Amahirwe yo kwimenyereza umwuga (stage) muri Tech Care Ltd

Amahirwe yo kwimenyereza umwuga (stage) muri Tech Care Ltd

Tech Care Ltd, ni ikigo cyo mu Rwanda gitanga services z’ikoranabuhanga. Services batanga zikubiyemo izo gutanga amahugurwa, web development, mobile app development (gukora imbuga za interineti n’ama application ya telephone), gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga byangiritse, gushyira umutekano mu bikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.

Read this story in English

Tech Care Ltd ikaba yifuza gutanga amahirwe ku bantu bifuza kwimenyereza imyuga mu byiciro bitatu:

  1. Mubakora ama applications ya telephone (Android developers) hakenewe 5,
  2. Abakora imbuga nkoranyambaga hakenewe 5,
  3. Hakenewe n’umuntu 1 ukora mu guteza imbere no kugenzura imbuga nkoranyambaga

Ku bantu bazemererwa, kwimenyereza umwuga bizajya bikorwa mu buryo bwa Remote, bivuze ko bazajya bakorera kuri interineti, iri menyerezamwuga (stage) rikaba rizamara amezi 2, guhera muri Nyakanga 2021, kugeza muri Nzeri 2021. Umuntu ukenewe nibura ni ufite uburambe bw’inyaka nibura kuva kuri 0 kuzamura.

Inyungu ziri mu gukora iyi stage

  1. Wimenyereza gukorana n’abantu bagutera imbaraga.
  2. Uzaba ufite amahirwe yo guhabwa akazi gahoraho nyuma ya stage
  3. Bizagufasha kwiga vuba, kumenya ibintu bishya mu gihe gito, kandi wige technologies zitandukanye.
  4. Nyuma ya stage, uzahabwa certificat (Impamyabushobozi).

Inshingano z’umuntu uhabwa stage

  • Nibura umuntu abe azoberereye mu ndimi za programming zikurikira:
  1. Front-End web development: HTML5, CSS3, Bootstrap4, Javascript ES6, DOM Manipulation, jQuery, Bash Command Line, Git, GitHub na Version Control
  2. Back-End web development: Node JS, NPM, Express JS, EJS, REST APIs, Databases, SQL,MongoDb, Mongoose, Authentication, Firebase, React JS, React Hooks.
  3. Gukoresha Github pages, Heroku, na Mongo Db Atlas
  • Umuntu uzahabwa stage, agomba nibura kugaragaza ko afite ubushake bwo kwiga no kumenya iterambere ry’abantu n’ikoranabuhanga
  • Ugomba kuba nibura ufite ubushobozi bwo kwiga no gufata vuba.
  • Ku bazasaba gukora ku kugenzura imbuga nkoranyambaga, musabwa nibura kuba mufite ubumenyi buhagije mu gukora inyandiko n’imyandiko, kandi mufite n’ubumenyi buhagije mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Instagram, Facebook, Linkedin na YouTube.

Kanda hano usabe stage

Uramutse ufite ikindi kibazo wifuza ko twagusobanurira, ufite inyunganizi, twandikire kuri email yacu info@techinika.com usure na channel yacu ya YouTube

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.