Mudasobwa  yo mu modoka imaze iki?

Mudasobwa yo mu modoka imaze iki?

Muri iyi minsi, nibura buri modoka isohoka, iba ifite computer/mudasobwa imwe. Iyi mudasobwa ntabwo ari nk’iriya tuzi isanzwe, ahubwo ni mudasobwa yihariye yo mu modoka. Iyi mudasobwa iba ifite akazi kingenzi ko gufasha moteri yimodoka ngo isohore imyuka ihumanya ikirere mike uko bihoboka, kandi moteri igakomeza gukora neza.

Mudasobwa yo mu modoka

Iyo mudasobwa yakira amakuru ikoreshese sensors zitandukanye zirimo:

  1. Umuyoboro wa ogisijeni
  2. Umuyoboro wu muyaga
  3. Icyuma cy’ubushyuhe bwo mu kirere
  4. Imashini y’ubushyuhe bwa moteri
  5. Rukuruzi n’ibindi.

Ukoresheje amakuru avuye muri ibyo byuma, mudasobwa ishobora kugenzura ibintu nki bitera lisansi(bigenzura lisansi ukoresha), amashanyarazi hamwe n’umuvuduko w’imodoka kugirango ubone imikorere myiza ishoboka kuri moteri mu kwirinda ibyuka bihumanya ikirere. Mudasobwa ishobora kandi kumva no kumenyesha mu gihe hari ibitagenze neza, ibimenyesha umushoferi ikoresheje urumuri rugaragaza imikorere ya moteri “Check engine”.

Abakanishi kandi bakoresha iyo mudasobwa mu gusoma kode izamo ikamufasha kumenya ikibazo imodoka yagize ngo abashe kugikemura.

Ukurikije uko imodoka ihenze, hashobora kubaho izindi mudasobwa muri yo kandi buri imwe ifite akamaro runaka. Byumvikana ko uko imodoka igira mudasobwa nyinshi, ni nako iba ishobora gukora ibintu byinshi bitandukanye.

Sinasoza kandi ntababwiye ko ibi byose ari bimwe mubifasha iterambere rya technology umunsi ku munsi.
Uramutse ufite ikindi kibazo cyangwa icyifuzo wifuza kutugezaho, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.