My AI Ikoranabuhanga rishya ryasohowe na Snapchat

Uko ikoranabuhanga rikomeza gukataza ninako hagenda hasohoka udushya twinshi. Urugero nko mu minsi ishize kwisi hose hakomeje kuvugwa ikoranabuhanga rya CHATGPT (Kanda hano usome ibijyanye na chatgpt unyuze aha ). Sibyo gusa kuko hari nibindi bintu byinshi byikoranabuhanga bikomeje gusohoka kandi bikomeje korohereza bamwe akazi.

Niyo mpanvu tugiye kuvuga kurindi koranabunga rishya ryasohowe na snapchat ryitwa MY AI. Bisanzwe snapchat ni rumwe mu rubuga nkoranyambaga rukunzwe gukoreshwa cyane hirya no hino kwisi. Ukaba wayikoresha wandikirana ubutumwa ninshuti zawe kohererezanya amavidewo ndetse ifite uburyo wifata videwo ikaguhindura isura, Ukaba wahinduka umwana muto ugahinduka nkakanyamaswa cyangwa igahindura ibara ryaho uherereye. Ibi bituma ikomeza gukundwa nabenshi kubera imikorere yayo.

Snapchat yongewemo ikoranabuhanga rya MY AI rigufasha kuganira nkincuti

Snapchat mugukomeza kunoza imikorere yayo no gushimisha abayikoresha nibwo Kuya 27 gashyantare 2023 yasohoye My AI, ikoranabuhanga ryashyizwe muri apulikasiyo ya snapchat. Iri koranabuhanga rigufasha kuba mwaganira nkaho ari umuntu muri kuganira,ukayibaza ibibazo, kuyibaza impano ushobora guha umukunzi wawe, kugutegurira ibyo wazakora mumpera zicyumweru , kuyigisha inama nibindi.

Gusa Snapchat yavuzeko kuberako iri koranabuhanga rya MY AI rikiri rishya riracyari gutozwa, Mugihe rigushubije ibiterekeranye bitewe nicyo uribajije ntibizagutungure kuko rikiri gutozwa uburyo bwo gusubiza busobanutse neza.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

3 Comments

Duhe igitekerezo