Google Drive ibika amakuru, ikoreshwa gute?

Ese waba usanzwe ukoresha email ya Gmail? Niba uyikoresha, birashoboka cyane ko waba uzi Google Drive cyangwa uyikoresha, muri iyi nyandiko y’uyu munsi turasobanukirwa icyo Google Drive ari cyo, uko ikora, ndetse n’ibindi bintu by’ingenzi wayikoraho.

Google Drive ni iki?

Google Drive

Muri make, Google Drive ni bumwe mu buryo butandukanye bufasha abantu kubika amakuru kuri murandasi. Ubu buryo bwitwa Cloud Storage, ariko ntibivuze ko ububiko buba buri mu kirere. Ahubwo haba hari mudasobwa za rutura ziri ahantu runaka zikabika amakuru yose abantu bashyira kuri cloud storage, noneho abantu bakaba bashobora gukuraho ya makuru cyangwa bakayasangiza abandi. Google Drive yakozwe n’ikigo cya Google, ariko hari ubundi buryo bikora kimwe nka Microsoft OneDrive, Apple iCloud, Adobe Cloud, DropBox, Mega, n’izindi zitandukanye.

Bisaba iki ngo ukoreshe Google Drive?

Kuyikoresha bisaba kuba ufite email ya Gmail gusa, ufite n’igikoresho cyo kwifashisha (nka mudasobwa cyangwa telephone). Iyo ugifungura email, uhabwa Drive ifite ububiko bungana na Gigabit 15 ushobora gukoresha uko ubishaka. Iyo uzimaze, uba ushobora kongererwa, ariko iyo bongeyeho izindi usabwa kwishyura bitewe n’ingano y’ububiko ukeneye. Ibiciro bihari ubu, ni uko uramutse wishyura amadolari 2 buri kwezi, wongererwaho megabit zigera ku 100.

Amakuru yawe abikwa gute?

Iyo ushyize amakuru kuri drive yawe, abikwa muri mudasobwa zidasanzwe za Google ziri hirya no hino ku isi, aho bita muri DataCenter. Aya makuru ntabwo ashobora kubikwa ahantu hamwe, usanga bayabika inshuro zirenze imwe kugira ngo hamwe nihagira ikibazo, ahandi hakomeze hakore, ibyo bita backup. Iyi ni yo mpamvu kubika amakuru kuri drive bikwizeza ko amakuru arinzwe atazigera abura na rimwe keretse nuyasiba.

Ni ubuhe bwoko bw’amakuru wabikamo?

Ushobora kubikamo ubwoko bw’amakuru bwose bushoboka. Guhera ku mafoto, amashusho, amajwi, indirimbo, inyandiko, ndetse n’ama software. Ikintu cyose ushobora gukenera kubika gishobora kubikwa, wakibika no muri drive.

Ni ibihe bice bigize Google Drive?

Iyo ufunguye Google Drive unyuze kuri drive.google.com ugera kuri paji imeze nk’iyi iri munsi, ukaba watangira kuyikoresha. Reka nkubwire ko ubu atari bwo buryo bwonyine bwo gukora ibi. Ushobora no gukoresha application ya telephone ushobora gukura hano.

Uku ni ko Google Drive itarakoreshwaho iba isa.

Tugiye gusobanukirwa buri gace kuri kuri iyi paji duhereye ku ruhande rw’ibumoso. Urahabona amagambo menshi.

  • My Drive: Aha ni aho usanga amakuru yawe yose ushyira muri drive. Ushobora gushyiramo amakuru y’ubwoko bwose nk’uko twabivuze hejuru, cyangwa ugashyiramo amatsinda y’amakuru (Folders). Uburyo bumwe ushobora gushyiramo amakuru, ni ugukoresha Souris/Mouse ya mudasobwa yawe, ugaterura amakuru aho ari kuri mudasobwa yawe, ukayarambika muri uyu mwanya w’umweru, ugategereza ko ajyamo. Ubundi turaburebamo mukanya.
  • Computers: Aha ubona computers, ni ahantu hahuzwa na mudasobwa yawe. Iyo ufite Drive muri mudasobwa yawe ikaba iri kuri murandasi, ushobora kuyihuza na Drive yawe, noneho icyo uhinduye kuri mudasobwa kigahita gihinduka na hano kuri drive utiriwe ukizamuraho (upload). Ujya ubibona nk’iyo ufashe amafoto kuri telephone yawe, hashira akanya ukayabona kuri Google Photos utigeze uyashyiraho ku bushake. Haba habayeho ibyitwa Syncing. Bituma amakuru yikoresha udashyizemo imbaraga zawe.
  • Shared with me: Aha hajyamo amakuru wasangijwe n’abandi bantu na bo bakoresha Drive cyangwa izindi serivise za Google nka Docs, Sheets, Slides n’izindi. Turareba uko ushobora gusangiza abandi aya makuru.
  • Recent: Hano haba harimo amakuru uheruka gufungura.
  • Starred: Iyo ukeneye kuzajya ubona amakuru bikoroheye, nk’ifoto ukeneye kureba kenshi cyangwa inyandiko ushaka kureba inshuro nyinshi, uyishyiraho akanyenyeri byitwa “Starring”, noneho ukajya uza kuri iki cyiciro, ugahita uyabona.
  • Spam: Iyo wakiriye ubutumwa kuri email bukaba burimo nk’ifoto cyangwa inyandiko, hari igihe ihita ijya kuri drive. Iyo bigiye kuri drive, hari uburyo ifite bwo kureba muri ayo makuru, noneho yaba ari amakuru atizewe, agashyirwa hano muri spam. Ibi bishobora no kuba ku makuru wowe uzamuraho bitewe n’ubwoko bwa yo.
  • Trash: Aha hajyamo amakuru wasibye. Iyo hashize iminsi 30 utarayasiba burundu cyangwa ngo uyakuremo, ahita asibwa burundu.
  • Storage: Aha hajya amakuru yose ufite kuri drive, nta kigendeweho.
  • Munsi urahabona ko handitse ngo 0 bytes of 15GB used. Bivuze ko muri Gigabit 15 baduha, nta n’imwe turakoresha. Ukeneye ububiko bwisumbuyeho, munsi hari ahanditse ngo Get more storage. Iyo uhakanze ujyanwa kuri paji wishyuriraho nk’uko twabivuze haruguru.

