Ese koko ikoranabuhanga rizatugira abashomeri? Sobanukirwa

Kuva aho ikoranabuhanga ritangiriye gutera imbere, hakaza imashini zikora akazi abantu bari basanzwe bakoresha amaboko, hari abantu bibaza niba kugira ikoranabuhanga riteye imbere bitazatugira abashomeri. Bakibaza niba hari umuntu uzaha ikiremwa muntu akazi, kandi hari imashini zikora akazi neza ndetse kurusha n’abantu.

Mu mwaka w’1965, Profeseri Hubert Dreyfus wigishaga filozofi, yavuze anegura cyane ikoranabuhanga, avuga yeruye ko imashini itazigera itsinda umuntu na rimwe mu mukino wa dame. Nyuma y’imyaka ibiri abivuze, nibwo umuntu wa mbere wari uzi gukina dame Garry Kasparov, yatsinzwe n’imashini zari ziriho icyo gihe. Mu mwaka wa 2015, kandi nanone, umukinnyi wa mbere ku isi mu mukino wa Go, yemeye kenshi imashini za Google.

Uko ikoranabuhanga rirushaho gishobora ndetse no gukora ibintu byatekerezwaga ko ari ibikorwa bya muntu gusa, ubu mudasobwa zishobora gukora ibikorwa byinshi bitangaje. Harimo gushushanya, kuvura, gukora imiziki n’ibindi byinshi cyane.

Ndetse ibi birushaho gutera ubwoba abantu benshi, kubera imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye, rishinzwe ubukungu, imibereho, imibanire n’ibindi nk’ibyo (UN DESA) ryashyize ahagaragara, ritangaza ko mu mwaka w’2050, isi izaba ituwe n’abantu barenga Miliyari 9.8, hejuru ya MIliyari 6 bazaba bageze mu gihe cyo gukora, kandi ubu nabwo tudashoboye gushakira imirimo urubyiruko rugera kuri miliyoni 71.

Birumvikana ko twagira ubwoba bw’ikoranabuhanga, kuko bamwe banavuga ko 80% y’imirimo iri mu byago byo kuvanwaho n’ikoranabuhanga mu myaka mike iri imbere.

KUKI TUDAKWIYE KUGIRA UBWOBA?

Ntukwiye gutinya ko amarobo azagusimbura

Tugendeye ku yindi raporo y’uyu muryango twavuze haruguru, dore bimwe mu bintu bitumara impungenge ko ikoranabuhanga rizadutwarira akazi.

  1. Izo mashini zikorwa, nubwo ziba zifite akazi zakorewe, ntabwo ziba zifite ubushobozi bwo gukora akazi koze, niyo mpamvu hazaba hagikenewe umuntu ngo akazi gakorwe birangire.
  2. Ikoranabuhanga ntabwo riza kwangiza gusa. Ikoranabuhanga nanone rishyirwa mu bikorwa, harebwa ku kazi rizatanga. Kuko no mu ikoranabuhanga ryabayeho kera, dusanga ryararemaga imirimo mishya, abakozi bagatanga umusaruro wisumbuyeho, kandi hakazanwa uburyo bushya bwo gukora akazi.
  3. Kuba bivuze ko dushobora kubura akazi, ntibisobanuye ko bizaba. Mu mwaka w’1950, ikigo gishinzwe ibarura cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, cyari cyavuze ko ikoranabuhanga zizaba rimaze gukuraho utuzi 270 muri 2016, ariko ubu havuyeho akazi 1 konyine.
  4. Hari igihe bizasaba ko abantu bakora amahitamo akomeye, kuko hari ighe imashini zikora akazi nabi kurusha abantu. Urugero: Ni nde muntu uzabazwa gusobanura, imashini nibaga umuntu ikamubaga nabi? Bizasaba ko haba hari abantu bahari bagenzura izo mashini.
  5. Ikoranabuhanga, rishobora kuba rigaragara nkaho riri kudutwara akazi, ariko mu by’ukuri ahubwo riradusaba ko hari ubundi bumenyi tuba dufite ngo dukomeze gukorana na ryo.
  6. N’izindi mpamvu nyinshi zizatuma abantu baguma mu kazi. Uko tugenda twinjira mu ikoranabuhanga, tuzagenda dusobanukirwa ko hari byinshi bihari byo gukora, kandi ko ikoranabuhanga ritazadusimbura burundu.

Ni ibisanzwe ko abantu tugira ubwoba bw’ikoranabuhanga, ariko reka nsoze nkubwira nti ikoranabuhanga ni igikoresho. Ni ahawe ngo urikoreshe kandi uribyaze umusaruro. Nturyemerere kugukoresha. Nturyemerere kukurusha ubwenge kuko amakuru rifite ni wowe uyariha.

Duhe igitekerezo cyawe, cyangwa inyunganizi. Kandi haramutse hari ikibazo ufite wifuza ko twagufasha, cyangwa wifuza ko tugusobanurira, twandikire unyuze kuri email yacu info@techinika.com

Source: UN

2 Comments

Duhe igitekerezo