gukora youtube channel nshya - tekinika techinika

Ni gute ukora Youtube channel yawe?

Muri iyi minsi biroroshye ko wabaza umuntu wese Youtube icyo ari cyo, ugasanga arabizi. Youtube isigaye ari umuyoboro wo gucishamo amakuru menshi ndetse n’ibihangano by’abahanzi mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Bikaba kandi byoroshye ko buri muntu wese yatangira kunyuza ibihangano bye kuri urwo rubuga.

Kanda hano usobanukirwe youtube

Intambwe ya 1: Kugira ngo ufungure youtube channel, bisaba ko uba ufite email ya gmail kugira ngo uyikoreshe ufungura youtube channel yawe.

Intambwe ya 2: Ikindi ukeneye ni video ugiye gushyira kuri iyo channel.

Intambwe ya 3: Niba uri gukoresha mudasobwa cyangwa telephone, jya aho usanzwe winjirira mu mbuga za interineti, wandikemo www.youtube.com ubundi wemeze. Hazajya hahita hafunguka urubuga rumeze gutya.

Intambwe ya 4: Jya hejuru ahagana ku ruhande rw’iburyo ahantu hari akamenyetso ko guteranya handitse Upload ubundi ukandeho. Hazajya hahita hafunguka umwanya wo gukoresha uzamura videwo yawe cyangwa uyishyira kuri YOUTUBE.

Intambwe ya 5: Kanda ahanditse SELECT FILES, urahita winjizwa mu bubiko bwa mudasobwa yawe cg telephone ubundi uhitemo videwo ushaka kuzamura.

Intambwe ya 6: Hitamo videwo ushaka gushyiraho ubundi ukande OPEN.

Intambwe ya 7: Ahafungutse, haragusaba title(izina rya videwo), description(ubusobanuro busobanura neza videwo yawe), na cover picture(ifoto umuntu abona iyo agiye kureba video yawe) ubundi ushobora gushyiramo n’ibindi ariko ibyo byo ni ingenzi.

Intambwe ya 8: Urakanda hasi ahanditse next, wongere Ukande next, nyuma Ukande ahanditse upload. Videwo yawe irahita ijya ku karubanda. Icyo uraba usigaje, ni ukuyisangiza incuti n’abandi bantu ngo batangire bayirebe.

NI IZIHE NYUNGU ZO GUKORA YOUTUBE CHANNEL?

Abantu bakora youtube channel baba bafite intego zitandukanye, aho bamwe babikora kubera amafaranga, abandi babikora bashaka kugeza ibihangano bya bo hanze ngo abandi babibone bababere abafana. Ni impamvu zitandukanye, ariko zose usanga akenshi ziganisha ku mafaranga.

Uburyo bwose wabikoramo, ukwiye kumenya ko amafaranga yo kuri Youtube adahita aza, kandi bisaba gukora cyane kugira ngo ayo mafaranga uzayabone. Kuri bamwe bishobora gutwara imyaka, ku bandi bigatwara amezi cyangwa n’iminsi hari impamvu nyinshi zibigena, ariko uko byaba bimeze kose, niba watangiye kandi ukaba ukora ikintu ukunda uzakore uko ushoboye ntucike intege. Ibyiza biri imbere.

Niba hari icyo utasobanukiwe cyangwa ukeneye amakuru menshi kurusha ayo twatanze, tubwire muri comment, cyangwa utwandikire kuri email yacu info@techinika.com tuzagufasha.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.