Ese ubutumwa bw’amafaranga wakiye ni ubwa nyabwo?

Hari ubukangurambaga bumaze iminsi bukwirakwizwa, bukangurira abantu kwirinda no kurwanya ubutubuzi cyangwa uburiganya bukorerwa ku ma telefone. Bumwe mu buriganya bukoreshwa ni ukohererezwa message ikubwira ko wakiye amafaranga runaka, noneho undi muntu agahita aguhamagara akakubwira ngo yibeshye amafaranga arayoba, akagusaba ko wamufasha ukayamusubiza.

Iyo usanzwe uyafiteho ukaba uri umuntu udashishoza, birashoboka ko uhita uyamuhereza utiriwe ureba niba koko ayo mafaranga yigeze aza. Zirikana ko iyo usanze watanze amafaranga yawe ubabara, maze mbere yo kohereza amafaranga ubanze urebe neza ko yaje.

Kohereza amafaranga

Ariko nanone utiriwe ureba amafaranga ufitemo, ushobora guhita umenya ko message wakiriye iguha amafaranga atari iya nyayo.

WABIREBA UTE?

Ubundi iyo wakiye amafaranga, message iyaguha yoherezwa n’ikoranabuhanga ry’ikigo cy’itumanaho ukoresha. Kuri nimero yohereje ubutumwa, haba hariho izina ry’icyo kigo cyangwa imibare ikoreshwa na bo. Urugero nko kuri MTN iyo wakiye amafaranga kuri nimero yohereje message haba hariho “M-Money

Iyo usanze kuri nimero yohereje message hariho nimero y’umuntu usanzwe itangizwa na +2507… uzajye uhita umenya ko ubwo ari uburiganya.

ICYITONDERWA

Ibi ntibihagije ngo umenye ko ubu ari uburiganya. Kuko hari igihe umuntu aba yarigeze gufata telephone yawe agashyiramo nimero ye, akandikaho “M-Money” ku buryo iyo iyo nimero ikoherereje message utabasha kuyitandukanya na message ya nyayo.

Reba uko wareba amafaranga ufite kuri telephone

Birumvikana ko kureba amafaranga ufite kuri telephone mbere yo kohereza na nyuma yo kwakira message ari ingenzi cyane.

Mbashimiye kuba mwasomye iyi nkuru nizera ko muzakunda n’izindi nkuru tuzabaha, akaba ariyo mpamvu ngushishikariza kuduha igitekerezo cyawe ku buryo twaguha inkuru zikunyura kurushaho. Watwandikira kuri email yacu info@techinika.com

2 Comments

Duhe igitekerezo