Bitcoin ni iki? Intego yayo ni iyihe? Ikoreshwa gute?

Ifaranga rya Bitcoin, ni ryo faranga rya mbere rihenze ku isi. Ese hari icyo uriziho? Iyi nkuru iragufasha kurimenya, ndetse umenye n'aho ryaturutse.

Bitcoin ni ifaranga rya digitale (rikoreshwa kuri murandasi gusa) rikora nta bugenzuzi bukuru bw’amabanki cyangwa guverinoma. Ahubwo rishingiye mu kohererezanya amafaranga binyuze muri programu zabugenewe kandi zifite umutekano uhambaye. Igitabo rusange cyandikwamo ibikorwa bya bitcoin hamwe na kopi bibikwa ku ma seriveri hirya no hino ku isi. Umuntu wese ufite mudasobwa isanzwe ashobora gushyiraho imwe muri seriveri, izwi nka node. Ubwumvikane n’ubwizerane mu bijyanye no kumenya nyir’ibiceri(bitcoin) bigerwaho mu buryo butandukanye, aho kwishingikiriza isoko rikuru cyangwa kwizerana nka banki.

Igicuruzwa cyose gitangazwa ku mugaragaro kandi kigasangirwa kuri Node zose. Buri minota icumi cyangwa irenga ibyo bikorwa bikusanyirizwa hamwe n’abacuruzi hamwe n’abacukuzi (miners) mu matsinda yitwa block hanyuma ikongerwa burundu kuri blockchain. Iki ni igitabo cyuzuye cya konte ya bitcoin. Nkuko mu buryo busanzwe ushobora kubika ibiceri bifatika mu mufuka wawe, amafaranga adafatika cyangwa abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga abikwa muri digital wallet; hanyuma akaba yakoreshwa binyuze mu ma porogaramu yabigenewe hakoreshejwe murandasi n’ibindi bikoresho bifatika nka mudasobwa, telephone n’ibindi.

Uyu ni we bivugwa ko ari Satoshi Nakamoto, ariko mu by’ukuri ntabwo bizwi neza niba ariwe wazanye Bitcoin

Inkomoko ya Bitcoin?

Bitcoin bivugwa ko yaba yarashinzwe n’umugabo witwa Satoshi Nakamoto. Ni we wavumbuye blockchain ya mbere ya Bitcoin kandi niwe wasohoye urupapuro rwerekana ifaranga rya digitale. Nakamoto yari yatekereje ko Bitcoin ari ikimenyetso cy’ubucuruzi buzakoreshwa n’isi yose mu rwego rwo kurinda ifaranga. Bitcoin ikaba yarashinzwe muri 2009 nyuma y’aho ubukungu bw’isi bwari butangiye kugenda nabi. Bitcoin yaremewe kuba sisitemu ya elegitoroniki y’urungano, ariko kandi yakuruye abashoramari kubera ububiko bw’agaciro, bamwe bagereranyije nka zahabu.

Bitcoin ishobora guhindurwa mu mafaranga afatika?

Bitcoin ishobora guhanahanwa nk’umutungo uwo ariwo wose. Hariho uburyo bwinshi bwo guhanahana Bitcoin ku murongo aho abantu bashobora kugura ibintu bisanzwe ariko binyuze muburyo buri digital, Nta buryo bwemewe bwubatswe muri bitcoin bwo guhindura muyandi mafaranga.

Intego ya Bitcoin?

Bitcoin yashizweho nk’uburyo abantu bohereza amafaranga kuri murandasi. Ifaranga rya digitale ryari rigamije gutanga ubundi buryo bwo kwishyura bwakora butagenzuwe, ariko rigakoreshwa nk’uko dukoresha ifaranga rifatika tugura ibintu.

Bitcoin ikaba ikoreshwa cyane mu bihugu nka:

  1. India
  2. USA
  3. Canada
  4. South Africa
  5. Australia
  6. China
  7. Brazil
  8. Nigeria

Urugero rw’ibikunzwe kugurwa hakoreshejwe Bitcoin harimo:

  1. Ibiryo byihuse, bitetswe ako kanya (Fast food)
  2. Imodoka
  3. Kwibagisha ngo umubiri uhinduke (Plastic sugery)
  4. Amasaha ahenze
  5. Amatike y’ibirori n’ibindi.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

One comment

Duhe igitekerezo