Amahirwe aboneka mu ikoranabuhanga hamwe na Tuyizere Diane #IgaNaTechinika #Episode3

Uyu munsi tariki ya 25 Werurwe 2022, ni umunsi wa gatanu wa nyuma w’ukwezi kwa Werurwe. Nkuko bisanzwe mu muco wa Techinika, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, tugira ikiganiro kitwa Iga na techinika. Muri iki kiganiro, tukaba dutumira abantu batandukanye bafite ibyo bakora mu ikoranabuhanga bakatuganiriza ku bunararibonye bwa bo ndetse n’ibyo bakora.

Uyu munsi twari dufite umutumirwa witwa Diane Tuyizere, akaba umu Software engineer, twaganiraga ku nsanganyamatsiko ivuga ngo AMAHIRWE ABONEKA MU IKORANABUHANGA.

Twatangiye tuganira ku kazi akora, adusobanurira ko akazi ke gakubiyemo gukora application za telephone, programu za mudasobwa, imbuga za interineti byose akabikora mu rwego rwo gukemura ibibazo rusange bigaragara hanze aha.

Uretse akazi ukora, ni ayahe mahirwe yandi utekereza ko abantu bafatirana mu ikoranabuhanga?

Tumubajije niba hari andi mahirwe aboneka mu kiciro k’ikoranabuhanga, yatubwiye ko hari amahirwe menshi cyane ndetse atubwiramo make harimo nko kuba wakoresha ikoranabuhanga rihari, ugakemura ibibazo abantu bahura na byo, gukorera amafaranga kuri interineti, kwandika kuri blog, no gukora bimwe mu bintu byishyurirwa kuri interineti.

Rumwe mu mbuga yaduhayeho urugero na we ajya akoresha ngo yige uko yakorera amafaranga kuri interineti ni YouTube channel yitwa Finance Girl, kandi yatubwiye ko bikora, iyo umuntu yiyemeje guhaguruka agakora.

Ni izihe mbogamizi wahuye na zo ujya kwinjira mu ikoranabuhanga? (By’umwihariko nk’umukobwa)

Yatubwiye ko zimwe mu mbogamizi yahuye na zo ari umuryango utarabyumvaga ko agiye kwinjira mu ikoranabuhanga ndetse no kuba abantu bamwe barumvaga ko atabishobora, bityo bikaba byagorana ko umukobwa yiyumvamo ko na we abishoboye.

Ese ni gute wirinze ko izo mbogamizi ziguca intege?

“Biragoranye cyane kuko hari igihe numvaga ngiye kubireka. Ariko byaramfashije cyane kuba nari mfite umu mentor. Umu mentor ni wa muntu wisanzuraho, ukaba ushobora kumubwira ibyawe kandi akakugira inama.” Niko yatubwiye. Ikindi kandi ni ukuba ukunda ibyo ukora kandi ugakora uko ushoboye ngo ugire aho ugera.

Ni gute wabona umu mentor?

Yatubwiye ko we yari afite umu mentor wari umwarimu aho yigaga kuri African Leadership University, ariko yari afite n’undi bahuriye kuri Linkedin. Bityo rero niba hari umuntu wifuza ko yakubera umu mentor, ntugatinye kumwandikira cyangwa se kumwegera ngo agufashe.

Umu mentor nanone ashobora kuba umuntu uri muri career cyangwa mu kazi ushaka kwinjiramo uzobereyemo akaba ashobora kukugira inama y’intambwe watera ndetse akakuyobora mu gufata imyanzuro ikwiye.

Nk’umukobwa ni iki wakora ngo abo mukorana bakubahe?

Icyo wakora ni ugukora uko ushoboye ukitwara neza ku kazi kandi ukaba wumva unakora neza akazi kawe.

Ni he umuntu yahera ashaka kwinjira mu bakoresha ikoranabuhanga?

Yatubwiye ko gutangira bisaba kuba gushaka ubumenyi mbere na mbere. Gushaka ubumenyi ndetse n’amakuru wabikora ukoresheje imbuga zitandukanye ziboneka hanze aha, ndetse no kwitabira ibiganiro bitandukanye bivuga ku byo ushaka kwinjiramo.

Ibyo ni inshamake y’ibyo yatubwiye bivuye ku bibazo twamubajije ariko ikiganiro cyari kirekire, tubiseguyeho kuko habayemo ikibazo mu ikoranabuhanga twakoresheje video turayibura. Ikindi yatubwiye ko akazi akora atari Software development gusa, ahubwo akora nanone nka Data Analyst. Icyo akora muri aka kazi, ni ugukora ubushakashatsi, akegeranya amakuru ndetse akaba yamenya uko ahazaza hazaba hameze agendeye kuri ayo makuru.

Utuzi twombi akora, yatubonye binyuze kuri Linkedin, akaba yagiriye abitabiriye ikiganiro, inama yo gukoresha uru rubuga rwa Linkedin kandi bakarukoresha neza, bahuriraho n’abantu b’ingirakamaro.

Ese ni iki cyatuma ugira umuntu inama yo kwinjira mu ikoranabuhanga?

Ikintu cya mbere, ni ibintu bishimishije kuba wakemura ikibazo cy’abantu, ukabona ikintu wakoze cyangwa se igisubizo wakoze kiri gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’abantu. Yaduhaye urugero rwa application yakoze ifasha abantu mu kugenzura ububiko bw’ibicuruzwa byabo aho baherereye hose.

Mu mpera z’ikiganiro kandi habaye Quiz, ikaba ari igice gishya kizajya kinyura muri iki kiganiro, kikaba kizajya kidufasha kongera ubumenyi bwacu nk’abantu bakoresha technology. Uyu munsi uwatsinze ni Francois, akaba yahawe ishimwe ry’ikarita yo guhamagara ingana n’amafaranga 1000.

Tukurarikiye kutazacikwa n’ibiganiro bikurikira, ikiganiro cy’ubutaha kizaba ku itariki 29 Mata 2022. Uramutse wifuza gutanga igitekerezo k’ingingo twazakoraho ubutaha cyangwa umuntu tuzatumira, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

Duhe igitekerezo