Niba ufite umushinga w’ikoranabuhanga, aya mahirwe ntagucike

250 Startups ifasha ibigo n’imishinga bikiri bito, ikabiha ubufasha bwose bw’ibanze mu gihe cy’amezi atandatu bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

Bafasha imishinga itandukanye mu buryo butandukanye harimo kubaha aho bakorera, kubaha abafasha mu by’amategeko, kubafasha mu bukungu no kubagira inama.

Kuri ubu 250 Startups imaze gufasha imishinga irenga 50, abanyamategeko barenga 100, n’abandi bantu barenga 10 bimenyerejemo umwuga(stage). Kuri ubu kwiyandikisha birafunguye ku nshuro ya 6.

20 Startups izafasha imishinga 10 y’ikoranabuhanga irimo guhanga udushya, kugira ngo bizere ko imishinga yabo ishobora kujya ku isoko kandi ikaba ishobora gushorwamo amafaranga nyuma y’amezi atandatu bafashwa.

Ubufasha bazahabwa ni ubu:

Ubufasha imishinga izahabwa harimo aho gukorera, ingendo, ubufasha mu mategeko, ubujyanama, guhuzwa n’abantu, n’ibindi byinshi

Usabwa iki ngo ubone ayo mahirwe?

  1. Kuba ufite umushinga w’ikoranabuhanga kandi hari ikibazo uje gukemura
  2. Kuba nibura ufite ishusho y’uko umushinga wawe ukora(prototype)
  3. Ufite uburyo umushinga wawe uzabyara inyungu
  4. Witeguye gukorera iterambere ry’umushinga wawe
  5. Kuba ufite abo mufatanyije byagufasha kongerera agaciro umushinga wawe.

Bizanyura mu zihe nzira ngo haboneke abatsinze?

  1. Hazabaho gusaba kwandikwa (Application), itariki ya nyuma ni 1, Nzeri 2021. Iyandikishe hano
  2. Nyuma abasabwe bose hazarebwa niba bujuje ibyangombwa.
  3. Abujuje ibyangombwa bazahabwa gukora ikizamini cyo kuvuga (interview)
  4. Abatsinze bazajya mu mahugurwa,
  5. Nyuma bamurike imishinga yabo.

Andi mahirwe:

Twibanze ku bireba abantu bafite imishinga y’ikoranabuhanga kuko twandika ku ikoranabuhanga gusa. Ariko hari andi mahirwe agenewe abafasha mu by’amategeko, n’inzobere mu by’ubukungu. Kanda hano urebe ayo mahirwe yose.

Sangiza abandi aya mahirwe abagereho, uduhe igitekerezo cyawe, kandi uramute wifuza ko hari icyo twagufasha, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

One comment

Duhe igitekerezo