Amahirwe ku banyarwanda bahanga udushya

Mu Rwanda, guteza imbere ubumenyi, ibikorwa bikizamuka, ndetse n’ibitekerezo by’abahanga udushya, usanga byibanda cyane mu mugi wa Kigali, bikaba bigorana kumenya amakuru y’ibikorwa by’abantu batari muri Kigali. Iyi niyo mpamvu Rwanda ICT Chamber ku bufatanye n’ikigo cy’abadage cya IT (BTMi) batangije umushinga wo gufasha kumenyekanisha impano ziri mu bakiri bato no kubashishikariza kwitabira mu guhitamo no gushakisha impano hirya no hino mu Rwanda hanze ya Kigali.

Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro 3, mu gihe cy’amezi 9 uhereye muri Mata kugera mu Ukuboza 2021. Ikiciro cya mbere, kizaba guhitamo no gushakisha impano, icya kabiri ni ukubatoza, icya gatatu ni ugutegura amahugurwa yisumbuye.

SABA KWINJIRA

INYUNGU ZO KWINJIRA

  1. Uzahabwa amahugurwa agufasha gukora cyangwa kwiga ku mushinga wawe (Training)
  2. Uzagira amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bigo byo mu Rwanda cyangwa mu budage. (Internship)
  3. Uzafashwa unakurikiranwe mu byo ukora.
  4. Uzaba ufite amahirwe yo kuba wabona akazi mu bigo bitandukanye bikorana na 250Startups
  5. Uzaba ufite amahirwe yo kuba wafashwa n’imwe muri Klab cyangwa Fablab, ukabasha no kwifashisha ibikoresho byabo.

ICYO ABAHANGA UDUSHYA N”ABAFITE IMPANO BAZABONA

Muri Klab:

  • Hari amahirwe yo kumeya byinshi kuri Web development(Gukora imbuga za interineti), Mobile development(Gukora application za telephone) na Artificial Intelligence(Ikoranabuhanga rifite ubwenge).

Muri Fablab:

  • Hari amahirwe yo kumenya ibijyanye na 3D designing hakoreshejwe ama programu nka Solidworks, kiCAD n’izindi.

Ariko aba bantu bombi bazahurira ku bufasha no gukurikiranwa, kandi bitabwaho na 250Startups.

UHANGA UDUSHYA

Abantu biyandikisha nk’abahanga udushya, bakeneye kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite umushinga wa business uri muri Software cyangwa Hardware
  • Kuba afite amafoto ashobora kuba yagaragaza umushinga we cyangwa akaba afite umushinga ukozwe.
  • Kuba ari umunyeshuri wa rimwe mu mashuri yo mu Rwanda
  • Kuba afite mudasobwa
  • Kuba afite ubushake
SABA KWINJIRA

UFITE IMPANO

Abantu biyandikisha nk’abafite impano, bakeneye kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yarakoze ku mushinga umwe cg urenze umwe werekeranye na IT ushobora kwerekanwa binyuze mu mafoto cyangwa aho yawukoreye.
  • Kuba amenyereye programming (ku bari muri software)
  • Kuba amenyereye CAD ku bo muri Hardware
  • Kuba ari umunyeshuri muri rimwe mu mashuri yo mu Rwanda
  • Kuba afite mudasobwa
  • Kuba afite ubushake
SABA KWINJIRA

Ni ahanyu mukagerageza amahirwe yanyu, mbifurije amahirwe masa. Uramutse wifuza ko hari icyo twagufasha mu ikoranabuhanga cyangwa ufite inyunganizi, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com

5 Comments

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Duhe igitekerezo