Ni gute utunganya ubuzima bwawe n’ikoranabuhanga?

Biragoye kubona umuntu udafite telephone ngendanwa muri iyi minsi. Telephone zacu tuvuga ko tuzifashisha mu Kumenya ibigezweho, n’amakuru y’ibibera hirya no hino. Ibyo bikaba bituma twakira amakuru menshi mu minota mike. Ubushobozi bwacu bwo kuba twagumana amakuru twakira, ni buke, kandi akenshi iyo amakuru akomeza kuza ari menshi muri ubwo buryo, bishobora gutuma tunanirwa vuba, bigatuma ibyo twateganyije Gukora tutabikora, cyangwa ntitubikore neza. Ibyo bituma dutakaza umurongo.

Ntiwareka gukoresha ikoranabuhanga. Ariko wakwiga uko warikoresha ushyira ubuzima bwawe ku murongo. Dore uko wabikora:

Funga amamenyesha (Notifications)

Bijya bikubaho ko iyo ufunguye murandasi kuri telephone yawe wakira ubutumwa bwinshi bukumenyesha amakuru yasohotse, ubutumwa wakiye kuri WhatsApp, ndetse na video nshya kuri YouTube. Ibi ni byiza bikwereka amakuru agezweho, ariko si byiza. Iyo ufunguye telephone hari icyo ugiye Gukora, ugahita wakira ubu butumwa, cya kintu ntabwo uba ukigikoze. Ushobora kubona video ukumva ushatse kuyireba, cyangwa ubutumwa ugashaka guhita ubusoma, bikakuyobya.

Ibi wabihagarika ufunze Notifications kuri telephone yawe. Ibi bigufasha kureba ubutumwa mu gihe ubishakiye, ugasoma amakuru ari uko ubishatse, ndetse ukareba video ari uko ubishatse.

Ni gute ufunga Notifications?

Niba ukoresha telephone ya Android, Nyura muri Settings, ujye ahanditse Apps & Notifications. Nugeramo urebe ahanditse Notifications ukandeho. Ibi birakwinjiza kuri paji irimo applications zikoherereza amamenyesha menshi, ubundi ufunge izo udashaka.

Andika ibintu wifuza kwibuka

Biroroshye kubona akantu gashimishije ugatekereza ko nugakenera urakibuka. Ariko niba warigeze kubikora uzi ukuntu witenguha iyo ugeze Igihe cyo kubikoresha. Niyo mpamvu niyo waba wibuka gute, ari byiza ko uba ufite ahantu wandika ibintu by’ingenzi uhura na byo. Ibi byaba ari nk’amakuru y’ingenzi, Ibiganiro ugiranye n’umuntu, ndetse n’ibintu wifuza kuzagura cyangwa Gukora. Ibi bigufasha kwirinda kugumisha ibitekerezo byinshi mu mutwe, ukita ku byo ukora udatwawe mu bitekerezo.

Ibi rero abantu babikoraba bandika mu makayi afatika cyangwa ku mpapuro. Ariko muri iyi myaka yacu, ahantu hose tujya, ikintu tudasiga ni telephone zacu. Ndetse no mu kazi kacu dukoresha mudasobwa zishobora kudufasha kubika aya makuru.

Zimwe muri programu zagufasha kwandika ibitekerezo:

Kuri mudasobwa wakoresha programu yitwa My Stickies muri Windows, yitwa Stickies muri Mac. Iyi ni program iba iri muri mudasobwa ikoranyemo idasaba ko uyishyiriramo. Iyo wanditsemo ikintu kigumamo n’iyo mudasobwa yazima kandi iyo wakije mudasobwa, na yo ihita ifunguka.

Kuri telephone ngendanwa, wakoresha application yitwa Notes iba iri muri telephone yawe, cyangwa Google Keep, kuri iPhone, hari iyitwa Apple Notes. Izi ziguha ubushobozi bwo kuba wazikoresha mu kwandika ibyo wifuza kuzibuka byose kuri telephone. Ukoresheje Google Keep, ihuzwa na Email yawe ikakwemerera ko ibyo wanditse wabirebera kuri murandasi ukoresheje ikindi gikoresho cyose ukoresha kuri murandasi.

Andika ibintu by’ingenzi ugomba Gukora (To-Do list)

Ubwonko bwacu bufite akazi ko gutekereza ariko kubibika ntabwo ari akazi ka bwo. Nk’uko twabibonye mu ngingo yo hejuru, ni byiza ko twandika ibintu dushaka kwibuka. Kimwe mu bintu by’ingenzi tugomba kwibuka, ni ibikorwa turakora mu munsi. Biba byiza iyo ubyanditse ukoresheje urupapuro rufatika, ariko mu gihe bitagushobokeye, koresha imwe muri program twavuze haruguru.

Ibyo urakora ntabwo ari ngombwa ngo habe harimo ibintu bidasanzwe cyangwa biremereye. Ushobora gushyiramo nko kuba urahamagara umuntu cyangwa kuba uraba nta kintu uri Gukora. Ibi bigufasha kunyura mu munsi uzi neza ko udafite guhangayikira ikintu utarakora kuko ubizi ko uragishakira umwanya wo kugikora.

Koresha calendar

Nk’uko twari tumaze kubona uburyo bwo kwandika ibyo urakora, biba byiza iyo ukoresha Calendar cyane cyane ku bintu utagiye Gukora ako kanya. Nk’inama uzakora mu cyumweru gitaha, ushobora kuyibagirwa ariko wabishyize kuri calendar ko mu cyumweru gitaha ufite inama, bikorohera kurebaho ukamenya ko uriya munsi hari igikorwa uzakora. Ni nk’uko iminsi y’ikiruhuko bayishyiraho mbere y’uko umwaka utangira tukayitegura mbere.

Wifashishije Google Calendar ubasha gutegura icyumweru cyawe cyose cyangwa ukwezi, noneho ugashyiramo ibikorwa wifuza kuzakora muri icyo gihe. Iyo Igihe kigiye kugera, calendar irakwibutsa. Ibi bigufasha kuba wateganyiriza ikindi gihe gisigaye, ibikorwa by’ingenzi uzakora biteguye neza.

Koresha Calendly

Niba uri umuntu wakira Ubusabe bw’abantu benshi bifuza guhura nawe, bikakugora kubaha Igihe cyangwa guteganya igihe cyawe, ukoresheje Calendly ushyiraho amasaha y’igihe uzabonekera, noneho ugaha abantu link bakoresha bakareba igihe uzabonekera, bagahitamo igihe mwazahurira bakurikije igihe na bo bazabonekera.

Ibi byifashishwa cyane mu gihe ugira gahunda nyinshi ugafata igihe kimwe mu munsi ukagiha abandi bantu. Calendly ni imwe muri programu zikora ibi ariko hari n’izindi.

Nkuko twabikweretse, izi ni zimwe muri programu zagufasha Gushyira ibikorwa byawe ku murongo ndetse ukagenzura n’amakuru wakira, igihe uyakirira ndetse n’ayo usigarana. Gusa ibi byose bikugirira akamaro bitewe n’ubushake bwawe ufite mu gushaka guhindura imibereho yawe.

Ibindi bikorwa uzakora byerekeranye no Gushyira ubuzima ku murongo harimo kwiyemeza gukurikiza gahunda wiyemeje ndetse wanditse, wirinde gutekereza ku byo utarageraho, wibande ku gikorwa uri Gukora ako kanya.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

3 Comments

  1. Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.

Duhe igitekerezo