Command prompt ni iki? Imaze iki?

Mu myaka ya mbere y’ikoranabuhanga, bigaragara ko imikoreshereze yaryo yari ikiri ku rwego rwo hasi. Ni mu gihe kandi koko gukoresha iryo koranabuhanga byari bigoye ku buryo ryakoreshwaga n’abantu babaga ari intiti barabyize kandi babizobereyemo cyane. Ubu tugiye kuvuga kuri imwe muri programu zakoreshwaga kera, ariko nanubu Zikaba zigikoreshwa kandi ariko ikaba isaba umuntu uyihugukiwe kugira ngo ayikoreshe.

Iyi ni CMD (Command prompt), ikaba ari programu yakomotse ku yindi yitwaga DOS(Disk Operating System). Iyi programu isangwa muri mudasobwa zikoresha programu fatizo ya Windows yakozwe n’uruganda rwa Microsoft.

Iyi programu ikora ku buryo busa nubugoye kuko kugira ngo uyikoreshe, bisaba ko uba uzi amategeko yayo. Buri kintu cyose ugiye gukorera muri cmd, ubanza kwandika itegeko rituma icyo gikorwa kiba. Tuzavuga byinshi ku mategeko ya CMD, ariko kuri ubu reka tubanze tuyisobanukirwe.

uku niko cmd igaragara

Iyi programu ikoreshwa udakeneye gukoresha imbeba cg souris ya mudasobwa yawe, kuko uyikoresha wandika gusa. Buri gikorwa kiba gifite ijambo cyangwa itegeko ryihariye.

Urugero: Ugiye gukora icyumba(folder) gishya kitwa umutwe, wandika “mkdir umutwe” wajya kwinjira mu cyumba wakoze ukandika “cd umutwe”, iyo ugezemo Kugira ngo urebe ibintu biri muri icyo cyumba wandika “dir”.

NI IKI CMD YAKORA, NI IKI ITAKORA?

Byinshi bishobora gukorerwa muri iyi programu, duhereye ku gucana no kuzimya mudasobwa, gusiba ububiko, gucuranga amajwi n’amashusho,kwerekana amafoto, gukora ibyumba bishya, kwimura, gusiba, n’ibindi bintu byinshi birimo n’umutekano wa mudasobwa yawe. Ndetse bamwe batekereza ko ishobora gukoreshwa mu kwinjira mu mabanga y’izindi mudasobwa, tuzagenda turebera hamwe uburyo ibyo twavuze haruguru bikorwa kimwe kuri kimwe.

BISABA IKI NGO UKORESHE CMD?

Icyo bisaba ntakindi. Bisaba kuba ufite mudasobwa yawe ikoresha programu ya Windows, kandi ukaba usobanukiwe uburyo ikoreshwa.

Gusa izindi oprating system na zo zifite izindi programu zikora bimwe nk’iyi programu ya CMD, nubwo byaba bifite amategeko atandukanye. Kuri Mac na Linux, programu ikora nk’ibi yitwa Terminal.

Turagushimiye wowe wasomye iyi nkuru kugera irangiye, uramutse ufite ikibazo wifuza ko twagufasha, twandikire kuri email yacu info@techinika.com kandi uduhe n’igitekerezo cyawe.

2 Comments

  1. Reading your article has greatly helped me, and I agree with you. But I still have some questions. Can you help me? I will pay attention to your answer. thank you.

Duhe igitekerezo