Sobanukirwa server (Seriveri)

Seriveri ni mudasobwa itanga amakuru ku zindi mudasobwa. Mudasobwa, zitwa abakiriya (client computers), zishobora guhuza Seriveri(server) binyuze mumurongo wa hafi aho(local network) cyangwa umuyoboro mugari, nka murandasi (internet). Seriveri ni igice cy’ingenzi cy’ibikorwa remezo by’ ibyikoranabuhanga.

Ikaba yaravumbuwe mu mpera z’umwaka wa 1990, nibwo umugabo witwa Tim Berners-Lee yakoze seriveri ya mbere. Ikaba hano yarakoraga ifasha ahanini ibijyanye ni shakiro no gushakisha amakuru. Aho ifata ibyifuzo byinjira hanyuma ikabasha gusubiza bitewe nibya sabwe mu ishakiro.

Bimwe mu bintu biranga Seriveri(server) nuko idafite ecran(aho urebera amakuru mu kirahure) cyangwa clavier (ukoresha wandika) n’ibindi nk’ibya mudasobwa usanzwe uzi. Nubwo mudasobwa yawe ibika amadosiye n’amakuru washyizemo, seriveri ibika amakuru yose ajyanye n’urubuga rwakiriwe nayo kandi igasangira ayo makuru na mudasobwa zose hamwe n’ibikoresho bigendanwa byawe nka telephone, iPad n’ibindi ukoresha ushaka amakuru n’ibindi.

Seriveri zikaba zakoreshwa ahanini na bank, amashuri, ibigo bikomeye bya leta. Guta tutibagiwe ko natwe zidufasha buri munsi mu kubona amakuru dushakisha kuri murandasi no mu kugira ibyo twohereza ahandi hantu, nko kuganira n’abantu dukoresheje imbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Ubwoko bwa seriveri wamenya:

  • File server (ikoreshwa mu kubika amakuru no kuyohereza)
  • Print servers (ikoreshwa mu gusangira ibikoresho byifashishwa mu gusohora impapuro bizwi nka printer)
  • Application servers (iyi ni seriveri ifasha ama programe, cyangwa applications zindi zikoreraho)
  • Web servers (izi zifasha imbuga za interineti mu kuziha aho zikorera)
  • Database servers (izi zikora mu kubika ububiko bw’amakuru menshi atandukanye)
  • Virtual servers (Izi ni seriveri zishobora gukodeshwa, umuntu akaba yaguraho agace kamwe, akayikoresha ari mu kindi gihugu)
  • Proxy servers (izi ni seriveri zitanga umutekano ku miyoboro ihuza ibikoresho bitandukanye.)
  • Monitoring and management servers (izi ni seriveri zikoreshwa mu kugenzura)

Ubutaha tuzababwira ka buri bwoko bwa seriveri twavuzeho haruguru murakoze. Uramutse kandi ufite ikindi kibazo cyangwa icyifuzo wifuza kutugezaho, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

4 Comments

Duhe igitekerezo