Itondere ibi mu gihe ukoresha terefone

Itondere ibi mu gihe ukoresha terefone

Terefone ngendanwa ni igikoresho cy’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, kuko tugereranyije uba usanga buri wese afite terefone ndetse yaba nabana usanga bafite terefone. Kw’isi muri rusange terefone ifite akamaro kuko tuyikoresha ahantu hatandukanye kandi tuyikoresha ibintu bitandukanye kandi bidufitiye akamaro.

Urugero ituma tuvugana n’inshuti zacu ziri kure, gutanga amakuru yihutirwa, cyangwa tukayikoresha mukazi tuvugana na bakoresha bacu. Rwose terefone zidufitiye akamaro.

Noneho iyo bigeze kuri terefone za smart phone biba akarusho cyane kuko tuyikoresha ibintu byinshi byisumbuye. Gusa ikibabaje nuko tudakoresheje neza ibyo bikoresho dushobora gusanga twageze mu bibazo cyangwa byatwangirije ubuzima.kandi byaba bibabaje,niyompanvu tugiye kubereka uburyo 2 ushobora gukoreshamo terefone yawe neza.

 

  • Irinde kuvugira kuri terefone igihe kinini

Ubusanzwe kuvugira kuri terefone si bibi ndetse rwose nikimwe mubyo terefone zitumariye ni ukuzikoresha tuvugana nabantu barikure yacu.

Gusa aha turavuga kuvugira kuri terefone igihe kinini kuko bishobora kugira ingaruka kumubiri wawe kuko nyuma yo kuvugiraho igihe kinini bishobora gutuma urwara umutwe,isereri cyangwa ukagira umunaniro ukabije. Mugihe uri mumimerere ituma uri buze kuvugira kuri terefone igihe kinini ushobora gukoresha kuteri (headsets) zabugenewe ibi bishobora kugabanya ingaruka ziterwa no kuvugira kuri terefone igihe kinini.

  • Irinde kureba igihe kinini muri terefone mu mwijima

Terefone ni kimwe mubikoreshwa cyane noneho byagera kuri smartphone bikaba ibindi. Aho usanga abantu bayirangariyemo igihe kinini bitewe ni bintu bishishikaje bari kurebamo.

Aha rero biba ikibazo iyo utangiye kumara igihe kinini kuri terefone kandi mu mwijima. Urugero uraryamye amatara arajimije hanyuma utangiye gukoresha terefone muri uwo mwijima.

Iyo bimeze bityo bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Urugero amaso yawe azangirika kuko bizatuma amaso atukura,abyimbe, ugire uburibwe ndetse iyo bikomeje bishobora kukuviramo guhuma. na none gukoresha terefone mu mwijima igihe kinini byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ubwonko ndetse no kuribwa ku mutwe.

Kimwe mubyo wakora mu gihe ugiye kuyikoresha mu mwijima ni ukugabanya urumuri ndetse terefone yawe ukayishyira muburyo bwa darkmode.

Nukurikiza ibi bizatuma ugira ubuzima bwiza nubwo waba ukoresha terefone.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

 

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Duhe igitekerezo

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.