Affiliate Marketing ni iki? Ikora gute? Wungukiramo iki? Byose twabivuzeho

Affliate Marketing, ni uburyo wakwamamaza ibicuruzwa byawe cyangwa by'undi muntu mu buryo bworoshye. Twbabwiye uko watangira, uko wabikora, icyo bisaba, ndetse n'ibyo ukwiye kwitondera.

Affiliate Marketing ni uburyo bwo kwamamaza bukora umuntu wamamaza yishyura abandi ngo bamushakire abakiriya. Noneho na we akabishyura bitewe n’abakiriya bazanye. Ibi ni ibintu dusanzwe tuzi mu buzima bwa buri munsi, ariko muri iyi minsi aho ibintu byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abantu na byo basigaye babikora bakoresheje ikoranabuhanga. Ndetse ubu ni bumwe mu buryo bw’ibanze abantu binjizamo amafaranga online (bifashishije ikoranabuhanga rya interineti).

Affiliate Marketing ubucuruzi bugezweho bwo kuri interineti > Photo: syedmarketingblog.com

Ushobora kuba warigeze kumva bwa bucuruzi bwamamaye mu minsi ishize, aho umuntu yazaga akakubwira ngo tanga amafaranga tugushyire muri sisitemu (system), buri muntu wese uzazana tukamwinjiza muri system, tukandikaho ko ari wowe umuzanye, uzahabwa amafaranga make kuyo azatanga. Uru ni urugero rwiza rwa Affiliate Marketing.

Ushobora kuba warigeze kureba video, umuntu uri gukora video, akavuga ngo, “iyi video yatewe inkunga na runaka, nukoresha serivise za bo cyangwa ukagura ibicuruzwa byabo unyuze kuri link yanjye, barakugabanyiriza.” Uru ni urundi rugero rwiza rwa Affiliate Marketing.

Bikora gute?

Umucuruzi ufite igicuruzwa ashaka kugurisha, agishyira ku rubuga rwa murandasi (interineti). Noneho akabwira abantu ko bashobora kumubera aba affiliates.

Affiliate ni umuntu ufata ibicuruzwa by’abandi akabyamamaza mu buryo bwe, noneho yatanga umukiriya, agahabwa amafaranga make ku yo umukiriya yatanze.

Noneho abantu bifuje kumubera aba affiliates, buri wese ahabwa link azaha abantu be. Umu affiliate akagenda agakoresha ya link yahawe, ayiha abantu be, umuntu yagura akoresheje iyo link, uwo mu affiliate agahabwa amafaranga make ku yo umukiriya yatanze.

Gukorera mu rugo ni imwe mu nyungu zo gukoresha Affiliate Marketing > Photo: easyaffiliate.com

Ni izihe nyungu zo kuba umu affiliate?

Izi ni zimwe mu nyungu ukura mu kwamamaza ibicuruzwa bitari ibyawe:

  1. Ntusabwa amafaranga menshi ngo utangire gukora, usabwa mudasobwa yawe cyangwa telephone yawe gusa.
  2. Ushobora kubyaza umusaruro abantu benshi bagukurikira ku mbuga nkoranyambaga
  3. Ushobora gukorera iwawe kuko ntibigusaba ko uhura n’abakiriya cyangwa abagurisha.

Ni nde ushobora kuba umu affiliate?

Muri make umuntu wese ufite abantu bamukurikira, ashobora kuba affiliate. Ariko kugira ngo bikorohere bisaba ko uba ufite abantu bagukurikira kandi bakwiyumvamo. Izi ni zimwe mu ngero z’abantu bashobora kuba aba affiliates:

  1. Youtubers: Abantu bafite ama youtube channel, bashobora kuba aba affiliates kuko baba bafite abantu babakurikira kandi bashobora kubumva.
  2. Social Media Influencers: Aba influencers, ni abantu baba bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi bari muri ba bandi bavuga rikijyana. Bivuga ko ijambo bavuze cyangwa icyo bakoze kiba gifite imbaraga.
  3. Bloggers: Aba ni abantu bakunze kuba ari abanditsi. Bo baba bafite imbuga za interineti za bo bashyiraho ibintu bitandukanye, harimo ibitekerezo byabo, cyangwa ibyo bazi, ariko na bo bakaba bafite abantu babakurikirana. Urugero, uru rubuga rwa Techinika ni blog.
  4. Abantu bavuga rikijyana cyangwa abantu bakurikirwa cyane aho ariho hose.
Amazon Associates ni imwe muri Affiliate Program zikomeye ku isi > Photo: avada.io

