Ni izihe ngaruka zo gusubiza SPAM messages?

Ubutumwa bwa SPAM bufite izihe ngaruka? Dore ibyo bwankoreye, wowe wigeze ubwakira, dore uko wabwirinda.

Mu gihe dukoresha interineti mu bikorwa byacu bya buri munsi, hari abandi bantu bayikoresha mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wacu. Bahora bashaka ikintu twakora bakabona uko badukuraho amakuru, amafaranga cyangwa n’ibindi byose bakwifashisha mu kutwangiza cyangwa kutwangiriza byose mu nyungu za bo. Bumwe mu buryo bukoreshwa, ni ukohereza ubutumwa bukuyobya kuri email cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ibyo twita “spam messages”.

Reba video yacu ivuga ku buryo aba hacker bakoresha ndetse n’uko wabirinda

Njye ubabwira, ubu butumwa mbwakira kenshi. Dore zimwe mu ngero z’ubu butumwa.

Iyo nakiye ubu butumwa nkabusoma, bituma nibaza niba koko amafaranga bayampa, cyangwa batayampa. Cyangwa se niba bayampa, ni izihe ngaruka nahura na zo. Benshi ntabwo tubizi. Kumva ubutumwa bugusezeranya amafaranga, bituma utekereza cyane ukavuga uti nk’ubu ndamutse nyanze nkaba ndahombye, cyangwa se nyemeye akanteza ibibazo.

Ese aba bantu ni aba nyabo?

Birashoboka. Ariko akenshi, aba bantu bakoresha emails zitari izabo cyangwa se zidahuye n’amazina bakubwiye. Kandi rimwe na rimwe iyo ufashe amazina ya bo ukayashyira muri Google ugashakisha, uhita ubona ari amazina y’abantu ba nyabo.

Wamenya gute ko ubutumwa ari SPAM?

Ubutumwa wakiye bukaba ari SPAM, akenshi kuri email bujya mu kiciro cya SPAM. Ariko nanone ntibivuze ko ubutumwa bwose buri muri icyo kiciro, buba ari SPAM.

Ikiciro kiri mu ibara ritukura, niho hajyamo ubutumwa busanzwe, ahari ibara ry’ubururu, niho hajya ubutumwa bwa SPAM.

Ariko utabubonye muri SPAM, bukaba bwaje muri INBOX, nabwo ushobora kumenya ko ari SPAM. Byose bihera mu kugira amakenga. Nk’uko bigenda mu buzima busanzwe. Iyo ubonye ubutumwa buvuga ngo wiyandikishije mu kintu runaka, kandi wowe ubizi ko utigeze wiyandikisha, byagakwiye gutuma ugira amakenga. Iyo ubonye abantu bakubwira ngo muzafatanya imishinga cyangwa ngo bazaguha amafaranga, byagakwiye gutuma ugira amakenga.

Kugira amakenga ntibihagije. Niba bakwandikiye, ntabwo ari wowe wenyine baba babikoreye. Fata iyo message yose bakoherereje, uyishyire kuri Google search, uzasanga hari ubundi butumwa busa neza n’ubwo baguhaye uhite umenya neza ko iyo ari SPAM. Nudahita ubona ubwo butumwa ku ipaji ya mbere y’ishakiro rya Google, uzakomeze ushakishe mu zindi paji, amahirwe menshi ni uko uzabubona.

Nutabubona, uzagende ufata amagambo mato mato ari mu butumwa uyashakishe.

Urugero: Umuntu wambwiye ko yitwa Dr. Elena Michelle uturuka London mu bwongereza, yambwiye ko ngo atuye ahantu hitwa 1 Basing-hall Avenue, London, CZ322 88A/ United Kingdom. Aya makuru yari ahagije, ngo menye ko atari we wenyine wohereza ubutumwa nk’ubu.

Ibi ni ibyo nabonye kuri Google search nshakishije ariya merekezo.

Ni izihe ngaruka wahura na zo ubasubije?

Biterwa n’amakuru wabahaye. Ariko nubwo akenshi bamwe batangira bakubwira ko bashaka ubushuti gusa, ndetse abandi bakaba bahita barasa ku ngingo, byose biba biganisha ku kwakira amafaranga mu nyuma. Abenshi bakubwira kuboherereza amakuru yawe ya Banki, cyangwa se ibyangombwa byawe.

Dore zimwe mu ngaruka:

  1. Iyo wohereje ibyangombwa byawe, bashobora gukora ibyaba mu mazina yawe, ukazisanga uri guhigwa na Police mpuzamahanga.
  2. Iyo wohereje amakuru ya konti yawe ya Banki, bishobora kurangira wowe bagutwaye amafaranga, cyangwa bo bakayaguha.
  3. Guhabwa amafaranga nk’ariya bivuze iki? Uba ugiye kuba umufatanyacyaha mpuzamahanga, kuko ntiwabona uko usobanura inkomoko y’ayo mafaranga menshi. Bifatwa nk’aho wafashije abanyabyaha gutambutsa amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, nubwo baba barakwijeje ko byizewe ariko ntabwo bitekanye.
  4. Biba intangiriro yo kwakira ubundi butumwa bwinshi buturutse kuri bagenzi babo. Na bo bakwizeza impano, amafaranga n’ibindi.
  5. Bigutwarira umwanya, muganira, mwandikirana.
  6. N’izindi ngaruka zitandukanye.

Ni byinshi bishobora kukubaho. Niyo mpamvu nkugiriye inama yo kureba iyi video yacu twabivuzeho.

Ni iki wakora?

Biroroshye. Niba ubonye ubutumwa bukwizeza ibintu birenze kandi nta kintu wowe wasabye cyangwa bakakwizeza ko muzagabana amafaranga menshi, ukwiye kugira amakenga ntubusubize. Ntugatange amakuru yawe. Ibi bigendane n’abantu baguhamagara bakubwira ngo kanda iyi mibare runaka, cyangwa ngo tubwire ibi n’ibi.

Ndetse email, igira uburyo bwo kubuza uwo muntu kongera kukoherereza ubutumwa. Ibyo twita “Block sender”.

Niba hari icyo wigiye muri iyi nkuru, tubwire muri comment, ubutaha kandi ntuzagwe mu mutego wo kubeshywa.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

4 Comments

Duhe igitekerezo