Ibintu wakora kuri telephone yawe bikagufasha kuyibona byoroshye wayitaye.

Guta umutwe, guhangayika, agahinda, iyo menya, n’ibindi byinshi nibyo biba byuzuye mu mutwe n’intekerezo zacu iyo tumaze kubura telephone zacu twazitaye cyangwa bazitwibye. Ariko hari ibintu by’ingenzi ushobora gukora mbere, bikaba byadufasha kubona telephone igihe wayitaye cyangwa bayikwibye cyangwa se n’iyo utayibona ukaba wagabanya ingaruka byagira nko kubura amakuru yawe yari ayibitsemo. Uti ni ibihe rero?(ndabizi ugira amatsiko, ariko ni byiza). Muri iyi nkuru nibyo tugiye kurebera hamwe, wowe gusa bihe akanya ubisome witonze nibiba ngombwa unabisubiremo kuko ni ingenzi kuri wowe, telephone yawe ndetse n’amakuru yawe ayibitsemo.

  • Shyira ijambobanga (password) muri telephone yawe.

Ushobora gukoresha ijambo banga, ibimenyetso bashushanya(pattern), urutoki(finger print) cyangwa irindi koranabuhanga riri muri telephone yawe rituma ikoreshwa n’abantu runaka wemereye cyangwa wahaye uburenganzira bwo kuyifungura. Nk’ikintu k’ibanze kizatuma nuta telephone umuntu akayitoragura cyangwa umujura uzayiba bizabanza kumugora ngo ayinjiremo, bityo byongere amahirwe yawe yo kurinda amakuru yawe mu gihe azaba akiri gushaka uburyo bwo kuyinjiramo.

  • Fungura uburyo bw’amerekezo(location)

Gufungura uburyo bufasha mu kubona amerekezo ya telephone(location) yawe ni ingenzi kuko bizagufasha kuba wahita ureba aho ihereye mu gihe uyibuze bwari bufunguye( bwifashisha ikoranabuhanga rya GPS(global positioning system) risanzwe ryifashishwa mu gukurikirana cyangwa kuyobora ibintu utabyegereye. Nabyo byagufasha nyamara dore ko binoroshye kubifungura. Manura hejuru nk’ugiye gucana itoroshi ubundi Ukande ahanditse location biraba bifungutse.

  • Ni byiza kubika amakuru yawe ahandi hantu hatari kuri telephone yawe gusa(backup)

Bishobora kuba ari nk’ubutumwa bwa whatsapp cyangwa se andi makuru y’ingenzi ubitse ariko ni byiza ko wajya ubibika n’ahandi kuko uretse no kukwiba telephone ishobora no gupfa ku buryo utabasha kugera kumakuru ayibitsemo. Rero gerageza ujye wimura ibintu bibitse kuri telephone yawe byibura rimwe mu cyumweru. Kuri whatsapp biroroshye iyo uyifugunguye hari akantu kaza kakubaza niba wifuza kubika amakuru yawe ahandi, kanda ahanditse daily Kugira ngo bijye byikora buri munsi(bijya kuri email yawe ukaba wazabireba aho ubikenereye). 

  • Emeza ibishobora kugaragara igihe telephone yawe irimo urufunguzo(lock screen message)

Ushobora kwemeza ibintu bigaragara igihe telephone yawe ifunze, wenda hakaba harimo nk’amazina yawe, indi numero wabonekaho, aho utuye se n’ibindi bishora gutuma umuntu akugeraho byoroshye igihe yaba Atari umujura akayitoragura akifuza kuyikugezaho(ibuka ko bene aba bantu tubaho n’ubwo turi bake basigaye).

  • Gira ahantu wandika IMEI number yawe.

IMEI number ni imibare buri telephone iba ifite kandi ikaba yihariye. Aba ari imibare cumi n’itanu(15) kandi buri telephone iba ifite imibare itandukanye n’indi. (Menya byinshi kuri IMEI)

Ukoze ibyo tumaze kuvugaho byose harimo kushyira ijambobanga muri telephone yawe, gufungura amerekezo(location), kubika amakuru yawe n’ahandi hantu ndetse no kwemeza ibishobora kugaragara igihe telephone yawe irimo urufunguzo. 

Byakubera inzira nziza y’uko igihe uzabura telephone yawe ushobora kuzayibona bitagoranye cyane cyangwa ukaba wagumana amakuru yawe y’ingenzi. Ni byiza nanone kuba wibuka amagambo banga ukoresha ku mbuga zitandukanye ku buryo uzahita uyahindura ukimara kubura telephone yawe n’ubwo ntabikwifurije. 

Tugushimiye ko wasomye iyi nkuru kandi turizera ko uzakunda n’inkuru zacu zitaha. Duhe igitekerezo cyawe ku buryo twanoza imikorere yacu unyuze kuri email yacu info@techinika.com

Duhe igitekerezo