Uko ushobora kubika amakuru mu gihe utifuza kuyabura

Uko ikoranabuhanga rirushaho gukataza ni nako ibintu bimwe na bimwe birushaho guhinduka. Kandi akenshi iryo hinduka ritugiraho ingaruka nziza. Nimuri ubwo buryo tugiye kubereka uburyo ushobora kubyaza iryo koranabuhanga umusaruro ubika amakuru akwerekeye mu buryo bufite umutekano kandi bwizewe.

Amakuru ndetse nibyo dukunda hakubiyemo amafoto, videwo, indirimbo, inyandiko, ndetse nibindi. Dushobora kubibura mu gihe gito kandi iyo bigenze bityo biratubabaza cyane cyane iyo bibitse ku bikoresho byacu bya electronike, hakubiyemo terefone, tablet cyangwa mudasobwa. Gusa Techinika irabereka uburyo ushobora kurinda Amakuru yawe nibyo ukunda hakubiyemo amafoto, videwo, inyandiko cyangwa indirimbo.

Google drive uburyo bwo kubika amakuru

Google drive ni imwe muri serivice za google (technology company). Iyo program ikaba ifasha uyikoresha kubikamo amakuru amwerekeye hakubiyemo videwo, inyandiko, amafoto, indirimbo, ibyafashwe amajwi ndetse n’ibindi byose ushaka. Ibyo kandi ubikora wizeye umutekano wabyo ndetse wizeye ko bibonwa nawe gusa.

Gusa kugirango ubashe gukoresha iyo program bigusaba kuba ufite konti kuri google. Iyo ntayo ufite ushobora kuba wayifungura ku buntu. (Reba hano uko wayifungura)

Nyuma yo kuba ufite konti kuri Google, amakuru ukoresha winjira kuri Google ni nayo ushyira muri Google drive. Ibyo bituma konti yawe igira ubudahangarwa bwo kuba yakwinjirwaho nawe gusa, keretse undi muntu ufite uzi amakuru ya konti yawe ukoresha winjira muri Google. Nyuma yo kwemezamo ayo makuru uzabasha kuba washyiraho(upload) amakuru wifuza kubika kuri program ya Google drive. Gusa konti zisanzwe zemererwa gusa gushyiraho ibintu bifite umwanya ungana na 15GB (Gigabit Cumi n’eshanu).

Iyo wifuza umwanya urenzeho wo kubika ibintu byawe ushobora kwishyura amafaranga asabwa nyuma ukaba wakongererwa ubushobozi ku bwo wari usanzwe ufite. Umwanya wokubikaho ukiyongera.Ibi bizatuma utagira impungenge z’uko ushobora kubura bimwe mu byo ukunda.

Ni gute ukoresha Google Drive?

Drive App muri telephone

Intambwe ya 1: Ubundi telephone zisanzwe za Android ziza zifite iyi application. Ushobora kuyireba muri application zawe, ukareba iyitwa Drive ukayifungura, niba warashyize email yawe ya Google muri telephone uhita winjira ugatangira kuyikoresha.

Intambwe ya 2: Niba ntayo ufite muri telephone yawe, jya kuri apulikasiyo ya play store muri telephone yawe hanyuma ugashakamo apulikasiyo yitwa Google drive. Nyuma yo gukora Install program izahita ijya muri terefone yawe.

Iyo uyifunguye muri mudasobwa
Iyo ufunguye drive muri mudasobwa

Intambwe ya 3: Uramutse ukoresha mudasobwa, wakoresha iyi link: https://drive.google.com cyangwa ukayikandaho, urasabwa kwinjira ukoresheje email yawe niba utarinjiye. Nugeramo uratangira kuyikoresha.

Nubwo hari izindi program nyinshi zibika amakuru, Google drive niyo ikoreshwa na benshi kandi irizewe. Niba wifuza kumenya uko ushyiramo ibintu wifuza kubika cyangwa uko ubikuramo, kanda hano ukore wiyandikishe tuzakumenyesha nitubivugaho.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

One comment

Duhe igitekerezo