Uburyo bworoshye bwo kongera umuvuduko wa interineti muri telephone yawe

Muri ikigihe interineti yabaye icyita rusange,kuko ikoreshwa nabantu benshi,ndetse bari mungeri zitandukanye haba abana,urubyiruko ndetse nabakuze uba usanga bakoresha interineti.

Ibyo bituma ikoreshwa ahantu henshi hatandukanye urugero nko murugo,mubiro,mubigo byamashuri,mururiro(restaurant), ndetse nahandi henshi hatandukanye.Kandi idufitiye akamaro kanini kuko idufasha kwandikirana nincuti zacu,tukaba twanavugana turebana(video call) , kandi bamwe na bamwe uburyo bwabo bwo gukora akazi bwaroroshye kuko iyo uifte interineti uba ushobora gukorera akazi kawe mu urugo.

Sibyo gusa kuko hari nigihe tuyikoresha twidagadura Ibi byose bituma interineti ihinduka igikoresho kiza ndetse abantu benshi muri rusange bishimira gukoresha. Gusa hari igihe ibi byishimo dufite byo gukoresha interineti biyoyoka bitewe nuko interineti turi gukoresha iri kugenda gake.

Gusa ntugire impungenge kuko Techinika igiye kuberaka uburyo ushobora kongera umuvuduko wa interineti. Mugihe ukoresha Smart-phone zikoresha system ya android ushobora wowe ubwawe kongera umuvuduko wa interineti.

Gerageza gukora izintambwe zikurikira bityo biragufasha gukemura icyo kibazo.

  • Jya ahitwa (Setting) muri telephone yawe (Ni Porogaramu igufasha guhindura igenamiterere ya telephone yawe)
  • Nifunguka ukande ahanditse Network & Internet
  • Kanda ahandiste Mobile network.
  • Hanyuma ukande ahandiste ngo Preffered network type.
  • Hanyuma wimure kuri WCDMA Only Icyitonderwa: Uburyo bwo guhindura aya magenamiterere bishobora guhinduka bitewe na system telephone yawe ikoresha.

Nyuma yo gukora ibi umuvuduko wa interineti yawe uriyongera. Gusa hari nibindi ushobora gukora urugero nko gukora restart cyangwa ukaba wazimya ukongera ukatsa tele-phone. Ibyo byose nabyo bigira uruhare mugutuma interineti yawe yihuta. Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

3 Comments

Duhe igitekerezo