Zuckerberg yavuze ko Facebook igiye gukora ikoranabuhanga ry’ibitagaragara

Metaverse ni uburyo bukoreshwa bw’ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora gukora, agakina imikino ya video, ndetse akanakora n’ibindi bintu bitandukanye harimo nko kuganira n’abandi bantu, mu buryo bimera nk’aho ahibereye kandi atavuye aho ari.

Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Facebook yatangaje intumbero ya Facebook yuko mu myaka 5 iri imbere, Facebook izaba igeze kuri urwo rwego, aho we abifata nkaho aho kugira ngo ube ureba amakuru, ahubwo uzaba uyarimo.

Yavuze ko ubu uko bimeze, iyo umuntu ari mu nama aba areba utudirishya turimo amasura, kandi atariko byagakwiye.

Uko ubu biba bimeze mu nama ziri kubera kuri interineti

Umwe mu mimaro y’iri koranabuhanga yatanze, harimo kuba umuntu ashobora kujya mu kirori akamera nk’uhicaye bya nyabyo kandi yibereye mu rugo ari kurebera kuri telephone ye. Ahangaha uba ushobora kubyina, ukaganira n’abantu, ndetse ugakora n’ibindi bintu mu buryo budatandukanye n’uburyo biba bimeze abantu bari kumwe imbonankubone.

Hologram: iri jambo risobanura ishusho twakwita nk’umuzimu mu kinyarwanda. Aho ushobora kubona ishusho y’umuntu ari imbere yawe bisa nkaho ahari koko nyamara ntawe uhari.

Yakomeje agira ati, “Ahazaza. aho kugira ngo nguhamagare, uzajya uza iwanjye mu ntebe umeze nka hologram, cyangwa nanjye nicare mu ntebe yawe ndi hologram; bimere nkaho turi kumwe, nubwo twaba turi mu bice bitandukanye niyo haba harimo intera ndende. Ibyo bizaba bikomeye.”

Virtual reality: Ikoranabuhanga rifasha umuntu kubona ibintu bidahari, bikamera nk’ibihari koko.

Ibikoresho bya Oculus bifasha mu gukora Virtual reality

Facebook kandi yashoye akayabo ka miliyari 2 kugira ngo ibone Oculus (ibikoresho byifashishwa birimo ibyo bareberamo banumviramo), bakoresha bakora ibikoresho byabo bya Virtual reality.

Ibi biramutse bibaye, byazatuma tuzajya dukoresha ikoranabuhanga rya Facebook mu bintu byose dukora buri munsi, bitadusabye guhura, cyangwa kuba turi kumwe, ariko bikamera nkaho turi kumwe. Ndetse hagategurwa n’imikino mpuzamahanga ikaba, abantu bagahura bidasabye ko baba bari kumwe.

Ibi bizaba nka bya bindi dukunda kubona mu ma film tugatekereza ko bitabaho, aho ubona abantu bakora inama badahari kandi bikaba bisa nk’aho bahari koko.

Source: BBC

Duhe igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru, uramutse kandi ufite ikibazo kindi wifuza gusobanukirwa, twandikire kuri email yacu info@techinika.com usure na youtube channel yacu unyuze hano.

One comment

Duhe igitekerezo