Ese iyo usibye amakuru kuri mudasobwa yawe ajya he?

Akenshi iyo tutagikeneye amakuru muri mudasobwa zacu cyangwa dushaka kugurisha ibikoresho twakoreshaga ngo tugure ibindi, usanga dusiba amakuru twari dufite, yajya no muri Trash(Recyle bin) tukayakuramo tukagira ngo turayasibye burundu koko. Nawe niko ujya ubigenza?

Niko twese tubigenza, ariko ariya makuru dusiba ntabwo aba agiye burundu koko nkuko tuba tubyifuza, niyo mpamvu iyo ukoresheje programu yabugenewe, ushobora kuyagarura nyuma yo kwibwira ko wari wasibye neza.

Bigenda gute?

Ububiko bwa mudasobwa zacu, buba bufite akanya kasigaye ku ruhande, wowe utajya ukoresha. Niba ubizi neza urabizi ko iyo ugiye kugura nka flash disk, bakubwira ko ari 8Gb ariko ugasanga hariho nka 7.5GB ushobora gukoresha. Ako kanya gasigaye niko kajyaho ibintu byose usibye, noneho uko bigenda bijyaho ari byinshi, ibyagiyeho mbere bikagenda bivaho, ariko haba hakiri uburyo umuntu yabigarura akoresheje indi programu yabugenewe.

Niyo mpamvu iyo ugerageje kugarura ayo makuru wasibye(tuzabereka uko bikorwa), usangwa hari amwe muyo wasibye atagarutse.

Ibi ntibigushuke.

Uburyo bwiza bwa mbere bwizewe bwo kwizera ko amakuru wasibye ku bubiko bwawe nta wundi muntu wayabona, ni ugutwika cyangwa kwangiza bikomeye ubwo bubiko bwawe.

Ubundi buryo ushobora gukoresha ni ugukoresha izindi programu zabugenewe zigufasha gusiba burundu ibyo usibye. Muri izo programu ku bantu bakoresha Windows, twavugamo nka Eraser, Recuva, n’izindi.

Icyo izo programu zikora ni ugufata wa mwanya wagiyemo ibyo wasibye, zikuzuzamo amakuru atagize icyo amaze, noneho bya bindi washyizemo usiba, bikagenda byimukira ayo makuru.

Nizere ko usobanukiwe neza ko amakuru yose usiba aba agishobora kugushyira hanze. Ubutaha nujya kugurisha mudasobwa yawe, uzabanze ukuremo harddisk(ububiko) ushyiremo ubundi kugira ngo wizere umutekano wawe.

Niba ufite ikibazo cyangwa ikifuzo, tubwire igitekerezo cyawe, cyangwa utwandikire kuri email yacu info@techinika.com

One comment

Duhe igitekerezo