Ni gute ubyaza umusaruro interineti (murandasi)

Igihe umara ukoresha interineti, ni ighe kinini ku buryo wagakwiye kuba ukibyaza umusaruro mu buryo ubwo aribwo bwose bushoboka.

Ushobora kuba warigeze ubwirwa cyangwa se nawe ukabibona ko ukoresha umwanya wawe munini ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se wagura interineti ugahita utekereza message utasubije, status utarareba, n’ibindi n’ibindi. Ibi ubwabyo ntabwo ari bibi, ikibazo ni uko birangira utakaje igihe cyawe ntugire icyo ubona.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uburyo wabyaza umusaruro, igihe gito umara ukoresha murandasi(interineti).

Kwigira kuri interineti ni kimwe mu nyungu

Interineti ni urubuga rugari ruriho amakuru y’ubwoko bwose kandi akenewe n’umuntu uwo ari we wese. Hariho amasomo n’ubushakashatsi biturutse mu bigo bikomeye ku isi, hariho amateka yose y’isi azwi, hariho n’ibindi bintu byinshi wakwigiraho utari usanzwe uzi. Ushobora kandi gutyaza ubushobozi bwawe mu gukora akazi ukoresheje iyo interineti, kandi ukayifashisha nawe ubaza ibibazo ugasubizwa.

Ushobora kwigira ku mbuga zagenewe kwigisha, cyangwa ukiga ukora ubushakashatsi kuri Google, Facebook, Bing, Yahoo, Duckduckgo, yandex, YouTube ukareba amakuru aturutse ku mbuga zitandukanye.

Kumenyana n’abantu batandukanye ni inyungu ikomeye cyane

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, abantu tuziranye ni kimwe mu bintu bidufasha kugera ku byo tugeraho cyangwa se tukaguma aho turi. Kuri interineti kandi hariho abantu benshi batandukanye, bafite imico itandukanye, bazi ibintu bitandukanye byose ukeneye. Mu gihe ukoresha interineti, kurema incuti nshya, yakabaye imwe muntego zawe. Hura n’abantu bashya, mwungurane ibitekerezo, ubigirebo byinshi nawe ubigishe ibyo uzi.

Gusangiza abandi uko utekereza ingingo runaka

Ushobora kumva byoroshye, ariko ibitekerezo by’umuntu ni ubukungu bukomeye kandi bigira akamaro gakomeye ku isi bigahindura byinshi. Nawe rero uretse kuba wafasha abandi bantu, nawe ubwawe bikugirira akamaro kuko bituma wigirira ikizere uko ugenda umenya icyo abantu batekereza ku byo wanditse. Kandi bikaba byagufasha gukorera n’amafaranga. Ibi ushobora kubikora ukoresheje Blog (website) cyangwa ugakoresha imbuga nkoranyambaga dore ko hahuriraho abantu benshi cyane.

Gukoresha ubumenyi ufite ugahura n’abakiriya ukoresheje interineti

Iyo ufite icyo ushoboye, ntugatume kigupfira ubusa. Hari abantu benshi bakeneye serivise yawe, ariko niwituriza ntugerageze guhura na bo, ubumenyi bwawe buzagupfira ubusa. Hari imbuga zihuza abantu bafite icyo bashoboye n’abakeneye kugira icyo bakorerwa. Ibi byitwa freelancing mu ndimi z’amahanga. Bumwe mu bumenyi bushobora gukoreshwa harimo kwandika (content writing), gukora imbuga za interineti (web designing), ubugeni no gukora ibirango (graphic design) n’ubundi bumenyi bwinshi wabyaza umusaruro.

Gucururiza kuri interineti ni ubundu buryo bugufasha mu kubyaza umusaruro interineti

Interineti ni isoko ryagutse kandi rigizwe n’abakiriya benshi b’ubwoko butandukanye kandi bafite imico itandukanye. Ibyo ushobora kubibyaza umusaruro, nko mu gihe ufite ibikorwa byawe waba ukora cyangwa by’undi muntu, ushobora kubicuruza kuri iryo soko ryagutse. Ibi bikorwa bishobora kuba birimo ibitabo wandika, ubugeni bwawe, ibikorwa by’ubuhinzi, ndetse ushobora no gukoresha abandi bafite impano ukabamamariza, ukabikuramo amafaranga.

Bumwe mu buryo wabikoramo, ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga, ugakoresha urubuga rwawe (blog), ushobora kandi gukoresha incuti wakuye kuri izo mbuga. Ibi byagushobokera cyane mu gihe waba ufite abantu benshi bagukurikira (followers).

Tuzakomeza tubagezeho ubundi buryo wakoresha ngo ubyaze umusaruro interineti ufite, ariko mu gihe tukibategurira izindi nkuru, mwatubwira icyo mutekereza ku byo twababwiye. Hari n’ikindi mwifuza kumenya, mwatwandikira kuri email yacu info@techinika.comcyangwa mukatubwira icyo mutekereza muri comment.

Duhe igitekerezo