Imbuga zagufasha kwiyigisha ukoresheje ikoranabuhanga

“Ikintu cya mbere ni amakuru.” Birashoboka ko waba warigeze kumva iyi nteruro. Ese urabyumva icyo bishatse kuvuga? Kugira amakuru, bigufasha kugira amahitamo kandi bikakwigiza imbere mu bo muhanganye. Kwiga mu ishuri ni byiza, ariko wifuza kwigira imbere ukava mu mubare wa bagenzi bawe basanzwe, kwiyigisha ni inzira nziza yo kugira ubumenyi bwinshi ndetse no kumenya byinshi.

Abantu baribaza bati, “ese ni gute nakwiyigisha nta mwarimu?” Ibyo ntibikiri ikibazo. Uyu munsi tugiye kugaruka ku mbuga zo mu Rwanda ndetse n’izo hanze zagufasha kwiyigisha, ziguha ubumenyi ndetse no mu buryo bwo kugufasha gushyira mu bikorwa ibyo wize. Ibi byitwa EdTech mu ndimi z’amahanga.

Izi mbuga zose, icyo zisaba ni ukuba ufite mudasobwa na murandasi (interineti).

Imbuga zo mu Rwanda

Mu mbuga zigufasha kwiga ukoresheje ikoranabuhanga, harimo izikorera mu Rwanda, n’izindi zidakorera mu Rwanda. Ubu tugiye guhere ku zo mu Rwanda.

Rwanda Education Board & Rwanda Polytechnic E-LEARNING

Niba uri umunyeshuri, uzi uko byagenze turi muri Guma Mu Rugo. Amashuri yarafunzwe, biba ngombwa ko dutangira kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abiga umumenyingiro muri RP, batangiye gukoresha urubuga rwa RP E-learning mu kwiga, abiga ubumenyi rusange bo bakoresha urubuga rwa REB E-learning. Bakomeza kubona amasomo nk’ayo babonaga mu ishuri, abarimu ari bamwe, ariko noneho bidasabye ko mwarimu aza imbere y’abanyeshuri.

Nagira ngo nkubwire ko atari ngombwa ko haza Guma Mu Rugo kugira ngo wongere kwigira kuri e-learning. Amasomo aba ariho igihe cyose, ndetse wakwigiraho igihe ushakiye, ndetse ukiga icyo ushaka. Igihe cyose wumva ibyo mwarimu yaguhaye bidahagije, wajyaho ukareba notes n’ibindi bitabo ukisomera.

Ikibazo: Kubera ko abarimu ari bamwe, n’amasomo bashyira ku mbuga za e-learning aba ari ya yandi bigisha mu ishuri. Biragorana ko wakwigiraho ibishya, ni yo mpamvu iyo uri gukoresha e-learning y’ishuri ryawe, bigusaba gushakisha ibindi byinshi ku ruhande.

Sura REB E-learning kuri: https://elearning.reb.rw noneho usure RP E-learning kuri: https://elearning.rp.ac.rw

BAG (Build A Generation)

Uku niko urubuga rwa BAG rusa iyo winjiyemo kuri mudasobwa
Uku niko urubuga rwa BAG rusa iyo winjiyemo kuri mudasobwa

Kimwe mu bibazo duhura na byo tujya gushaka akazi, ni ukuba nta burambe mu kazi dufite. Wifashishije BAG, ugira uburambe mu kazi udasabwe kuba ufite akazi. Ukoresheje urubuga rwa BAG, uhabwa ibyo ugomba gukora nk’aho waba uri muri ako kazi. Uko ugenda uhabwa imirimo myinshi byongera amanota yawe ndetse n’ubumenyi, bikaba byagufasha kuba wabona akazi binyuze mu bigo bikorana na BAG.

Urubuga rwa bo ruri mu rurimi rw’cyongereza. Iyo umaze gukoraho konti, wuzuza amakuru yawe, noneho ukajya kuri Experiences (Uburambe), bitewe n’uburambe wifuza uhitamo. Noneho muri Experience haba hari Tasks ugomba gukora kugira ngo byemerwe ko ubwo burambe ubufite.

Uburambe wakura muri BAG akenshi buri mu kiciro cyo kwakira abakiriya, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bucuruzi, icungamutungo, ubucuruzi, ubuyobozi n’ibindi.

