Inzira za bugufi (Shortcuts) uzakenera cyane mu gukoresha mudasobwa.

Shortcuts ni inzira za bugufi zigufasha gukora akazi runaka kuri mudasobwa utiriwe unyura mu nzira ndende. Mu byo waba ukora bitandukanye, waba wandika, Cyangwa wimura Cyangwa ukora ikindi icyo aricyo cyose, ukeneye izi nzira za bugufi.

Izi ni zimwe mu zikoreshwa cyane mu gihe umuntu yandika:

  1. F1: Help (ubufasha)
  2. Ctrl+C: Copy (gukora copy ni ugukora ibintu bibiri bisa)
  3. Ctrl+X: Cut (kwimura, kuvana ikintu ahantu ukakijyana ahandi, cyangwa guterura amagambo, akava aho yari ari)
  4. Ctrl+V: Paste (kwemeza kwimura cg gukora copy. Iyo wakoze copy cg cut, ukenera gukora Paste)
  5. Ctrl+Z: Undo (gusubiza ikintu uko cyari kimeze)
  6. Ctrl+Y: Redo (Kongera gukora icyo wari wakoze ugasubira inyuma)
  7. Ctrl+B: Bold (Kugira inyuguti umukara cyane)
  8. Ctrl+I: Italic (guhengeka amagambo)
  9. Ctrl+U: Underline (guca umurongo ku ijambo)
  10. Ctrl+N: New window (gufungura irindi dirishya cg gutangirira ahandi)
  11. Ctrl+O: Open (gufungura)
  12. Ctrl+P: Print (gusohora ibyo wanditse ku rupapuro)
  13. Ctrl+A: Select all (guhitamo byose, mu gihe hari icyo ugiye kubikoraho byose.)
  14. Ctrl+F: Find (gushakisha)
  15. Ctrl+D: Font (guhindura imiterere y’inyuguti uri kwandika)
  16. Ctrl+K: Insert Link (gushyira link mu ijambo wanditse)= link ni nk’inzira ikujyana ku rubuga rwa interineti Cyangwa mu yindi paji itandukanye niyo uri kwandikaho.
  17. Ctrl+J: Justify (kuringaniza amagambo wanditse ku ipaji)
  18. Ctrl+R: Align right (kwandika amagambo ahera iburyo)
  19. Ctrl+E: Center (amagambo wanditse yose ahera hagati mu ipaji)
  20. Ctrl+L: Align left (ni uburyo busanzwe amagambo twanditse ahera ibumoso)
  21. Ctrl+S: Save (kwemeza)

Icyo nakongeraho ni uko iriya Ctrl isobanura Control. Ni buto iba kuri mudasobwa zose. Ntabwo ishobora gukora yonyine niyo mpamvu bayikoresha mu nzira za bugufi kuko ikora iyo uyikandiye rimwe n’indi buto bitandukanye. Ikindi kandi inzira za bugufi zibaho ni nyinshi cyane, ntabwo zose tuzivuze. Uramutse hari indi uzi, wayishyira muri comment ugafasha abandi kuza kuyimenya kandi nanone waba ufite ikindi kibazo ukatwandikira kuri email yacu info@techinika.com tukagufasha.

Duhe igitekerezo