Byinshi utaruzi kuri Twitter uko yatangiye gukora nuko yaje kugurishwa

Kugeza ubu Twitter ifitwe na ELON MUSK nyiri sosiyeti ya TESLA companyi ikora ibikoresho bitandukanye hakubiyemo Imodoka zikoresha amashanyarazi, terefone nibindi. Mu kwakira 2022 nibwo Musk yaguze Twitter miriyari 43.2 zamadorari ya Amerika.

Mu mwaka 2006 nibwo rumwe mu rubuga nkoranyambaga rukomeye rwatangiye arirwo Twitter. Uyumunsi Twitter ni isosiyeti ikomeye kuko ikoreshwa nabarenga miriyoni 450 buri kwezi, Ibyo biyiha kumenyekana ndetse no gukoreshwa na benshi.

Nonese nigute twitter ari ikigo gikomeye kandi ikaba ikoreshwa na benshi bigeze aha?

Twitter yashinzwe muri Werurwe 2006 na Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone, na Evan Williams. Igitekerezo cyo kubaka iyi sosiyete cyaturutse kuri Dorsey, watekereje kuri serivisi yemerera abantu kubona amakuru mashya, ashingiye ku nyandiko aho ariho hose ku isi.

Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone, na Evan Williams nibo batangije bwa mbere Twitter

Dorsey yohereje tweet ya mbere ku ya 21 Werurwe 2006, igihe yavugaga ngo “gushiraho twittr yanjye”. Mu mezi make, Twitter yari imaze abantu batangiye kuyikoresha. Mu 2008 Dorsey umwe mu bayishinze yirukanwe ku mwanya yari umuyobozi mukuru(CEO), ariko aza kuwugarukaho mu 2015.

Twitter yakomeje gukora ndetse no kuvugurura imikorere yayo urugero nko kuba harashyizweho uburyo bwo kuba uyikoresha yashyiraho videwo ngufi ndetse nu buryo bwa hashtags.

Hari ibindi bintu byakomeje kuranga amateka ya Twitter Mbere yuko Musk ayigura muri 2022, Kimwe mu byavuzwe cyane hakubiyemo impinduka zu buyobozi zabayeho mu myaka. Urugero Jack Dorsey washinze iyi sosiyete amaze imyaka ibiri ari umuyobozi mukuru, Dick Costolo na Evan Williams baramusimbuye. Gusa mu Gushyingo 2021, Dorsey yareguye nanone ku mwanya wa kabiri yarafite nk’umuyobozi mukuru wa Twitter, Asimburwa na Parag Agrawal nku muyobozi mukuru wa Twitter (CEO)

Parag Agrawal waje guhinduka umuyobozi mukuru wa Twitter Mbere yuko Elon Musk ayigura

Parag yayoboye iyo sosiyete kugeza igihe Musk yayiguze mu Kwakira 2022. Musk yaguze iyo sosiyeti wenyine, kandi yagize byinshi ahindura hakubiyemo no kwirukana benshi mubari bagize ubuyobozi bwa Twitter. Kugeza ubu akora nk’umuyobozi akaba n’umuyobozi mukuru wa Twitter, akurikirana ibikorwa byose.

Elon musk umushoramari nyirikigo cya Tesla yaje kugura Twitter muri 2022

Nubwo Twitter yanyuze muri byinshi mu mateka yayo, ariko ikomeje kuba imwe mu mbuga nkoranyambaga zizwi cyane ku isi, gukwirakwiza inkuru no guhuza abantu baturutse impande zose z’isi.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

Duhe igitekerezo