Uko ikoranabuhanga rya Smartphone rizaba rimeze mugihe kiri imbere

Mu myaka 10 ishize nta wiyunvishaga ukuntu ikoranabuhanga rya terefone rishobora kugenda rihindurwa cyane, kuburyo twakwisanga dufite terefone dufite uyumunsi. Aha twavuga ubwiza bwinyuma ndetse no kuba zarongewemo ikoranabuhanga rituma zikora ibintu bihambaye, nko kuba iyo ufite terefone uba ufite buri kimwe ukenera nko gufotora, kwandika, radiyo, kumva umuzika, Kumenya iteganyagihe, interinet, nibindi.

Nanone ntitwakwibagirwa ko mu myaka yashize terefone zari nke kandi wasangaga na bazikoresha ari bake, ariko ubu hafi 80% byabatuye isi bafite terefone kandi zagiye zinashyirwa muri bimwe mu bikoresho bya elegitoroniki urugero nki saha nibindi.

Bimeze bite mugihe kiri imbere?

Ibi tugarutseho ni ibyakozwe kandi bivugururwa kuri terefone dufite ubu. Gusa mu yindi myaka iri imbere, Ibigo bikomeye mu gukora ibikoresho bya elegitoroniki birateganya kuvugurura imikorere no kongeramo irindi koranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.

  • Sezera guhangayikishwa no gucaginga

Nkuko tubimenyereye kugirango dukoreshe terefone zacu dukenerako haba harimo umuriro. Umuriro ujyamo iyo twayicaginze dukoresheje umugozi wabugenewe, hanyuma umuriro ukajyamo tukayikoresha.

Bimwe mu Ibigo bikomeye biktunganya za terephone nka Tesla nibindi biri gukora ubushakashatsi kuri terefone yinjiza umuriro ikoresheje Imirasire y’izuba kuburyo idakenera umuriro wamashanyarazi, Cyangwa ikinjiza ikoresheje ubundi buryo budakoresha umugozi (wireless). Umushoramari Elon Musk nyiri Tesla arateganya gushyira hanze terefone yitwa Tesla model Pi iyi ikazaba ifite ikoranabuhanga ryo kuba yakwinjiza umuriro ikoresheje imirasire yizuba.

Tesla Model PI
  • Tekinologi ya 6G

Tuzi uko bigenda iyo twifuza gukoresha interineti hanyuma tugashaka kuvana kumbuga runaka amavidewo, filimi, cyangwa indirimbo. Hari ubwo tubona ibyo turi ku downloadinga( download) bitangira kugenda gake. Ibyo rero biterwa nu muvuduko wa interinet uri gukoresha.

Akenshi iyo igenda gake tuba dukoresha interinet ya 2G, 3G cyangwa 4G. Gusa iri koranabuhanga rya 6G ryo rizazamura umuvuduko wa interneti twari dusanzwe dukoresha. Aha uzaba ubasha kuba wavana kuri internet filimi zifite 500GB mugihe gito cyane.

  • Terefone zizaba zifite ubwenge bwu bukorano bwinshi (AI)

Ubwenge bwu bukorano nikimwe mu bintu biri kuvugwa cyane mu bikoresho bya elegitoroniki kuko ibi bituma icyo gikoresho gishobora gukora nkumuntu. Aha dushobora nko kuvuga kuri CHATGPT cyangwa kwikoranabuhanga rya ABENA AI rifasha abatabona gukoresha terefone.

Muri terefone ziri gukorwa bari kongeramo cyane ubu bwenge bwu bukorano kuko bizorohera abazikoresha, aho terefone izaba imeze nkaho ari umuntu bari kuvugana cyangwa gukoresha.

Techinika iri hano ku bwawe ngo umenye uko ikoranabuhanga rikora kandi turakora uko dushoboye ngo tukugezeho byinshi cyane utari uzi ku ikoranabuhanga. Ushobora kuba utari usanzwe uri mu ikoranabuhanga, ariko ukaba wifuza kwinjira mu ikoranabuhanga, soma inyandiko zitandukanye hano ku rubuga rwacu, cyangwa UKANDE HANO usabe ko twakugira inama ku nzira wanyuramo.

 Wifuza guhura n’abantu mu kaganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

    Duhe igitekerezo