirusha ubwenge no kurigenzura, aho kugira ngo ariryo rituyobora. Imbuga nkoranyambaga dukoresha, ese tuzireke zitugire abacakara ba zo? Cyangwa tuzikoreshe mu nyungu zacu? Ikoranabuhanga ni igikoresho kandi iyo rikoreshejwe neza ritanga umusaruro.

Iyi video ikurikira, ni video y’ikiganiro twakoze, ivuga ku buryo wabyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Eddy Robert yavugaga ku buryo twakoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho twifashisha mu gukemura ibibazo.

Ese nyuma yo kumva ibi, ni iki ugiye gukora? Twese biratureba. Ikoranabuhanga ririhuta umunsi ku munsi, ibintu byinshi biravumburwa, abantu baratekereza kure bakagera ahazaza. Ariko se, njye nawe turi gukora iki? Tube indorerezi gusa? Iki nicyo gihe dukwiye gutekereza ku hazaza hacu, ibibazo byacu tukabishakira ibisubizo, tukavugurura ubumenyi bwacu, ndetse tugakorana dukorera hamwe kurusha uko twabikoraga.

Ntibishoboka ko wamenya byose. Kandi ntanubwo ari ngombwa kubimenya ryose, kuko ushatse kubimenya byose birangira utabibyaje umusaruro nkuko bikwiye. Ariko muri bya bike uzi, shakisha abandi bazi ibyo udafite cyangwa utazi, mukorane mukemure ibibazo mufite, mushakishe ibisubizo by’ibibazo bibahangayishije.

Byari ngombwa ko nandika aya magambo kandi ndizera ko yagufashije. Niba wizera ko ikoranabuhanga koko ryahindura isi, ukaba wizera ko abantu bagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo bahura na byo, aribyo natwe turi gukora, twandikire dukorane. Inama, ibitekerezo, n’ubundi bufasha waba wifuza gutanga bwose buhawe ikaze. Guhera none, tugiye kuzajya twandika ku ngingo ziguha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo. Haba mu gukora amamashini, haba mu gukoresha imashini zihari, haba mu gukwirakwiza ubwenge ndetse n’ibindi.

Mwakoze cyane gusoma ubu butumwa, dufashe kubugeza ku bantu benshi, kandi niba wifuza ko hari inkuru twazandikaho, hari ikintu ukeneye kumenya, twandikire.

2 Comments

Duhe igitekerezo