Elon Musk ufatwa nk’ikivejuru, afite ibihe bikorwa?

Elon Musk benshi bakunze kwita ikivejuru afite ibihe bikorwa byabatangaje? Turakubwira muri make bimwe mu bikorwa by'ingenzi bye.

Akenshi iyo tuvuze ikoranabuhanga, tuvuga ibikorwa byakozwe, tukavuga udushya duhari, ari ni gake dutekereza ku bantu bagira uruhare ngo ikoranabuhanga rigere ku rwego ririho uyu munsi. Uyu mugabo Elon Musk abantu bamuzi bashobora kuba bamuzi nk’umuherwe wakijijwe no gukora ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga bigamije koroshya imigenderanire ku isi no mu isanzure. Ndetse bamwe ntibatinya kumwita ikivejuru mu bantu kubera ibitekerezo agira ari ibitangaje mdetse bikaba byumvikana nk’ibidashoboka kuri benshi.

Elon Musk

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku bikorwa bitandukanye uyu mugabo afite, ndetse n’ibyo yagizemo uruhare n’ibyo yashoyemo amafaranga.

TESLA

Tesla ni ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga kikaba gikora imodoka zikoresha amashanyarazi. Tesla yabayeho muri Mutarama 2003, itangizwa n’uyu mugabo Elon Musk afatanyije na bagenzi be. Tesla ifite ikicaro muri San Carlos muri California. Agaciro k’umugabane wa Tesla kagera ku ma dolari 628.71 y’America.

Tesla

Iki kigo cya Tesla kikaba gifite ibindi bigo byinshi bigishamikiyeho, twavugamo nk’ikigo kitwa SolarCity, Maxwell Technologies, n’ibindi byinshi birenga 10.

SPACEX

SpaceX nacyo ni ikindi gikorwa cya Elon Musk. Yashinze iki kigo agamije koroshya ingendo zo mu isanzure no mu kirere ngo byorohere abantu gukoroniza umubumbe wa Mars. SpaceX yatangijwe mu mwaka w’2002, na yo ikaba ifite ikicaro muri California, HawThorne, SpaceX ifite abakozi barenga 9500, akazi kayo kakaba karimo gukora ibyogajuru no kubyohereza mu isanzure.

Ibyogajuru bohereza mu kirere

SpaceX yakoze amateka ubwo yoherezaga icyogajuru The Dragon spacecraft mu kirere kikagaruka amahoro mu Ukuboza 2010, kandi SpaceX ikaba ikomeje gukataza mu gukora ibikorwa bitungura benshi dore ko bamwe baba batekereza ko bitanashoboka.

NEURALINK

NeuraLink nayo ni ikigo cyatangijwe na Elon Musk mu mwaka wa 2016, yo ikaba ifite intego itangaje cyane, aho yo ifite intego yo guhuza ubwonko bw’abantu na mudasobwa. Zimwe mu ntego zayo harimo gukora ikoranabuhanga rizashyira mudasobwa mu mutwe w’umuntu. Kuri ubu, NeuraLink ifite abakozi bagera ku 100. NeuraLink nayo ifite ikicaro muri San Fransisco.

Neuralink

OPEN AI

Open AI ni ikindi kigo, cyatangijwe na Elon Musk. Open AI yatangiye muri 2015, itangira ifite intego zo gukora ikoranabuhanga rifite ubwenge rinakora cyane kurusha abantu. Open Ai ikaba ifite abakozi barenga 120, nayo ifite ikicaro muri San Francisco, California.

Open AI

THE BORING COMPANY

The Boring company, ni ikindi kigo cyatangijwe na Elon Musk muri 2016, kikaba giherereye muri HawThorne, California. Iki kigo cyo kizobereye mu kubaka inzira zinyuze munsi y’ubutaka. Buri mwaka bunguka akayabo ka Miliyoni zirenga 9 z’amadolari.

The boring company

PAYPAL

Icyo abantu benshi batazi ni uko, Elon Musk ari umwe mu batangije Paypal. Urubuga rukoreshwa mu kwishyura no kwishyurwa kuri murandasi. Afatanyije na bagenzi be batangije Paypal mu mwaka w’1998, muri Palo Alto, California, kugeza ubwo mu mwaka wa 2002, Paypal yaje kugurwa na eBay ikora ubucuruzi bunyuze kuri murandasi. Gusa nubwo bimeze bityo, ntibibuza ko Elon Musk akiri umwe mu banyamigabane bakomeye ba Paypal.

Paypal

Nasoza mbabwira ko ibi bikorwa byose twababwiye atari byo byonyine, Elon Musk yakoze cyangwa se yagizemo uruhare, hari n’ibindi byinshi tutavuga ngo turangize. Twakongeraho ko ibi bikorwa byose byamwinjirije akayabo k’amafaranga menshi bikaba byaramugize umwe mu bantu bakize kurusha abandi muri iyi si.

Turagushimiye wowe usomye iyi nkuru, turizera ko niba wayikunze, wakunda n’izindi nkuru tugufitiye wasanga hano. Niba hari ikibazo ufite wifuza ko tugufashamo cyangwa wifuza ko hari icyo tugufashamo, twandikire kuri email info@techinika.com turishimira kugufasha.

2 Comments

Duhe igitekerezo