Kuki iyo ufunguye telephone yawe mu ndege ikora impanuka?

Iyo ufunguye telephone yawe uri mu ndege, haba hari amahirwe menshi y’uko iyo ndege itari bugere ku butaka amahoro. Hhh, yego niko bimeze, noneho ibaze mwese uko muri mu ndege muramutse mucanye telephone zanyu. Kaba ari akaga, ariko ntabwo ndi kubatera ubwoba, reka mbabwire impamvu.

Telephone yawe waba uri kuyivugiraho cyangwa utari kuyivugiraho, uri kuyikoresha cyangwa utari kuyikoresha, iba iri gukurura sinyare (signals) cyangwa imirasire ituruka mu kirere ibasha kuguhuza n’abandi bantu. Ibi ntabwo biba kuri telephone yawe gusa, ahubwo n’ikindi gikoresha cyaba gikoresha interineti cyangwa gishobora guhuzwa n’ikirere bikibaho, harimo nka mudasobwa ngendanwa (laptop), tablet n’ibindi. Indege nayo ikenera guhuzwa n’ikirere ngo abantu bayitwaye babashe kuvugana n’abari hasi ku butaka.

Niyo mpamvu iyo ibyo bikoresho bifunguye, imirasire yabyo ishobora kuvangira imikorere y’indege cyane cyane iyo indege igiye guhaguruka cyangwa guhagarara, bikaba byateza impanuka.

None kuki hataba impanuka nyinshi?

Ushobora kwibaza impamvu tutabona impanuka z’indege buri munsi kandi abantu bajyanamo telephone, reka ngusobanurire.

Iyo abantu bagiye mu ndege, basabwa kuzimya ibikoresho byabo cyangwa se bakabishyira muri Airplane mode cyangwa Flight mode, ibyo benshi bakunze kwita gufungura akadege.

Ese akadege (Airplane mode/Flight mode) gakora iki?

Akadege, ni kimwe mu bikorwa ufungura kuri telephone yawe, noneho iyo telephone ikaba idashobora kwakira imirasire iturutse hanze. Bivuze ko muri iki gihe, igikoresho kiba kidashobora guhamagara, gukoresha interineti, utanashobora no kohereza ubutumwa ku bantu bawe. Muri iki gihe indege iba itekanye kuko nta mirasire n’imwe ituruka kuri telephone yawe ijya ku ndege.

Niba wari usanzwe wibaza icyo akadege gakora kuri telephone yawe, ndizera ko wasobanukiwe kandi ubutaha nujya mu ndege uzabyibuka ugafungura akadege ku bw’umutekano wawe. Dufashe usangiza iyi nkuru inshuti zawe twirinde impanuka zo mu ndege, ukeneye ko tugusobanurira n’ikindi kintu cyangwa ko twagufasha mu ikoranabuhanga, twandikire kuri email yacu, info@techinika.com

Duhe igitekerezo