Gutangira, jya ku rubuga rwa bo: https://bag.work

THREE MOUNTAINS LEARNING ADVISORS

Amasomo ari ku rubuga rwa Three Mountains Learning Advisors
Amasomo ari ku rubuga rwa Three Mountains Learning Advisors

Amasomo yo kuri murandasi, akunze kuba ari maremare, akaba ahenze, atwara umwanya munini, cyangwa se arambirana. Three Mountains LA, bakora amasomo magufi, ndetse ku rubuga rwa bo baguha uburyo bwo gusaba guhugurwa imbonankubone cyangwa hakoreshejwe iya kure. Amasomo ya bo yibanda cyane ku gukemura ibibazo (Problem solving), Gutanga no kwakira amakuru (Communication), Gusaba akazi no kwandika ama email, kumurika ibyo ukora (Presentation), n’ibindi.

Amasomo ya bo aba ari mu rurimi rw’icyongereza, akaba agenewe abantu bari mu bihugu by’Africa y’uburasirazuba. Iyo ugiye ku rubuga rwa bo, uba ushobora kubona amasomo (e-courses), ndetse ukaba wanabona ama video n’ibitabo byagufasha kwiyigisha no mu gihe bo baguhugura(Training material).

Bafite amasomo y’ubuntu, udasabwa kwishyura, ariko ukeneye guhugurwa, ibiciro wabisanga ku rubuga rwa bo.

Gutangira, jya ku rubuga rwa bo: https://www.threemountains.academy

ATINGI

Amasomo aboneka ku rubuga rwa Atingi

Atingi ni urundi rubuga rugufasha kwiyigisha. Unyuze kuri Atingi, ushobora kwiga amasomo bitewe n’icyo ushaka kumenya, kandi ugahabwa impamyabumenyi (certificate) mu gihe urangije kwiga. Amasomo ari kuri Atingi ni ubuntu, nta kiguzi asaba.

Atingi iboneka ku bikoresho byose (telephone, mudasobwa, tablet), iri mu bihugu bitandukanye ku isi ariko bakorana n’abanyagihugu ngo batange amasomo ajyanye n’igihugu bagezemo. Iyi niyo mpamvu usangaho amasomo ari mu ndimi zirenga 30 harimo n’Ikinyarwanda.

Bimwe mu byo wakwiga kuri Atingi, harimo ubumenyi ku ikoranabuhanga, imiyoborere no gucunga umutungo, ubuzima, ubukerarugendo, ibidukikije, n’ibindi byinshi.

Gusura urubuga rwa bo nyura kuri: https://www.atingi.org

IMANZI BUSINESS INSTITUTE

Urubuga rwa Imanzi Business Institute n'amasomo abonekaho
Urubuga rwa Imanzi Business Institute n’amasomo abonekaho

Imanzi Business Institute (IBI) ni urubuga rundi rugufasha kwiyigisha mu byiciro bitandukanye. Wakwigiraho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bucuruzi, icungamutugo, kurinda umutekano w’ikoranabuhanga, kuganira no gucuruza n’ibindi byinshi.

Amasomo usanga kuri uru rubuga akubiyemo adasaba ikiguzi, n’andi asaba ikiguzi. Iyo umaze gukora konti ku rubuga, ujya kuri paji y’amasomo ukaba wahitamo isomo ushaka kwiga ugatangira. Iyo isomo ryishyurwa, ubona uburyo bwo kwishyura ukoresheje Mobile money.

Wifuza gusura urubuga rwa bo ni: https://ibi.org.rw

TECHINIKA

Bumwe mu bumenyi usanga kuri Techinika
Bumwe mu bumenyi usanga kuri Techinika

Urubuga rwa Techinika, ni urubuga rutanga ubumenyi rwibanda cyane ku bumenyi bw’ikoranabuhanga mu buryo bw’inyandiko na video. Ubumenyi bwa Techinika butangwa mu Kinyarwanda kugira ngo bugere ku banyarwanda benshi ndetse n’abandi bantu bumva Ikinyarwanda.

Kuri Techinika wakwitega kwiga uko mudasobwa zikora, uko ukoresha interineti, ndetse n’uko wakoresha ikoranabuhanga riri hafi yawe mu kongerera agaciro ibyo ukora, no kongera umusaruro.

