amafaranga yayobye

Wakora iki wohereje amafaranga akayoba?

Birashoboka ko waba ushaka kohereza amafaranga ku  muntu runaka, ukoresheje telephone ariko ukibeshya ukayohereza ku muntu utari we. Iyo bibaye ugahita ubimenya, bishobora gutuma uhita uhangayika ugatekereza ko amafaranga yawe agiye burundu. Nibyo koko, iyo ugize ibyago umuntu uyakiye akayabikuza, ushobora kumuvugisha yaba ari umuntu muzima, akagufasha akayagusubiza kimwe nuko wabimubwira akanga kuyaguha.

Ariko nanone ushobora gusanga atarayabikuza. Aha uba ugifite amahirwe yo kubona amafaranga yawe. Dore icyo wakora:

KURI MTN MOBILE MONEY

MTN mobile money

Iyo wibeshye amafaranga akayoba kuri MTN, ikintu cya mbere ugomba gukora ni uguhita uhamagara kuri MTN ukoresheje numero yabo itishyurwa ariyo 100, Cyangwa 3000 (Ku bibazo bya Mobile money gusa).

Iyo ubahamagaye, ubabwira ikibazo ugize bagahita bahagarika ya mafaranga ku buryo wa muntu wayakiriye atabasha kuyabikuza. Noneho ukajya ku ishami rya MTN rikwegereye witwaje indangamuntu bakagufasha ariko ik’ingenzi ni uko amafaranga yawe aba agihari nta muntu wayabikuje.

KURI AIRTEL MONEY/TIGO CASH

Airtel money cg tigo cash

Aha ho biratandukanye. Iyo wibeshye amafaranga akayoba ku murongo wa Airtel, uba ufite ubushobozi bwo kuyihagarikira ku buryo uwayakiriye atayabikuza. Noneho wamara kuyahagarika, ukagana ishami rya Airtel rikwegereye witwaje indangamuntu yawe bakagufasha.

Guhagarika ayo mafaranga, kanda *500*5*2#

Iyo ugeze aha, bakubaza niba ushaka guhagarika amafaranga cyangwa niba ushaka kuyasubiza. Ubwo birumvikana ko niba ari wowe wayohereje, urahitamo 1 bivuga ko ushaka kuyahagarika, cyangwa niba yakuyobeyeho, uhitemo 2 uyasubize nyirayo.

Iyo umaze guhitamo icyo gukora, usabwa gushyiramo umubare wa transaction. Uyu mubare ukaba ushobora kuwubona muri message wohererezwa iyo wohereje amafaranga.

Ndizera ko wabonye neza ko iyo amafaranga yawe ayobye biba bitarangiye, ntugahite wiheba. Ufite n’ikindi kibazo cyose wifuzaho ubufasha, watwandikira twiteguye kugufasha. Kandi niba ufashijwe n’iyi nkuru, dufashe uyisangize inshuti zawe, unaduhe igitekerezo cyawe. Twandikire kuri info@techinika.com

1 Comment

Duhe igitekerezo