Menya Ibintu Telephone yawe itakora nka mudasobwa

Uko imyaka isimburana, terefone ngendanwa ziri kugenda zikomera kandi zikabasha no gukora kamwe mu kazi mudasobwa zacu zikora. Byinshi byaroroshye gukorerwa muri Telephone bityo bamwe bakibwira ko batagikeneye mudasobwa ariko siko bimeze.

Byinshi mu byo dukora, iyo bikorewe muri mudasobwa bitunganywa neza kurusha  telephone kuko itarabasha kuzuza ubwisanzure n’imikorere myiza mu gihe turi kuyikoresha.

Ibi ni bimwe mu byo telephone idakora neza:

  • Gutunganya amafoto: Porogaramu za terefone ni nziza rwose mu gutunganya amafoto. Ariko akenshi aba meza iyo yafotowe na telephone ubwayo amwe dushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu bisanzwe kandi byoroheje, ariko iyo bigeze ku mafoto yafotowe na Kamera zagenewe gufotora gusa amafoto yayo biragoye kandi ntibyoroshye kuyatunganyiriza muri Telephone kuko akenshi kuyitaho kugirango atunganywe neza bigorana ibi byamenywa nabo dukunze kwita (ba cameraman) imvune zabyo mu gihe ufashe umwanzuro wo kuyatunganyiriza muri Telephone zacu zisanzwe. Byongeyeho  imwe muri program itegura cyangwa itunganya amashusho Adobe Photoshop ntibyoroshye rwose ko yakora neza muri Telephone zacu.
  • Kwandika no guhindura ikintu icyo aricyo cyose(Microsoft word, Excel nizindi porogaramu): Nibyo Telephone zibasha guhindura ariko muri mudasobwa niho bikorwa neza kandi ukizera ko biri ku murongo nk’uko ubishaka kubera ko ubasha kubona neza ibikorwa mugihe muri telephone bisa nkaho biba bidafite ishusho igaragara neza wanabifungura kandi ugasanga bimwe mu byo watunganyije bidasa neza.

Kwandika kuri telephone
  • Keyboard: Ntakintu gishobora gusimbuza clavier ya mudasobwa mu gihe cyo gukora inyandiko ndende cyangwa kuvugana cyane ukoresheje imeri. Ibyo biragoye cyane kugira ubwisanzure kuri telephone zacu bityo rero usanga iyo ari impamvu ikomeye mu gihe ugiye gutoranya icyo wakifashisha mu kwandika wihuta cyangwa ufite ibintu byinshi byo kwandika.
  • Hari ama porogaramu atajya muri telephone cyangwa yanajyamo ntakore neza ahubwo bigatuma igenda gahoro. Nyamara muri mudasobwa agakora neza kandi akihuta. Byose bitewe nuko mudasobwa ifite ubushobozi kurenza telephone.

Sinazoza ntakubwiye ko bitewe naho uri, icyo ugiye gukora n’umwanya wifuza gukoresha n’ibyiza ko wahitamo igikoresho kikunogeye, cyoroshya akazi kawe kandi cyagufasha gutunganya imirimo yawe  neza mu gihe. Kandi ikindi kintu kiza cya telephone, ni uko wayikoresha niyo waba uri mu rugendo cyangwa uri gukora ibindi. Nubwo telephone zidakora ibintu byose neza cyane, ariko niba ariyo ufite koresha ubushobozi bwayo bushoboka, uyibyaze umusaruro.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

3 Comments

Duhe igitekerezo