Ibintu bidasanzwe wakoresha telephone yawe

Akamaro ka telephone k’ibanze, ni uguhamagara no kwitaba, gutumanaho muri make. Ariko aho haziye telephone zikoresha murandasi, zatanze ubushobozi burenze guhamagara na kwitaba gusa. Ufite interineti, uba ufite isi mu biganza byawe. Ushobora kumenya buri kimwe ushatse, ushobora kumenya uko ikintu runaka gikorwa cyangwa gikora, ushobora kumenya amakuru yabereye ikantarange n’ibindi byinshi. Ibi mvuze, ni agatonyanga mu byo interineti yagufasha.

Tekereza kuri ibi: benshi mu bantu batunze telephone zihenze muri iyi minsi, bazitungira amafoto. Ndabeshya? Nimba mbeshya nyomoza muri comment. Ariko ntibazi ko zimwe muri izi telephone batunze, zifite ubushobozi burenze ubwa mudasobwa zimwe na zimwe.

Telephone igira ubushobozi budasanzwe bitewe n’ama application (purogarame) ayirimo. Kuko telephone ubwayo ni igikoresho kiraho, ariko uko ushyiramo application zikora ibintu bitandukanye, niko igira ubushobozi budasanzwe. Ngiye kuguha ingero za bimwe mu bidasanzwe telephone yawe yagufasha gukora.

Telephone yawe ishobora gukora byinshi
  1. Telephone yawe yakora nka camera; ibi benshi barabizi, sinkeneye no kubibibutsa.
  2. Telephone yawe yagufasha kwiga buri kintu cyose ushatse kumenya mu gihe ufite interineti. Application nka YouTube, Google search n’izindi zigufasha gushakisha ikintu cyose ukeneye kumenya. Nyamara abenshi bazisura bashaka ibintu bitabafitiye akamaro. Biri amahire ko ubu ushobora no gushakisha icyo ushaka mu kinyarwanda ukakibona n’ubwo atari byose.
  3. Telephone yawe yagufasha gusoma ibitabo byose ushaka gusoma.
  4. Telephone yawe yagufasha gukora videwo ukayigeza ku ma miliyoni y’abantu yonyine, ndetse ukaba wanayikuramo amafaranga.
  5. Telephone yawe ishobora kugufasha ikuyobora mu gihe ugiye ahantu utazi. Aha ukoresha application nka Google Map, cyangwa Maps Go.
  6. Telephone yawe ishobora gukora nka banki yawe. Kohereza no kwakira amafaranga kuri telephone, ni kimwe mu bikorwa bigezweho muri iyi minsi.
  7. Telephone yawe ishobora gukora nka telikomande (remote control) ya televiziyo yawe cyangwa mudasobwa yawe. Hari ama programu menshi atuma ibi bishoboka, kandi amenshi muri yo ni ubuntu.
  8. Telephone yawe ishobora kugufasha gupima umuvuduko umutima wawe uri gutereraho. Hari application (purogramu) zibigufashamo.
  9. Telephone yawe ishobora kugufasha kwandika documents nk’izo wandikira kuri mudasobwa. Ukoresha application nka Sheets, Docs, WPS Office n’izindi.
  10. Ku bantu bakora website (Web developers), telephone yawe ishobora kugufasha kwiga gukora website kandi uri kubikora ukareba n’igisubizo bitanga.
  11. Zimwe muri telephone ziyobora impumyi. Zikaba zakuburira mu gihe ugiye kugonga ikintu utakibonye.
  12. Telephone yawe ishobora kugusomera igitabo.

Ndagira ngo nkwibutse ko ibi tuvuze, ari agatonyanga mu nyanja. Hari ibintu byinshi telephone igufasha kandi akenshi ubimenya ari uko uyicokoje, ukagerageza ibintu byinshi bitandukanye, nutabikora ntabwo uzigera ubimenya.

Cyane rwose! Telephone ukoresha, ifite ubushobozi bwo kugukorera nk’ibyo wakorera kuri mudasobwa. Ntabwo ibikora nk’uko mudasobwa ibikora, ariko na yo irabikora neza. Nagiye mbona abantu benshi bagira kutagira mudasobwa urwitwazo rwo kutagira icyo bakora. Ariko ibi mbabwiye ni bimwe mu byo ushobora guheraho ushakisha n’ibindi ntavuze bitewe na telephone yawe.

Iyi ni techinika, mabararikiye gukurikira inkuru zacu tubagezaho buri munsi, kandi ufite ikibazo cyangwa inyunganizi, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com cyangwa ukadusubiza muri comment.

One comment

Duhe igitekerezo