Karongi: Abagera ku 100 bahawe amahugurwa ku mutekano mu ikoranabuhanga

“Barampamagaye, bambwira ko ngo bayobeje 90,000 kuri telephone yanjye, ndongera mbabaza niba koko ari 90,000; baranyemerera. Mbabwira ko njye nakiye 100,000 bahita bavuga ngo bari bibeshye.” Umwe mu bitabiriye amahugurwa yabereye mu karere ka Karongi, yasangizaga abandi inkuru y’uko byamugendekeye ubwo abantu bageragezaga kumutwarira amafaranga ye. Ibi yabivuze mu gihe we n’abandi bagera ku 100, bahawe amahugurwa y’iminsi 2 abafasha kumenya uko barinda umutekano w’amakuru ya bo, ibikoresho bya bo, ndetse na bo ubwabo mu gihe bakoresha murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Aya ni amahugurwa yateguwe n’ikigo kitwa Amatha Tech gitanga amahugurwa mu karere ka Karongi, ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga witwa Internet Society, ishamo ryawo ryo mu Rwanda, n’urubyiruko rw’akarere ka Karongi.

Ni ayahe masomo yatanzwe?

Amahugurwa yatanzwe mu gihe k’iminsi 2, hibandwa ku ngingo 6. Ku munsi wa mbere, abitabiriye basobanuriwe ku kamaro ko kurinda amakuru bwite ya muntu, ndetse hanaganirwa kuri zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kutarinda amakuru.

Abitabiriye kandi bibukijwe kugira amakenga mu gihe bakanda kuri link bohererezwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu butumwa busanzwe. Bibukijwe ko kurinda amakuru yawe bwite, birinda uko ugaragara ndetse n’uwo uri we kuri murandasi.

Amahugurwa yatanzwe yibanze ku ngingo 6 z’ingenzi

Ku munsi wa kabiri, hibanzwe ku gufata ingamba mu kurinda umutekano w’ibikoresho byacu, ndetse n’amakuru yacu. Abitabiriye bahawe umwanya wo gukora ibyo bize, bashyira ijambobanga rikomeye muri telefone za bo, kuri mobile money za bo, ndetse banerekwa ibindi bakora kugira ngo umutekano wa bo urusheho gukomera.

Ibindi wasoma:
Kanda hano usobanukirwe uko umubare w’ibanga ukomeye uba umeze

Ni bande bitabiriye amahugurwa?

Amahugurwa yitabiriwe n’abantu bakuze n’abakiri bato, aho umuntu mukuru warimo ari umusaza w’imyaka 81, ndetse hari hateganyijwe ko hazamo abakiri bato 50, n’abakuze 50.

Abitabiriye ni abantu bose batunze telefone ngendanwa, ndetse abenshi muri bo nubwo atari bose, bafite telefone zigezweho (smart phone), abandi bafite telefone nto.

Abitabiriye amahugurwa mu gihe k’iminsi 2 bahembwe impamyabumenyi

Ubwo amahugurwa yasozwaga, abitabiriye iminsi ibiri yombi bahawe impamyabumenyi, ndetse bashishikarizwa no kujya aho baturutse bakigisha abandi bagenzi ba bo ku makuru meza bahawe.

Umuyobozi wa Internet Society mu Rwanda yavuze ko nubwo aya ari amahugurwa ya mbere bakoze muri aka karere, atari aya nyuma kuko bazakomeza gufasha kugira ngo bahe abaturajye ubumenyi bw’ibanze bukenewe. Yanasobanuye ko kubera iminsi mike, ibyakozwe byafatwa nk’imvumbura matsiko. Uretse iki gikorwa bategiye, Umuyobozi wa Amatha Tech yanatangaje ko hari andi mahugurwa bari gutanga ku rubyiruko ndetse bakaba bazanahabwa ibikoresho by’ibanze kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo baziga.

Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nyandiko, twandikire kuri email [email protected], tukugezaho amakuru n’ibitekerezo bishya bijyanye n’ikoranabuhanga. Iyandikishe hano tujye tukumenyesha kuri email buri uko dushyizeho inyandiko nshya.