Nigute nareba IMEI ya telephone yange? Ese ubundi imaze iki?

Ni kenshi uzumva umuntu(inshuti, umuvandimwe) avuga ko yataye cyangwa yibwe telephone cyangwa se akaba ari wowe ubwawe uyibura; ukibaza icyo wakora ngo umenye aho iherereye ariko ukakibura. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo IMEI( International Mobile Equipment Identity) yagufasha igihe wabuze telephone yawe tunarebe ukuntu wamenya cyangwa se wareba IMEI ya telphone yawe. Mu Kinyarwanda, IMEI ni imibare yihariye iranga telephone ku isi hose ku buryo nta telephone n’imwe iyihuza n’indi.

IMEI ni iki?

IMEI(International Mobile Equipment Identity) ni urukurikirane rw’imibare cumi n’itanu(15)  yifashishwa mu gutandukanya ama telephone. Ni nk’indangamuntu ya telephone muri make  cyangwa ikitwa MAC address kuri mudasobwa (nabyo tuzabireba mu nkuru zacu z’ubutaha).

Ese nareba nte IMEI ya telephone yange?

Uburyo bworoshye bwo kureba IMEI ya telephone ni ugukanda imibare n’ibimenyetso bikurikira:

Kanda  *#06# utegereze akanya gato(ntabwo ari ngombwa gukanda YES cyangwa OK) urahita ubona akantu kameze nka kamwe kaza iyo ureba amafaranga ari kuri telephone karimo imibare cumi n’itanu(15) ariyo IMEI ya telephone yawe. Yandike ahantu uyibike ku buryo utazayibura.

Ese IMEI imaze iki?

Igihe wataye telephone yawe ushobora kwifashisha IMEI yayo ukamenya agace runaka ihereyemo n’iyo yaba itarigukoresha internet. Ibyiza ni uko wamenyesha inzego zibishinzwe nka Police zikagufasha gukurikirana telephone yawe bifashishije IMEI yayo hamwe n’ikorabuhanga ryo gutarakinga(gukurikirana byihariye).

Ikindi kintu IMEI ishobora kugufasha ni ukumenya amakuru yisumbuye kuri telephone yawe nko kumenya igihe yakorewe, kumenya uruganda rwayikoze, kumenya sisiteme yayo n’ibindi byinshi…

Icyitonderwa: ibi byose twavuze bikora kuri android, wowe ufite telephone ya Apple (iPhone) hari ubundi buryo izi telephone zifite bwa iCloud wakifashisha kandi bukora nkibyo twavuze.

Nkuko tubirebye ndemeza ntashidikanya ko IMEI ari ikintu kingenzi buri wese yakabaye yitaho akimara kugura telephone agahita ayireba akoresheje uburyo twavuze haruguru. Kandi hari undi muntu utizeye ntukamwereke IMEI ya telephone yawe kuko bashobora kuyikoresha bagenzura ahantu ujya ndetse n’ibindi by’amabanga yawe.

Turagushishikariza gusura uru rubuga igihe cyose ukeneye gusobanukirwa ibijyanye n’ikoranabuhanga, soma n’izindi nkuru ziri kuri uru rubuga ndakwizeza ko wungukiramo ubwenge.

Ufite n’ikindi kibazo wifuza ko twagusobanurira cyangwa twagufasha, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

Duhe igitekerezo