Ni iki uzi kuri Youtube? Sobanukirwa impamvu yayo.

Youtube ni urubuga rwatangijwe n'abagabo batatu bafite intego zo gukora urubuga aho abantu bari kuzajya baza bagahuriraho n'abakunzi babo.

Mu mwaka wa 2005, nibwo urubuga rukunzwe cyane rwa YouTube rwatangijwe. Rwakozwe n’abagabo batatu Jewed Karim, Steve Chen na Chad Hurley.

Aba nibo batangije YouTube

Bavuga ko byatangiye bafite igitekerezo cy’uko Youtube yaba urubuga abantu bashakiraho abakunzi. Ariko nyuma bikaba byaraje guhinduka bakemerera abantu gushyiraho ubwoko bwose bwa’amashusho rukaba nk’uko uyu munsi turuzi. Youtube ni urubuga kuri ubu rwaguzwe n’ikigo gikomeye ku isi mu ikoranabuhanga aricyo Google cyaje guhindura izina kikitwa Alphabet.

Youtube ikaba ari urubuga rushyirwaho amashusho y’ubwoko bwose, bikaba bishimangirwa nuko ubwoko bwose bw’amashusho wifuza ku isi ushobora kubusanga kuri YouTube, uretse amashusho y’urukozasoni atemewe kuyashyiraho; andi mashusho yose uhereye ku mashusho y’indirimbo, amafilime, amatangazo, amasomo, n’ibindi byinshi wabisanga kuri Youtube.

Video ya mbere yagiye kuri Youtube muri 2005, yari video y’umwe mu bayikoze Jewed Kalim ikaba yari igizwe n’amasegonda 18, ikamugaragaza ari mu nzu icumbikiwemo inyamaswa muri San Diego, aho yari kumwe n’inzovu nyinshi, ikaba yaritwaga “Me at the zoo.”

Video ya mbere yagiye kuri YouTube

Ibintu bitangaje wamenya kuri YouTube

  1. YouTube yaguzwe miliyari 1.65 z’amadorali y’Amerika nyuma y’umwaka umwe itangiye.
  2. YouTube ihabwa agaciro kabarwa ko karenga miliyari 150 z’amadolari y’Amerika.
  3. Ku munsi harebwa video zirenga miliyari 5
  4. Youtube yagiye ivugururwa inshuro zirenga 98
  5. Abantu bose batangiye YouTube bahoze bakorera PayPal.

Gusa nubwo uru rubuga rukoreshwa mu gukwirakwiza amashusho hirya no hino, kuri ubu rwabaye isoko y’amafaranga ku bantu benshi. Abantu benshi mu isi bagiye bareka akazi kabo, bagatangira kwikorera bakoresha uru rubuga rwa Youtube, aho bo icyo bakora ari ugukora amashusho ari mu byiciro bitandukanye, bakayashyira kuri Youtube, Noneho bagatangira gukorera amafaranga.

Ni gute wakoreraho amafaranga?

Youtube kimwe n’izindi mbuga zitandukanye zikorera kuri interineti, zikorera amafaranga binyuze mu kwamamaza. Youtube yamamaza mu mashusho y’abakiriya bayo. Noneho muri ubwo buryo akaba ari nako abantu bakorera kuri YouTube bakoreramo amafaranga. Kubera ko YouTube ifite abantu bayisura bari hafi kugera kuri miliyali 2, bituma abantu bakeneye kwamamaza bayigana kuko ibyo bamamaza bigera kuri benshi.

NI GUTE WAKORERA KURI YOUTUBE?

Birashoboka ko nawe waba waba umukozi wikorera unyuze kuri YouTube. Kuko nk’ubu umuntu wa mbere ku isi ukorera kuri YouTube winjiza cyane yinjiza miliyoni 29.5 z’amadolali y’Amerika, umwana muto witwa Ryan Kaji(Kamena 2020).

Usabwa kuba:

  1. Usanzwe ufite Email ya Gmail. (Niba utayifite, reba uko wayikora)
  2. Ukaba ufite Video uzajya ushyiraho: Video z’ubwoko bwose ziremewe, ushobora kuba uri umuhanzi, ukaba umunyamakuru, ukaba umunyabitekerezo, n’ibindi byinshi wakoramo videwo, gusa niba intego yawe ya mbere ari amafaranga, biba byiza iyo ukoze ubushakashatsi ukamenya ubwoko bwa video bukundwa kurusha ubundi.
  3. Ukaba ufite na interineti.

Youtube ni igikoresho dukoresha cyane, abanyeshuri, abarimu, abahinzi, abapilote n’abandi bantu benshi kuko itanga amakuru y’ingirakamaro kandi ifasha muri byinshi ikaba itunze na benshi. Niba ukoresha YouTube ibyo mvuga nawe urabizi ko ntari kubeshya. Niba kandi uyikoreraho, nawe urabizi ko YouTube ari ahantu heza ho gukorera cyane cyane iyo ufite icyo ushobora kubwira isi.

Ndagushimiye kuba wasomye iyi nkuru, ngusaba ko uduha igitekerezo cyawe, haba ku cyo wifuza ko twazakubwiraho cyangwa niba hari inyunganizi udufitiye watwandikira kuri email yacu, info@techinika.com

4 Comments

Duhe igitekerezo