Uretse ubumenyi buri ku rubuga, hariho n’amasomo byose byigisha ikoranabuhanga kandi biri mu Kinyarwanda. Kandi ushobora no gusaba amahugurwa yawe ku giti cyawe cyangwa itsinda ry’abantu bitewe n’ubumenyi ukeneye. Itsinda ry’abanyeshuri rihabwa ubumenyi nta kiguzi.

Gushaka ubumenyi kuri Techinika nyura kuri: https://techinika.com/ubumenyi cyangwa https://tv.techinika.com

SMARTCLASS

Icyo SmartClass.rw igamije

SmartClass ni urubuga rugufasha kwiga ukoresheje ikoranabuhanga. Iyo wiyandikishije ku rubuga, ubazwa umwaka wigamo, noneho ugahuzwa n’abanyeshuri baturutse ahandi biga mu mwaka nk’uwo wigamo. Kuri uru rubuga ushobora gusangaho ibitabo bitegurwa na minisiteri y’uburezi, ibicupuri, ndetse n’ibizamini byagiye bituruka mu bigo bitandukanye.

Kugira ngo ukoreshe uru rubuga, ukeneye kugura ifatabuguzi rihera ku 5,000 RWF ku mwaka cyangwa 20,000 RWF ku mwaka.

Ukeneye kwiga na SmartClass, nyura kuri: https://smartclass.rw

TWIS (Twisomere)

Twisomere
Urubuga rwa TWIS

Kimwe mu bintu tutakwirengagiza ni uko gusoma ibitabo, ari ingirakamaro ku myigire n’imikurire y’abana. Ndetse n’abantu bakuru bidufasha kumenya gusoma tudategwa, no kwigisha abana. TWIS ni application ya telephone, ifasha abana gusoma ibitabo by’inkuru mu Kinyarwanda, inkuru z’abana.

Gukoresha urubuga rwabo https://twis.rw ni ubuntu, ariko gukoresha applikasiyo ya telephone bisaba ifatabuguzi rya buri kwezi. Kumanura applikasiyo nyura hano.

Imbuga zikorera hanze y’u Rwanda

Ubwo bwari uburyo butandukanye wakoresha ngo wige ukoresheje ikoranabuhanga; twibanze cyane ku mbuga zo mu Rwanda, ariko hari n’izindi mbuga zitari izo mu Rwanda zigufasha kwiga, ukaba wabona n’impamyabushobozi.

Zimwe muri izo twavugamo, Coursera, edX, Audacity, Udemy, Skill Share, LinkedIn Learning, Kajabi, Alison, Google Digital Garage n’izindi nyinshi tutarondora.

Ni gute wigira ku ikoranabuhanga

Niba wiyemeje gutangira kwiyigisha ukoresheje ikoranabuhanga, ukwiye kumenya ko bitoroshye kuko nta mwarimu uba araza kukwibutsa gukora ibyo utakoze, twakugira inama yo gukora ibi bikurikira.

  1. Ishyirireho intego, kandi ibe intego yumvikana, wizeye neza ko uzayigeraho.
  2. Kora gahunda y’uko uzayigeraho. Ushobora kuvuga uti nzajya niga iminota 100 buri munsi.
  3. Noneho uko wiga, uzajye ugenda upima ureba niba intego yawe iri kugerwaho.
  4. Niba iri kugerwaho, komereza aho, niba utari kuyigeraho, reba impamvu iri kubitera ube wakora impinduka.

Tukwifurije amahirwe masa mu kwiga kwawe. Gusa nanone tukwibutsa ko dufite gahunda yo kugufasha kumenya ikoranabuhanga, ndetse ukagira ubushobozi bwo kugufasha gukoresha iryo koranabuhanga mu kugera ku ntego zawe. Twandikire tuganire, niba ufite ikigo cy’amashuri, twakorana mu gufasha abanyeshuri banyu kugira ubumenyi bwigiye imbere ku ikoranabuhanga.

Twizere ko iyi nkuru igufashije kandi hari icyo wungukiyemo, wifuza ko twagufasha twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora, ndetse tujye tukugezaho amakuru mashya mbere.

Niba hari icyo iyi nkuru igufashije, bwira abandi uko Techinika igufashije, ni inkunga ikomeye. Kanda hano.

4 Comments

Duhe igitekerezo