Ingero z’aho Affiliate Marketing ikoreshwa

Izi ni zimwe mu ngero zikomeye z’ahantu Affiliate Marketing ikoreshwa:

  1. Amazon Associates, ubu ni uburyo butegurwa n’ikigo cya mbere gikomeye ku isi mu bucuruzi bwo kuri interineti Amazon. Bo kuko bafite ibicuruzwa byinshi, baha amahirwe abantu bakurikirwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yo kubyaza umusaruro ababakurikira, aho baguha link ushobora guha abantu bagukurikira, noneho abo bagukurikira, bagira icyo bagura, ukaba wahabwa amafaranga, nk’uko twabisobanuye.
  2. SkillShare, uru ni urubuga rutanga ubumenyi kuri murandasi. Baha abantu na bo amahirwe yo kuba wabamamaza mu bagukurikira, uko umuntu uturutse iwawe yiyandikishije anyuze kuri link yawe, ugahabwa amafaranga.
  3. AirBnB Associates, uru rubuga rwa AirBnB rumenyerewe mu gufasha abantu bashaka ama hotel, aho kuba ndetse n’aho gukorera ingendo. Iyo ufite abantu baguha amahirwe yo kuba wakwamamaza serivise za bo ugakorera amafaranga kuri buri mukiriya ubahaye.
  4. Leadspages Partner Program, LeadPages ifasha ama business gupima uko umusaruro w’imbuga za interineti ugenda wiyongera. Na bo batanga amahirwe ku bantu yo kubamamariza, ugahabwa amafaranga kuri buri mukiriya ubazaniye.
  5. Hari n’izindi nyinshi, mbere yo gutangira bisaba ko uzikoraho ubushakashatsi ukamenya ko yizewe kuko zimwe muri zo ntizizewe.

Ibyo ukwiye kwitaho.

Hari bimwe mu bintu ukwiye kwitondera nubwo ubu ari uburyo bwiza bwo gukorera amafaranga utavunitse cyane:

  1. Biba byiza iyo ibicuruzwa wamamaza biri mu murongo umwe n’ibyo usanzwe ukoraho. Urugero: Niba ukora video zigendanye n’ubuzima bwiza, ukamamaza ibikoresho cyangwa serivise zifasha abantu kugira ubuzima bwiza. Ibi bigufasha kwamamaza ku bantu ba nyabo kandi bashobora kunyurwa n’ibyo ubabwira.
  2. Affiliate Marketing isaba kuba hari ubumenyi uyifiteho. Urugero: Kugira ngo igire aho ikugeza bisaba guhitamo ibicuruzwa bya nyabyo (bicuruza), bisaba ubumenyi ngo umenye uko ushaka ibyo bicuruzwa. Wahera hano
  3. Affiliate Marketing isaba kwihangana. Kuko ntabwo ari akazi ujyamo ngo uhite uvuga ngo ugiye kubona amafaranga, bitwara igihe kandi iminsi yose ntihora ari kimwe.
Amahirwe masa mu kugerageza.

Ubundi tukwifurije amahirwe masa mu rugendo rwa Affiliate Marketing. Tukwibutsa ko Affiliate Marketing itagirira akamaro aba affiliate gusa. Ahubwo na business yawe ishobora kubyungukiramo aho abantu bakwamamariza ukajya ubaha make ku mafaranga bagufashije kwinjiza. Kandi kuko baba bakora bagahembwa bitewe n’uko bakoze, bituma bakora cyane.

Iyi nyandiko twayikozeho kuko muri iyi minsi ibi bikorwa cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga, nka websites (imbuga za interineti), social media (imbuga nkoranyambaga), n’ubundi buryo butandukanye, kandi turizera ko wowe wayisomye kugera ku iherezo hari icyo usigaranye. Izi serivise uzikeneye twazigufashamo [Gukora website, Kugenzura no gukoresha imbuga nkoranyambaga zawe, Kugukorera logo, n’ibindi byagufasha kugaragaza business yawe neza, Gutoza abantu bawe gukoresha ikoranabuganga ndetse n’ibindi byinshi.]

Twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

2 Comments

Duhe igitekerezo