Netflix igiye gutangira gukora Video Games.

Netflix ni urubuga tumenyereye mu kuba ruriho filime n’ibiganiro bya televiziyo bitandukanye. Netflix kandi ifite n’ibiganiro bivuga ku nkuru mbarankuru. Gusa Netflix mu gukomeza kwaguka, iri guteganya gutangira ikazajya ikora kandi ikemerera abantu kuyikoresha bakina imikino yo kuri interineti cyangwa izwi nka Video Games cyangwa Jeux Video mu ndimi z’amahanga.

Mu rwego rwo kugira ngo ibyo bigerweho, Netflix yahaye akazi, uwahoze ari umuyobozi wungirije muri Facebook wari ushinzwe ibintu byerekeranye n’iyo mikino, Mike Verdu.

Mike Verdu azajya muri Netflix yungirije Greg Peters, mu itsinda ry’abakora iyo mikino. Niko Netflix yatangaje kuri uyu wa gatatu. Kandi Netflix ikaba ifite gahunda yuko iyo mikino igomba kuzaba yarageze ku mbuga zayo mu mwaka utaha wa 2022.

Kandi mu gihe Netflix izaba itangiye gutanga iyo mikino, igiciro kizakomeza kuba cya kindi, nkuko byagenze ku biganiro mbarankuru, ibi byo byatangajwe n’umuntu utarashatse ko amazina ye ahyirwa hanze.

Ndagushimiye, duhe igitekerezo cyawe cyangwa inyunganizi. Uramutse kandi hari ikibazo ufite, wifuza ko twagufasha, cyangwa ukeneye ko tugusobanurira, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

Source: Bloomberg

5 Comments

  1. I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.

Duhe igitekerezo