Murandasi ya Starlink itandukaniye he n’izindi?

Leta y'u Rwanda yakoranye n'ikigo cya Starlink ngo bazane murandasi ya Starlink ikoresha ibyogajuru. Sobanukirwa aho itandukaniye n'izindi.

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo murandasi ikoresha ibyogajuru ya Starlink yatangijwe bwa mbere mu Rwanda. Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo, Ingabire Paula yaravuze ati, “Nka Leta, dushishikajwe no guteza imbere ikoranabuhanga ntawe uhejwe, kandi ikoranabuhanga rigafasha Abanyarwanda kugera kuri byinshi, kongera umusaruro, guhanga udushya no guhangana ku isoko mpuzamahanga.” Ariko ushobora kwibaza uti, ko twari dusanzwe dufite murandasi kandi imeze neza, kubera iki dukeneye StarLink?

Starlink ikoresha icyogajuru, bifasha iki?

Ubundi, murandasi tubona ikwirakwizwa mu nsinga. Noneho yagera ku ngo zacu, tukaba twayikoresha mu buryo buzira imigozi (wireless) bitewe n’ibikoresho dufite. Ariko hari igihe uba utuye ahantu bigoranye ko iyo migozi yahagera. Iyo ukoresha murandasi ihuzwa n’ibyogajuru nk’uko iyi ya Starlink ikora, ubona murandasi aho waba uri hose, ku muvuduko wo hejuru.

Starlink ifite ibyogajuru bito bito biri mu kirere, bikaba bihujwe hagati ya byo, bigatuma murandasi ya byo idacikagurika kandi ikaba ifite umuvuduko wo hejuru. No mu bihe by’ibiza, cyangwa mu gihe cy’intambara, murandasi ikorana n’ibyogajuru ntabwo ihungabana, mu gihe Abarusiya bangije ibikorwa remezo bitandukanye by’igihugu cya Ukraine, iyi murandasi ya Starlink yarabatabaye.

Ibindi bigo bitanga murandasi y’ibyogajuru twavugamo nka Viasat na HughesNet.

Umuvuduko w’iyi murandasi

Abantu bakoresha iyi murandasi y’icyogajuru, bavuga ko yihuta kandi ikunze kuba ifite umuvuduko wo hejuru ugereranije n’izindi murandasi nziramigozi. Ariko ntabwo ifite umuvuduko uruta uw’abantu bakoresha murandasi ituruka mu migozi ya Fiber. Starlink igaragazwa nk’ifite umuvuduko wo hejuru kurusha ibindi bigo bitanga murandasi y’ibyogajuru.

Umuvuduko wayo ubarirwa hagati ya megabiti 10 mu isegonda rimwe kugeza kuri 20. Gusa ku muvuduko, biterwa n’igiciro cy’amafaranga wishyura. Bafite ibyiciro by’amafaranga yishyurwa, umuvuduko ukaba wazamurwa ukagera kuri megabiti 120 na 500 mu isegonda.

Ukeneye murandasi ya Starlink uhabwa ibikoresho by’ingenzi kugira ngo utangire kuyikoresha harimo insakazamirasire (antenna), kimwe nk’uko iyo uguze decodeur uhabwa antenna ya yo. Ikagufasha kwihuza n’icyogajuru. Noneho iyo nsakazamirasire igahuzwa na router (igikoresho cy’itumanaho kigufasha kujya kuri murandasi) yawe.

Soma inkuru irambuye ivuga ku mikoranire ya Starlink na Leta y’u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byo benshi batajya bibazaho kuko batekereza ko harimo ubwiru. Ariko twabashije kubisobanura ku buryo bidakomeza kuba ubwiru ku basomye iyi nyandiko. Gusa ntihabura bimwe mu byo ukeneye gusobanukirwa kurushaho. Ntuzuyaze kutubaza, cyangwa niba hari andi makuru ufite, uduhe inyunganizi, ubumenyi bukura busangiwe. Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

Ibihe byiza!

2 Comments

Duhe igitekerezo