Instagram Collab ni uburyo bushya Instagram iri kugerageza buzajya bufasha abantu gufatanya muri post nshya cyangwa na video bashyira kuri konti zabo. Hifashishijwe ubwo buryo, abantu bazajya batumirana bafatanye gukora post.
Noneho post abantu bafatanyijeho, bose bazajya bagaragaraho, ndetse n’ababakurikira bose bayibone. Ibi bitandukanye na ‘tagging’ isanzwe, kuko ubu muri ubu buryo bushya, post yakozwe n’abo bantu bombi, izajya igaragara kuri konti zombi kandi abantu bayikozeho bose bagaragareho nka ba nyirayo.
[email-subscribers-form id=”2″]
Ibitekerezo(comments) byose byatanzwe kuri post bizajya bigaragara ku bantu bombi.
Kuri ubu, ubu buryo buri kugeragezwa mu bihugu bibiri, harimo n’ubuhinde. Mu minsi iri imbere, bizaba bigaragara no ku bandi bantu, nawe ushobora kuzabibona kuri konti yawe.
Bizaba bikora gute?
Umuntu azajya akora uko yari asanzwe abikora ashyira video cyangwa post kuri instagram, noneho najya kurangiza, ahitemo “Tag people” anashyireho umuntu bafatanyijeho, anyuze kuri “Invite Collaborator”. Undi muntu na we aba agomba kuba ari ahantu ubu buryo bwemewe.
Ni cool