airtel to mtn
Mtn to airtel airtime

Ni gute ugura inite za airtel ukoresheje Mobile Money?

Birashoboka ko waba ufite amafaranga kuri MTN Mobile Money yawe, ariko ukaba ukeneye ama inite yo guhamagara ku murongo wawe wa Airtel cyangwa Tigo. Cyangwa uyafite kuri Airtel money ukeneye ama inite kuri MTN. Ntukeneye kubikuza ayo mafaranga ngo abe yanashirira mu kuyabikuza ngo uhindure umurongo ariho.

Hari uburyo bugera kuri bubiri, wakwifashisha ukaba ushobora kugura ama inite yo guhamagara ku mirongo yose ukishyura ukoresheje MTN Mobile money cyangwa Airtel money, bitewe n’uwo wowe ukoresha.

Uburyo bwa mbere: E-Fashe

Kugira ngo ukoreshe e-fashe, kanda *662*1*1# bikora ku murongo wose waba ukoresha. (Kanda hano usobanukirwe USSD icyo ari cyo n’uko zikorwa)

Urahita usabwa gushyiramo nimero ya telephone. Uyandike yaba MTN, Airtel cg Tigo, nurangiza wemeze.

Nyuma urasabwa gushyiramo umubare w’amafaranga, uwushyiremo ubundi wemeze.

Ibindi wasoma: uko wakoresha Ekash ukohereza amafaranga ava cyangwa ajya kuri Airtel na MTN.

Noneho utegereze ubutumwa bugusaba kwemeza icyo gikorwa. Nibikunda uraza kwakira ubutumwa bugufi bukwemeza ko icyo gikorwa cyakozwe neza.

Ikitonderwa: Iyi nyandiko ntabwo yamamaza, twayanditse kuko twizera ko yafasha abayisoma. Ukeneye ubufasha ku ikoreshwa rya e-fashe, baririza ku bayikoze aribo Future Dynamics Innovations, kuri nimero ya bo: 0781 555 555.

Uburyo bwa kabiri: Tchap Tchap

Uretse gukoresha e-fashe, ushobora no gukora bimwe nk’ibi wifashishije application nshya ya Tchap Tchap ishobora gukora kuri web, unyuze ku rubuga rwa interineti rwa bo, https://tchaptchap.com/ cyangwa ukanyura kuri USSD code *544#.

Numara kandika iyo mibare, ahakurikiyeho urahitamo 2 (Kugura/Kwishyura), ubundi uhitemo ikarita yo guhamagara. Urasabwa gushyiramo numero ya telephone, ubundi nyuma y’aho usabwe kwishyura ukoresheje MTN Mobile Money. Iyo hataje aka message kagusaba kwemeza kwishyura, ukanda *182*7*1# ugakurikiza amabwiriza.

Uramutse ufite ikibazo, wifuza kumenya amakuru menshi ku byo dukora, ukeneye kwamamaza, wifuza kwiga uko ikoranabuhanga runaka rikora, cyangwa ushaka ko dufatanya, ntuzuyaze kutubaza unyuze muri comment, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com cyangwa ukinjira muri community yacu kuri WhatsApp tukaganira. Wanasura urubuga rugaragaza ibyo dukora: techinika.co.rw

Ibihe byiza!

3 Comments

Duhe igitekerezo