Hepta Pay: Uburyo bugezweho bwo kohereza amafaranga muri East Africa

Waba warigeze ushaka kohereza amafaranga ku muntu uri mu mahanga cyangwa wowe ushaka kuyohererezwa ukabura uburyo bworoshye bwabigufashamo? Urabizi ukuntu bigora, uva aha, ujya aha, ndetse rimwe na rimwe ugakatwa amafaranga menshi ukakira hafi y’ubusa.

Ibi bibazo byose rero n’ibindi ntavuze, ntibikwiye kongera kuguhangayikisha. Ngiye kukubwira uburyo bworoshye, buhendutse kandi bwihuta bwo kohereza amafaranga no kuyakira mu bihugu bitandukanye uhereye ku 1000 Rwf, ndetse ukaba wakoresha ubu buryo ugura cyangwa wishyura zimwe muri services zirimo nko kugura ama inite, kugura umuriro, kwishyura umucuruzi n’ibindi.

Ubwo buryo mvuga nta bundi ni Hepta Pay. 

Hepta Pay

Hepta Pay nkuko nabivuze, ni uburyo bworoshye, kandi bukorohereza kohereza no kwakira amafaranga make n’amenshi kuko burahendutse. Ukoresheje ubu buryo, ushobora kohereza amafaranga mu mahanga mu gihe kiri munsi y’amasegonda 30.

Hepta Pay yavuye he?

Hepta Pay ni uburyo bushya bwazanywe n’ikigo cya Hepta Analytics, bukaba bukorera kuri internet kandi bukaba bwakoreshwa na buri muntu wese. Nkuko twabibwiwe n’umuyobozi wa Hepta Analytics, Emmanuel Chebukati, Igitekerezo cyo gutangira Hepta Pay cyaturutse ku kuba hari igihe umuntu akenera kwishyura serivise akaba adafite umu agenti hafi, cyangwa ukeneye kohereza amafaranga.

Hepta Pay ni uburyo bwiza, kubera ko:

  1. Ntabwo ukenera kwiyandikisha kugira ngo ubashe kohereza amafaranga, icyo ukenera ni ikarita yawe ya Banki, na numero y’uwo ugiye koherereza amafaranga.
  2. Hepta Pay ikwemerera kohereza amafaranga mu bihugu bitatu aribyo Uganda, Rwanda na Kenya aho waba uri hose ku isi.
  3. Hepta pay igufasha kohereza amafaranga uko yaba anagana kose mu buryo busa nk’ubuntu, koko idolari 1, riba ringana n’1000 cy’amanyarwanda (1$ = 1000Rwf).
  4. Wohereza amafaranga avuye ku ikarita yawe ya Banki agahita ajya kuri mobile money cg Airtel money y’uwakira nta handi anyuze.
  5. Wishyura umucuruzi cyangwa ugaha umuntu amafaranga udakeneye kubikuza amafaranga muri Banki, icyo ukora ni ugukoresha ikarita yawe ya Banki gusa ukayamushyirira kuri telephone.

Hepta Pay ikoreshwa gute?

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Hepta Analytics, iyo hagize ikibazo kiba mu kohereza amafaranga, bagufasha bahita bakoherereza ubutumwa kuri email yawe bakumenyesha ikibazo cyabaye.

Tangira gukoresha Hepta Pay

Duhe igitekerezo, cyangwa niba hari ikibazo ufite wifuza ko twagufashamo, utwandikire kuri email yacu info@techinika.com twiteguye kugufasha. Sura urubuga rwaacu techinika.co.rw umenye byinshi ku byo dukora.

Ibihe byiza!

4 Comments

  1. […] Iyi ni porogaramu ya MTN. Iyo uyifunguye, urasabwa guhitamo igihugu uherereyemo. Nyuma yibyo, urasabwa PIN. Noneho winjire, kandi nkuko nabikubwiye mbere, biroroshye. Iyi porogaramu ya MTN ifite ibibazo bike, kandi rimwe na rimwe kwinjiramo ntibikunda. Niba bidakora (ntibitangaje ko bafite amanota make kuri Google Play), nakugira inama yo gukoresha USSD, cyangwa ugakoresha indi serivise nka HeptaPay. […]

Duhe igitekerezo