Timbuktoo: Hamuritswe abakoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by’ubuzima

ibisubizo ku bibazo by'ubuzima muri afurika

Iyo umuntu arwaye, ajyanwa kwa muganga bakamuvura, cyangwa akegera umujyanama w’ubuzima kuko abajyanama b’ubuzima bahawe ubushobozi runaka butuma bafasha ubuvuzi bw’ibanze. Aho ni mu Rwanda, ariko mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ibi biracyari inzozi kuko bibatwara igihe kirekire bagana ubuvuzi cyangwa babona ubutabazi bw’ibanze. Ibi bibazo ndetse n’ibindi byinshi byugarije ubuvuzi muri Afurika, Abanyafurika ni bo bagomba kubishakira ibisubizo.

Iyi niyo mpamvu mu Ugushyingo 2024, ku bufatanye bwa Timbuktoo Africa Innovation Foundation, Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe iterambere (UNDP) na leta y’u Rwanda, hatangijwe gahunda igamije gufasha abakemura ibibazo byugarije ubuzima bwa Afurika bakoresheje ikoranabuhanga (HealthTech Hub).

Uko byatangiye n’aho bigeze

Ku ikubitiro, urubyiruko rw’abarenga 40 rwahiswemo bakuwe mu barenga 957 bari basabye gufashwa. Ubufasha uru rubyiruko rubona hakubiyemo ubujyanama, amafaranga, ndetse n’ibikoresho byo kunoza imishinga ya bo.

Nyuma y’amezi agera kuri 6, imishinga igera kuri 15 yamurikiwe i Kigali, ndetse hagaragazwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa inakemura ibibazo. Byagaragajwe ko iyi mishinga yifashisha ikoranabuhanga, ibyiza bya yo, byageze ku barenga miliyoni 3.3 hirya no hino muri Afurika, ndetse 7 muri yo yabashije gukurura abayishoramo imari irenga miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika; abarenga 69 bahawe akazi n’ibigo byakoze iyi mishinga.

Imwe mu mishinga n’ibyo ikora

Ku yaturutse mu Rwanda, harimo BAHO Nursebot, yakoze amarobo afasha mu gusuzuma indwara zitandura na Igafri Ltd, ifasha mu kuvugurura imyigishirize y’abakora muri serivise z’ubuvuzi mu buryo bugezweho. Ikigo MedTech Africa cyo muri Nigeria na cyo gifite urubuga rufasha mu gusuzuma indwara zitandura no kugira abantu inama zihariye mu mirire no kwiyitaho.

Claude Irankunda watangije unayobora BAHO Nursebot, na Elizabeth Ahumuza uyobora Igafri Ltd

Uhagarariye ikigo “Gideon Inno Textiles“, Segametsi Songwane, yatangiye avuga ko hari igihe twinjira mu bitaro dufite indwara imwe tugasohokana indi, kubera ibikoresho byo kwa muganga biba bidafite ubwirinzi n’isuku bihagije. Avuga ko ikigo cya bo, gikora imyambaro ikoreshwa kwa muganga ikoranyemo ikoranabuhanga ryica microbe na bacteria zishobora gukwirakwiza indwara.

Ikigo Zuri Health cyo muri Kenya na cyo gifite urubuga rugufasha kuganira na muganga bidasabye ko uva mu rugo, ukabona ubujyanama, inzobere, ndetse ukaba wakurikiranwa. Amakuru meza ni uko bo bagiye gutangira gukorera no mu Rwanda nyuma ya Kenya.

Daisy Isiaho na Ikechukwu Arthur Anoke batangije Zuri Health

Ikindi kibazo kibanzweho ni icyerekeranye n’abagore batwite n’ibibazo bahura na byo. Ikigo MedTrack Technologies Ltd cyo muri Ghana gifasha mu guhuza amakuru y’ubuzima bw’abarwayi n’amakuru y’irangamimerere kugira ngo ihererekanya ry’amakuru no gukurikirana abarwayi byihute n’abatwite babone ubufasha aho ariho hose byihuse. Ikigo Malaica cyo muri Kenya na cyo bafasha gukurikirana abagore batwite byatumye barinda inda zivamo n’abapfa babyara.

Ikigo D-WEE Healthcare cyo muri Tuniziya na cyo cyakoze utugare tw’ababana n’ubumuga dufite ibyiza byo gukoresha amashanyarazi, ariko nanone butaremereye nkuko utundu dukoresha amashanyarazi tuba tumeze.

Utugare dukorwa na D-WEE Healthcare

N’ibindi bigo tutavuzeho, icyo bose bahuriyeho, ni uko bakoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo biri hafi ya bo. Haba ibibazo by’ubuzima, ibibazo by’ubuhahirane, n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ibi byose bisobanuye iki?

Abayobozi bitabiriye, bashimiye ba nyiri ibigo, ndetse babashishikariza no gukomereza aho bageze bakareba kure kandi bagatekereza kugera ku birenze ibyo bagezeho. Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya n’ikoranabuhanga rishya muri Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT), Esther Kunda, yasabye abafatanyabikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya ngo bafashe aba bikorera. Yakomeje kandi asaba gutekereza ku buryo amahirwe n’ibikorwa bihari byabyazwa umusaruro.

Iri murika ryarangiye abitabiriye bagize amahirwe yo kuvugana na ba nyiri ibigo, nabashije kuvugana na bamwe muri bo, natewe imbaraga cyane n’ubushake n’imbaraga bashyira mu kubaka ibyo bakora kandi nashishikariza buri mu Nyafurika wese gutekereza ku yo yakora ngo twikemurire ibibazo bya Afurika aho kuba buri gihe twategereza ko ibibazo bituruka hanze.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru yerekeye ikoranabuhanga, n’uko ikoranabuhanga riri gukoreshwa hirya no hino muri Afurika, n’ubumenyi bugufasha kugira ibyo urikoresha ngo nawe utere imbere. Ukeneye kumenya ibishya tuzakugezaho, iyandikishe hano tuzajya tukwandikira kuri email mu gihe dufite amakuru mashya.

Ibihe byiza!