Switch ni igikoresho gifatika(Hardware) kiyungurura kandi kiyobora ubutumwa mu gihe k’itumanaho buva ku igikoresho kimwe(switch yindi, router, mudasobwa, seriveri, n’ibindi) bujya mu kindi. Irakoreshwa cyane mu itumanaho. Kugira ngo wohereze buri butumwa bwinjira ureba aderesi y’ibikoresho bifatika (MAC Address).
Kalpana, sosiyete ikora ibikoresho byifashishwa mu itumanaho, ni yo yakoze bwa mbere Switch aho yitwaga Multiport Ethernet switch muw’1990. Ikaba yari ifite imyanya irindwi yo gucomekaho intsinga za interineti (ethernet cables). Icyo gihe ivumburwa rya Switch rikaba muri rusange ryarafashije itumanaho kwihuta, kugabanuka kw’ikiguzi, ndetse no gukora neza birushijeho.
Ubwoko bwa Switch
- Managed Switch: ni Switch babanza gukorera configuration ukayishyiramo ibyo ushaka n’uko igomba gukora. Bivuze ko hari ibyo wakongera mu mikorere yayo.
- Unmanaged Switch: ni Switch bakunze kwita plug and play. Uko ivuye mu ruganda, niko uyikoresha, nta na kimwe wakongeramo.
Akamaro ka Switch
Muri rusange Switch ni igikoresho kifashishwa mu kohereza ubutumwa mu bikoresho by’itumanaho, mudasobwa zose ziri ku murongo umwe w’itumanaho, ziba zicometse kuri switch imwe. Switch ikabika amakuru y’izo mudasobwa hakoreshejwe Mac address za mudasobwa kugira ngo ubutumwa bwoherezwa buve ku wohereza hanyuma bugere ku wo bwagenewe. Hifashishwa imigozi yitwa Network Ethernet Cables kugira ngo itumanaho rya mudasobwa ebyiri cyangwa izirenze ebyiri zibashe kohererezanya ubutumwa.
- Switch itanga umubare munini wibyambu, biyifasha guhuza mudasobwa nyinshi ku murongo umwe.
- Switch ifasha mu Kohereza ubutumwa ku butumwa bwihariye umwe cyangwa icyerekezo kimwe, uhindura yakira kandi agashiraho amakadiri kugirango asome igice cya adresse yumubiri (MAC).
- Gucunga abatumanaho: Ifasha Guhindura imiyoboro no kuyobora abatumanaho haba kwinjira cyangwa gusohoka mu rusobe (Network) kandi ishobora guhuza ibikoresho nka mudasobwa n’ibindi byoroheje.
- Yongera umurongo w’itumanaho: Switch ishobora kugufasha gufata network imwe ukayishyiramo ibice birenze kimwe.
Aho Switch ikoreshwa
- Banki: muri banki, switch irakoreshwa mu rwego rwa network yazo. Switch irakenerwa kugirango ama servise abashe gutangwa network hamwe na murandasi byose bigomba kuba bihari kandi kugirango bibashe kubaho Switch ni itegeko.
- Hoteli: ama hoteli akenera Switch kugira ngo itumanaho ryabo ribashe kubakwa aho ikoreshwa n’abakozi mu buryo bw’itumanaho hamwe no kubasha kubona murandasi(interineti).
- Amashuri(Kaminuza, abanza, ayisumbuye): Switch irakoreshwa kugira ngo abakozi babashe koherezanya ubutumwa bw’akazi n’abanyeshuri babashe guhurira ku murongo umwe.
- Ibigo byigenga (Private offices): mu biro by’ibigo byigenga na ho bakenera switch mu itumanaho ryabo, kandi bafite n’ububiko bwinshi, switch ni igikoresho gikenewe cyane.
- Ibiro bya Leta: mu biro bya leta ndetse n’ahandi bakenera network Switch iza ku isonga mu bikoresho bikenerwa ngo bahuze ibikoresho by’itumanaho cyane cyane mudasobwa.
Twababwira kandi ko, ubunini cyangwa ubushobozi bwa Switch bwiyongera bitewe n’ahantu igiye gukoreshwa. Hari switch, ziba zishobora gucomekwaho mudasobwa 24, izindi 48, ariko hari n’izindi zihambaye cyane ziba zishobora kwakira mudasobwa zirenga 1000.
Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.