Mu Rwanda, kugira ngo ukore urugendo mu mujyi wa Kigali, bisaba ko wifashisha agakarita bakoza ku mashini iri mu modoka. Aka gakarika kitwa Tap & Go card, bivuze ngo kozaho ubundi ugende. Kugira ngo ukoreshe iyi karita, bisaba ko ubanza kuyishyiraho amafaranga bakata iyo ugakojeje ku mashini iri mu modoka. Ayo mafaranga, dusanzwe tumenyereye ko tuyashyiriraho ku ba ajenti ba Tap & Go bari hirya no hino mu magare abagenzi bategeramo imodoka.
Ariko, AC Group ikigo cyakoze Tap & Go, cyashyizeho uburyo bushya bwo gushyira amafaranga ku ikarita ukoresheje telephone mbere yo kuyakoresha.
Dore uko serivise zisaba gukanda akanyenyeri zikorwa.
Ukoresheje MTN Mobile Money (Ubu buryo ntibugikora)
Wifashishije MTN Mobile Money, ushobora gushyira amafaranga ku ikarita ukajya kuri bisi ukayikozahho bidasabye ko ujya ku mu ajenti. Kubikora, unyura kuri telephone yawe aho usanzwe unyura ugiye guhamagara, ubundi ukandikamo *182#
Ibyo numara kubikora, mu mahitamo aza, uhitemo 2. Kugura
Andi mahitamo akurikiyeho, uhitemo 5. Busi Tap & Go
Nyuma harazamo amahitamo abiri (2), 1. Ongera FRW ku ikarita ya Bisi, 2. Kureba FRW asigaye
Nuhitamo kongera amafaranga ku ikarita, urahita usabwa gushyiramo umubare w’amafaranga. Numara gushyiramo amafaranga, ushyiremo numero y’ikarita yawe. Iyi nimero uyibona ku ikarita yawe aho aba ari imibare 8 yanditse ku ikarita yawe mu magambo manini kurusha andi magambo yose.
Iyo ibi birangiye, usabwa kwemeza kwishyura ukoresheje akadirishya gahita kaza mu kirahure cya telephone yawe kagusaba gushyiramo umubare w’ibanga ngo wemeze kwishyura. Iyo ako kadirishya kataje, kanda *182*7*1#, ubundi ukurikize amabwiriza.
Ukoresheje code ya Tap & Go
Uretse kwifashisha mobile money, hari indi kode yihariye kuri Tap & Go gusa. Iyo kode ni *532# ikaba ari kode yihariye kuri serivise za Tap & Go. Iyo ukanze iyo mibare, hahita hazaho amahitamo 1. Kongera amafaranga ku ikarita, 2. Kureba asigaye.
Noneho iyo uhisemo kohereza amafaranga, baguhitishamo hagati y’Ikarita ikwanditseho n‘ikarita itakwanditseho. Iyo ikarita yawe aba ajenti bayikwanditseho, uhitamo rimwe (1). Iyo utazi niba barayikwanditseho, uhitamo kabiri (2). Iyo wahisemo izikwanditseho, ubona amahitamo y’amakarita akwanditseho ugahitamo iyo ushaka, ubundi ugasabwa gushyiramo umubare w’amafaranga, nyuma na bwo hakaza kubyemeza bisanzwe.
Iyo uhisemo ikarita itakwanditseho, usabwa gushyiramo kode iri ku ikarita, nyuma ugakomeza nk’ibisanzwe.
Ikitonderwa: Ubu buryo bwombi nubwo bukoresha telephone byakabaye byihuta, nakugira inama yo kubikora mbere y’uko ugera muri gare ukahagera hashize akanya kuko bitwara igihe ngo amafaranga agaragare cyangwa ave ku ikarita. Ikindi kandi ibi bikora ku bantu bakoresha telephone za MTN kuri ubu.
Gusa uramutse ufite ikibazo, ntuzuyaze kutubaza unyuze muri comment, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com cyangwa ukinjira muri community yacu kuri WhatsApp. Ukeneye kwamamaza ku nyandiko zacu cyangwa muri video dukora nabwo, watandikira kuri iyo email.
Ibihe byiza!
Simplywall I like the efforts you have put in this, regards for all the great content.