Imbuga za interineti (website) zinjiza gute?

Kwinjiza ku rubuga rwa interineti

Kera ntangira kwandika, nabikoraga mbikunze. Ariko abantu bamwe bakanca intege ngo ntacyo bizangezaho, ngo ni ugutakaza umwanya w’ubusa gusa. Byaje kurangira mbigabanyije ndeka kwandika kugeza ubwo naje gusobanukirwa ko kwandika bitarangirira mu kwandika ahubwo bishobora no gufasha umuntu mu buzima bwe bw’ubukungu. Ukabikora ubikunze, kandi bikanagufasha kukwinjiriza amafaranga. Bumwe mu buryo ibyo bishobora gukorwamo, ni ukugira urubuga unyuzaho ibyo wanditse, urwo rubuga rwa interineti bita website mu ndimi z’amahanga.

[ Ukeneye gukorerwa website, twandikire kuri email yacu info@techinika.com ]

Hari abandi bantu bashobora kuba barahuye n’ikibazo nk’icyo cyange, niyo mpamvu ubu ngiye kubabwira bumwe mu buryo abantu bafite imbuga za interineti binjizamo amafaranga. Noneho igihe uzafata umwanzuro wo gutangira kwandika ku rubuga rwawe ntuzagire ikibazo.

Gucuruza kuri interineti

Gucuruza kuri interineti

Bumwe mu buryo bukoreshwa cyane, ni ukuba ufite igicuruzwa ukagishyira ku rubuga rwawe, abakiriya bakakigura banyuze ku rubuga rwawe. Ubu ni uburyo bwateye imbere cyane muri iyi minsi icyorezo cya COVID 19 cyari kiri kuzahaza isi. Kubera kutava mu rugo, abantu benshi atangiye kwimenyereza guhahira kuri interineti. Aha ushobora gucuruza ibicuruzwa ibyo aribyo byose, ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, ibitabo, serivise n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Iyo ufite urubuga rwa interineti rukurikirwa n’abantu benshi, bahita bakubera intandaro yo gukorera amafaranga. Uko baba benshi, abantu bafite ibicuruzwa byabo, barabizana ukabafasha kubigeza kuri ba bantu bawe. Mushobora kubikora muganira imbonankubone cyangwa bikanyura mu wundi muntu cyangwa ikindi kigo kiguha umukiriya mukagabana inyungu. Zimwe mu mbuga zigufasha gukorera amafaranga mukagabana inyungu hakoreshejwe ubwo buryo ni Google Adsense, yllix n’izindi.

Affiliate Marketing (Kuranga)

Kuranga ibicuruzwa (Commision)

Affiliate marketing ngenekereje mu kinyarwanda, navuga ko ari uburyo uvugana n’umucuruzi ukajya umuzanira umuguzi noneho kuri buri muguzi wazanye ugahabwaho amafaranga make kuyo bamukuyeho. Biba byiza kurushaho iyo ibyo uri kugurisha, bijyanye n’intego y’urubuga rwawe. Niyo waba udafite abantu benshi, ubu buryo bwagukorera. Ariko iyo ufite benshi biba akarusho. Rumwe mu mbuga ushobora gukoresha ni Amazon Associates Program. Iyo umaz kwiyandikisha, baguha link ushobora gukoresha ukayishyira ku rubuga rwawe, noneho umuntu uzayikandaho akajya kugura igicuruzwa ayikoresheje, wowe ukabona amafaranga make kuyo we yatanze.

Ifatabuguzi (Subscription / Membership)

Ifatabuguzi

Mu gihe ufite urubuga rwawe rwa interineti, ushobora gusaba abantu kuzajya bishyura kugira ngo babashe kugera kuri service runaka. Ibi ushobora kubikora wemerera abantu kugira ibyo bakora ku rubuga rwawe, ariko bashaka ibirenzeho ukabasaba kwishyura.

Ubu ni bwo buryo ushobora kwinjizamo amafaranga mu gihe ufite urubuga rwa interineti *Website. Icyo website yawe yaba igamije cyose, bumwe muri ubu buryo bushobora kugufasha. Ntabwo ukeneye byinshi ngo utangire gukoresha bumwe muri byo. Ukeneye gukora website yawe, twabigufashamo. Nanone ukeneye kwiga uko wakwikorera iyawe, nabwo twabigufashamo.

Uramutse ufite ikibazo cyangwa ikifuzo wifuza kutubaza, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com turi hano ku bwawe.

5 Comments

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Duhe igitekerezo