Aha naberekaga ibyiciro bigize Google Drive. Uramutse uri gushakisha amakuru ufitemo uzi izina wayise, wakoresha hariya hejuru handitse ngo Search in Drive. Iyo uhakanze hakwemerera kwandika icyo ushakisha.

Ni gute ushyiraho amakuru mashya?

Iyo ukanze kuri NEW, ibi ni byo ubona

Ukeneye gushyira amakuru mashya kuri Google Drive, ukanda kuri ka kabuto ko hejuru kanditseho NEW. Iyo ukanzeho uhabwa amahitamo atandukanye. Reka turebe ayo ari yo:

  • New Folder: Iyo ukanze hano, uba ugiye gukora itsinda rishya rishobora kujyamo andi makuru. Uhita usabwa kuriha izina, noneho ukaba watangira gushyiramo amakuru atandukanye. Nkuko nari nabivuze hejuru, ushobora gushyiramo amakuru uyateruye ukayarambikaho, ahita ajyamo.
  • File Upload: Uramutse ufite nk’ifoto, amashusho, cyangwa inyandiko; aha ni ho ukoresha iyo utayiteruye ngo uyishyire mu mwanya w’umweru. Iyo ukanzeho, usabwa guhitamo ahari amakuru ushaka kuzamura muri mudasobwa ya we, ubundi wayahitamo akazamuka.
  • Folder Upload: Iyo unyuze hano, uba ushobora kuzamura amakuru asanzwe ari mu itsinda (folder). Ukayashyira kuri drive yawe.
  • Ibindi byo hasi, Google Docs, Google Sheets, Google Slides, na Google Forms ubikandaho iyo ushaka gukora inyandiko nshya. Izi ni zimwe muri serivise Google itanga. Ukanze kuri More wabona izindi.

Noneho iyo umaze gukora amakuru mashya uri muri My Drive, uba ushobora kuyabona ukaba wayafungura ukoresheje serivise za Google zitandukanye. Inyandiko ziri muri .doc cyangwa .docx (MS Word) zifungukira muri Google Docs, inyandiko ziri muri .xlsx (Excel) cyangwa .csv zifungukira muri Google Sheets, iziri muri Presentation (Powerpoint), zifungukira muri Google Slides.

Iyo umaze gushyiraho amakuru

Iyo umaze kohereza amakuru kuri drive, uba ushobora kuyabona ndetse ukaba wayasiba cyangwa ukayasiba, cyangwa ukayasangiza abandi bantu.

Uku niko Drive iba imeze iyo ushyizemo amakuru

Hejuru wabona amakuru washyizeho, urebye hasi mu nguni y’iburyo, urabona uko biba bimeze iyo uri kuzamura amakuru. Ushaka gufungura nk’inyandiko cyangwa ifoto, cyangwa ubundi bwoko bw’amakuru, ukandaho kabiri ukurikiranye. Ukeneye kugira icyo ukora ku makuru amwe, ushaka nko gusiba cyangwa kuyasangiza, yakandeho rimwe ukoresheje akabuto k’iburyo kuri souris/mouse (right click), ubundi uhitemo mu mahitamo atandukanye araza.

Amwe nakubwiraho harimo:

  • Preview: Ifungura ayo makuru ukanzeho.
  • Share: Iyo ukanze hano, ugera aho ushobora gusangiza amakuru abandi bantu. Iyo ukanzeho haza akadirishya ushobora gushyiraho email y’abandi bantu bakabona ko wabasangije ayo makuru.
  • Copy Link: Iyo ukanze hano, uhita ubona link ushobora guha abandi bantu bakaba bafungura ayo makuru. Iyo ubahaye iyo link utarakoze Share, ngo ushyiremo email ya bo, ntabwo babasha kubona ayo makuru.
  • Move To: Iyo ukanze hano, ubasha kwimura aho amakuru aherereye. Bivuze ko ushobora kuyakura mu itsinda rimwe ukayashyira mu rindi tsinda.
  • Rename: Iyo ushaka guhindura izina ry’amakuru ukanda hano. Iyo uhakanze ubona akazi karimo aho wandika amazina.
  • Download: Iyo ukanze hano, uba umanuye (download) ayo makuru. Ahita ajya kuri mudasobwa yawe cyangwa telephone yawe.
  • Remove: Ushaka gusiba amakuru. Iyo ukoze remove, icyo washakaga gusiba gihita kijya muri Trash nk’uko twabivuze hejuru.

Uku niko Google Drive ikora ndetse ni na ko ikoreshwa. Ntabwo dusobanuye buri kimwe ariko ibyinshi twabikomojeho.

Soma ibindi twanditse kuri Google Drive hano.

Ibi ni bimwe mu byo benshi batajya bibazaho kuko batekereza ko harimo ubwiru. Ariko twabashije kubisobanura ku buryo bidakomeza kuba ubwiru ku basomye iyi nyandiko. Gusa ntihabura bimwe mu byo ukeneye gusobanukirwa kurushaho. Ntuzuyaze kutubaza, cyangwa niba hari andi makuru ufite, uduhe inyunganizi, ubumenyi bukura busangiwe. Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

Duhe igitekerezo