Ni gute wohereza ama inite ku ncuti utari umucuruzi?

Menya uko wakoherereza ama inite undi muntu uyafite kuri telephone yawe, udakeneye kujya ku mu agent.

Hari igihe uba ufite ama inite menshi cyangwa se atari menshi, ukifuza kuyahaho incuti yawe. Cyangwa ukibeshya ukagura menshi utabipanze, bikaba ngombwa ko ushaka uko uyahaho undi muntu ngo agabanuke. Gusa wibuke ko utari umucuruzi, bishobora kukugora kuyohereza, akaba ariyo mpamvu tugiye kubagezaho uburyo wabigenza ukoherereza umuntu ama inite kandi utari umucuruzi.

KURI MTN

Ku muyoboro wa MTN, iyo ushaka guha incuti yawe ama inite wabigenza utya:

Kanda *772# Ukande YES. Ubundi urahita usabwa guhitamo ururimi; ubazwe niba ushaka kohereza ama inite cg bundles; ushyiremo numero ushaka koherereza ayo ma inite; uhitemo n’amafaranga ushaka kohereza guhera kuri 500 kugera kuri 3000; nyuma uraza gusabwa gushyiramo 1 ngo ubyemeze.

KURI AIRTEL NA TIGO

Ku yindi miyoboro isigaye ariyo Airtel na Tigo, wabigenza utya:

Kanda *132# Ukande YES. Urahita usabwa gushyiramo numero ushaka koherereza ama inite, ushyiremo umubare w’amafaranga ushaka kohereza, nyuma wemeze kohereza.

Turizera ko iyi nkuru ibafashije, muramutse mufite ikibazo mwifuza kutwandikira, mwatubwira kuri email yacu info@techinika.com

3 Comments

Duhe igitekerezo