Kuzimya mudasobwa utayikozeho mu gihe runaka – bikorwa bite?

Menya uburyo wakoresha ukazimya mudasobwa yawe mu gihe runaka niyo waba utakiri kuyikoresha. Ukoresheje Command Prompt. Kuzimya mudasobwa

Iyo dukora akazi gatandukanye kuri mudasobwa, hari igihe icyo turi gukora runaka gifata umwanya munini ku buryo utagitegereza. Kandi ukumwa nanone ugomba gutegereza Kugira ngo uze kuzimya mudasobwa yawe nibiba birangiye. Bishobora kandi kukubaho nk’igihe ugiye kuryama wumva unaniwe, ariko ukumva udashaka ko mudasobwa yawe irara yaka. Kuko ibi nanone biri mu bintu bituma inanirwa cyane.

Tugiye kukwereke uburyo wakoresha Kugira ngo mudasobwa yawe ize kwizimya mu gihe runaka, urugero nka nyuma y’amasegonda runaka:

  • Banza ukande Windows+R icyarimwe. Ni inzira ya bugufi ifungura akadirishya kitwa Run. Harahita hafunguka ako kadirishya kitwa Run, mu nguni yo hasi ibumoso.
Akadirishya ka Run gakora byinshi, ariko uyu munsi tugiye kugakoresha mu gufungura indi programu
  • Ubundi wandikemo ijambo “cmd” uhite ukanda kuri buto yanditseho “OK”
Umaze kwandikamo cmd ahabugenewe
  • Harahita hafunguka idirishya ry’umukara ari ryo dirishya rya programu yitwa Command Prompt, tuzayivugaho ubutaha
Iri dirishya rifungutse niryo rikoreshwa ushyiramo amategeko y’icyo ushaka gukora.
  • Muri iryo dirishya wandikemo “shutdown –s –t igihe”       Hano handitse igihe, urahasimbuza amasegonda ushaka ko iza kuzimiraho. Ubwo niba ushaka ko izima mu isaha imwe, urandika shutdown –s –t 3600. Uru ni urugero, ushobora gushyiraho igihe ushaka, ariko buri gihe biba wandika mu masegonda. Ugahita ukanda kuri buto ya “Enter”.
Hano twanditsemo ‘shutdown -s -t 36000’ bisobanura ko dushaka ko izima mu isaha 1.

Uhita ubona ubutumwa bukubwira ko mudasobwa yawe irazima mu gihe wayihaye.

Ariko nanone birashoboka ko wasanga wibeshye ku gihe bikaba ngombwa ko ubihagarika, ngo utangire bundi bushya. Kubihagarika, usubira muri rya dirishya ry’umukara, ukandikamo “shutdown -a”

Uhita wandikamo ‘shutdown -a’ iyo usanze wibeshye ku gihe kugira ngo ubihagarike.

Uhita ubona ubutumwa bukubwira ko amategeka wari watanze yo kuzimya mudasobwa, ahagaritswe.

Tubashimiye ko mwasomye iki gice kandi tubibutsa ko ufite ikibazo, wakitwandikira kuko twiteguye kugufasha. Email yacu ni info@techinika.com 

5 Comments

Duhe igitekerezo