Ikoranabuhanga rya AI ryasimbuye akazi kabantu barenga Miliyoni 300

Ikoranabunga ni ryiza kuko turikoresha cyane mu bintu bitandukanye, kandi akenshi rikoreshwa no mu kutworohereza akazi. Gusa nubwo ari uko bimeze hari benshi bari gutakaza akazi kabo kubera ikoranabuhanga. Ibyo bituma bamwe baryanga, aho gushishikazwa nibyiza byinshi rigeza kubantu. Ibi byavuzwe cyane nyuma yikorabanunga rya CHATGPT, aho ushobora kurijyaho bityo ukarisaba ko rigukorera ibintu runaka binyuze mu nyandiko cyangwa ukaba wayibaza ibibazo. Gusa ushobora gusoma byinshi kuri CHATGPT unyuze aha.

Uretse chatgpt, ikoranabuhanga ryose riba rikoresha AI( artificial intergents) cyangwa ubwenge bwubukorano butuma iryo koranabuhanga ryagusubiza nkumuntu cyangwa rigakora ibintu ubusanzwe bikorwa nabantu.

Kubera iyo mpanvu raporo ya bank yishoramari rya Goldman ivuga ko ikoranabuhanga rya AI rishobora gusimbura abantu barenga million 300, rikabavana mukazi kabo mu burayi ndetse na Amerika. Bamwe mu bashobora guhagarika akazi kabo burundu hakubiyemo abanyabugeni batunganya amafoto, abakora mu nganda ,abanditsi binkuru nabandi benshi.

Kugabanya imishahara

Carl Benedikt Frey ukuriye ishami rya ‘future of-work’ mu ishuri rya Oxford Martin rya kaminuza ya Oxford mu Bwongereza yaravuze ati: “Ikintu kimwe ntashidikanyaho ni uko nta buryo buriho bwo kumenya neza ngo ni imirimo ingahe izasimbuzwa na AI.” Yakomeje avuga ko nubwo ikoranabuhanga rikomeza kuzana udushya twinshi abantu bamwe bashobora kubura akazi abandi bakagabanyirizwa imishahara bari bafite kuko ari ikorabanuhanga riri kugakora.

Urugero, ibyo ChatGPT ikora bifasha abantu bafite ubushobozi bugereranyije mu kwandika bakabasha gukora inyandiko hamwe n’inkuru. Ibyo bisobanuyeko ari bamwe mu banditsi binkuru bagabanyirijwe imishahara cyangwa hagabanwa abakozi kuko akazi kabo gakorwa n’ikoranabuhanga.

Wifuza guhura n’abantu mu kaganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Niba hari ikibazo wa twandikira kuri email yacu info@techinika.com

One comment

Duhe igitekerezo